Nyarugenge: Umubiligi Carpentier amaze imyaka 4 aburana imitungo na Uwamahoro Dalida | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:00 15

Nyarugenge: Umubiligi Carpentier amaze imyaka 4 aburana imitungo na Uwamahoro Dalida

Ni urubanza rurimo impande zitandukanye, ku nshuro iheruka ubwo UMUSEKE warukurikiranaga ni tariki 16 Nzeri 2020, Campany yitwa Foraky Africa Rwanda LTD ni yo yari yareze uriya Mubiligi Carpentier Patrick uyifitemo imigabane kuko yayishinganye n’umugore we wa mbere, na Uwamahoro Dalida Waldha baje gushakana Inkiko zikamuhesha uburenganzira ku mitungo y’iyo Company zigendeye ku isezerano yagiranye na Patrick bashakana.

Carpentier Patrick n’umwe mu Bahungu be yabyaranye na Uwamahoro Dalida

Ku wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, ni bwo mu Rukiko Rukuru i Nyamirambo habereye urubanza rw’Umubiligi Carpentier Patrick n’Umunyarwandakazi witwa Uwamahoro Dalida Waldha bashakanye muri 2014 nyuma y’imyaka ibiri umugore akaregera gatanya, akayemererwa, kuri iyi nshuro bombi bararegwa na Company Foraky Africa Rwanda LTD ko bagabanye umutungo utari uwabo.

Uru rubanza ni ikirego gitambamira ikemezo cy’Urukiko rwagabanyije Patrick na Uwamahoro rukavuga ko banganya imigabane 50%/50% ku mitungo ya Campany yitwa Foraky Africa Rwanda LTD yari yashinzwe na Patrick n’umugore we mukuru  witwa Gonocalves Rose, bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2013.

Foraky Africa Ltd ikora ibijyanye n’ubukukuzi bw’amabuye y’agaciro yareze Carpentier Patrick n’umugore we wa kabiri Umunyarwandakazi, Uwamahoro Dalda  Waldha babyaranye kabiri bagashakana muri 2014 mu buryo bwemewe n’Amategeko, ubu bakaba baratandukanye kandi.

Foraky Africa Ltd irega ivuga ko Carpentier Patrick n’umugore we wa kabiri, Uwamahoro Dalda  Waldha bagabanye imitungo itari iyabo mu gihe cy’ubutane bwabo kubera ko Gonocalves Rose yari afite muri company imiganane ya 70% naho Patrick afitemo 30% konyine.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba cyabereyemo urubanza saa sita n’igice z’amanywa, Umucamanza abaza niba Campany yatanze ikirego ihagaririwe mu Rukiko anabaza niba abaregwa na bo baje, icyo gihe Abanyamategeko bagera kuri batanu bavuga ko bahari.

Me Innocent Twizeyimana uhagarariye Foraky Africa Rwanda LTD muri uru rubanza yabwiye Umucamanza ko amategeko yo mu Rwanda atemera ko umutungo wa Campany y’ubucuruzi witiranwa n’umutungo w’abanyamigabane.

Umunyamategeko asaba ko ibyakozwe mu rubanza  RCAA 00013/2018/HC/KGL rwaciwe n’Urukiko Rukiko kudahabwa agaciro kuko rwitiranyije imitungo bwite ya Carpentier Patrick na Campany y’ubucuruzi yitwa Foraky Africa Rwanda LTD afitemo imigabane.

Me Twizeyimana yagize ati “Turasaba ko byakosorwa hagakorwa ibiteganywa n’amategeko hatabayemo gutsikamira uruhande rumwe.”

Yabwiye Umucamanza ko Patrick Carpentier afite imigabane ingana na 30% muri iriya Campany.

Ati “Turasaba ko imitungo ye itandukanwa n’iya Campay kuko ntaho byahurizwa.”

Me Jean Bosco Rusanganwa uhagarariye uwahoze ari umugore wa Patrick Carpentier witwa Goncalves Rose yavuze ko uwo ahagarariye asaba guhabwa uruhare rwe ku mitungo yashakanye n’umugabo we Patrick Carpentier mu myaka irenga 33 babanye, ndetse asaba urukiko ko imigabane afite muri Camany, Foraky Africa Rwanda LTD  ireka kwitiranwa n’imitungo ya Patrick Carpentier.

Umunyamategeko yabwiye Umucamanza ko yagaragaje inkomoko y’imitungo ya Goncalves Rose asaba urukiko ko uwo yunganira ahabwa uburenganzira ku mitungo ye nk’uko amategeko abiteganya.

Me Musasangohe Illuminee wunganira Carpentier Patrick yabwiye Urukiko ko uwo yunganira yemera ko hari imitungo y’umugore mukuru bashakanye bagatandatukan, mbere y’uko arongora Uwamahoro.

Avuga ko Patrick yari azi ko azaha Goncalves Rose imitungo ye idafite aho ihuriye n’iyo bashakanye agahita ajyanwa mu nkiko na Uwamahoro.

Uyu Munyamategeko yagize ati “Kuva uru rubanza rwatangira nta hantu Urukiko rwagaragaje ko Uwamahoro yigeze aba umunyamigabane muri Campany Foraky Africa Rwanda LTD. Turasaba Urukiko ko rwatandukanya imitungo bwite ya Carpentier Parick n’iya Campany afitemo imigabane.”

Me Kiloha Olivier wunganira Uwamahoro Dalida Waldha we yabwiye Urukiko ko Patrick yamaze gutandukana na Goncalves Rose ko nta kintu akwiye kugaruka kubaza ku mitungo bashakanye kuko nta burenganzira abifiteho.

Uyu Munyamategeko avuga ko Rose yahawe umugabane we igihe yatandukanaga na Carpentier Patrick ko ubu ntacyo akwiriye kuza kubaza.

Me Kiloha avuga ko umugore mukuru ibyo yakoze ari uguhuguza Uwamahoro wamaze gushakana na Patrick bagakorana isezerano rishya.

Carpentier Patrick yari yarashakanye na Goncalves Rose Umubirigikazi bamaranye imyaka 33, muri 2013 baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Muri 2014 Patrick yasezeranye na Uwamahoro Dalida Waldha wahose ari Secretaire wa Sosiyete Foraky Africa Rwanda LTD, dore ko bari babyaranye abana babiri, umwe wavutse muri 2011 n’uwavutse muri 2013 nk’uko biri mu nyandiko Umuseke ufitiye kopi.

Muri 2016 nibwo Uwamahoro yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo asaba gutandukana na Patrick, urubanza rwabo ruraburanishwa inkiko zemeza kubagabanya imitungo hagati yabo hagendewe ku Isezerano bagiranye ry’IVANGAMUTUNGO RUSANGE.

Umugabo avuga ko umugore we abonye ko afite imitungo myinshi yasabye ko batandukana akabaho ubuzima bwe bwite, ariko umugore we Uwamahoro nk’uko bigaragara muri kopi z’imanza zaburanywe mbere, ashinja umugabo kumuhohotera no kumuhoza ku nkeke.

 

Ikemezo cy’Urukiko giheruka ni icyo ku wa 07/12/2018.

Kigira kiti ” ……36.Rwemeje ko urubanza RCA0078/2017/TGI/GSBO rwaciwe n’Urukiko
Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 12/04/2018 ruhindutse kuri bimwe; 

37.Rwemeje ko CARPENTIER PATRICK Raymond Marcel Ghislain afite
uburenganzira bwo kujya kuvuza abana mu Bubiligi, agaherekezwa na UWAMAHORO DALIDA Waldha;

38.Rwemeje ko ibibanza UPI 4/03/07/05/920, UPI 4/03/07/05/5837, UPI 4/03/07/05/918, UPI 4/03/07/05/970, UPI 4/03/7/05/971 biherereye i Butorwa I, Nyonirima, Kinigi, Musanze, Intara y’Amajyaruguru, RCAA00013/2018/HC/KIG 17 bigurishwa, buri wese agahabwa 50% habanje kuvamo umwenda
basigaranye kuri 50.000Euros bafashe bavuguruza inzu iherereye Kacyiru;

39.Rwemeje ko UWAMAHORO DALIDA Waldha agomba kwandikwaho 50% y‘umutungo ubaruwe kuri UPI 1/02/07/01/1510 Uhongore Kamatamu- Kacyiru –Gasabo- Umujyi wa Kigali, 50% ikandikwa ku bana;

40.Rutegetse CARPENTIER PATRICK Raymond Marcel Ghislain guha UWAMAHORO DALIDA Waldha amafaranga angana na 50% y’umutungo wanditswe kuri UPI 1/03/10/02/848 giherereye Kigali Kicukiro Nyarugunga-Nonko-Kavumu;

41.Rutegetse CARPENTIER PATRICK Raymond Marcel Ghislain guha UWAMAHORO DALIDA Waldha 50% y’agaciro cy’ibikoresho ya sosiyete FORAKY AFRICA RWANDA ahwanye na 17.357.289Frw;

42. Rutegetse ko amafaranga 75.000 Frw y’amagarama yatanzwe na CARPENTIER PATRICK Raymond Marcel Ghislain arega ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza ;

NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 07/12/2018.”

 

Carpentier Patrick  avuga ko hari ibyemezo byafashwe n’Inkiko bitubahirijwe, muri 2018 Urukiko Rukuru rwategetse ahabwa abana be akajya kubavuza mu Bubiligi, ntabwo byashobotse kuko yashatse kubatwara ngo ageze ku Kibuga k’Indege yangirwa ko bagenda, bamubwira ko abana bari kuri ‘Black Liste’ batemerewe gusohoka igihugu.

Umucamanza yumvise impande zombi avuga ko apfundikiye urubanza, icyemezo kizafatwa ku wa 09 Ukwakira 2020 saa tanu.

Abanyamategeko baburana uru rubanza, buri wese agaragaza ingingo irengera Umukiliya we

Amafoto@NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mureke kuzuza abo bana b ibivange aha mushakane na bene wanyu mubyare abamaraso yanyu mugire abo muzibukirwaho mu isi kuko gushakana n utari mwene wanyu uba wishe amaraso yawe utazagira akana k amaraso yawe muri iyi si.

    • Aamraso yose ntabwo atukura?

  • Ni iyihe mpamvu ituma Ababiligi bakunda kurongora abanyarwandakazi? Kuva bagera hano muri 1914 batangiye gutera inda Abanyarwandakazi abana bavutsemo bamwe batwaye Europe ubu ni abakecuru bandagaye muri Bruxelles, abo bajyanye Katanga gucukura amabuye nabo bagiye babarongora kandi barangiza bakabasiga bagatwara abana gusa, abanyarwandakazi bagiye kwigayo mu myaka ya za 1970’s, 1980’s bagiye barongorwa n’Ababiligi, abenshi baratandukanye; Abanyarwandakazi bakoze muri companies zabo hano mu Rwanda mu myaka ya 1980’s, 1990’s, 2000’s byarangiraga babagize abagore abenshi bagatandukana. Ababiligi bari muri MINUAR niwo mukino biberagamo inzoga na sodomie rugeretse…Ababiligi ubanza ari ubwoko bwiyandarika cyane, njyewe mbasuzugura kubi, sinshobora kuryamana nawe leave alone no kwemera kumubyarira, ntekereza ko ari abantu ba fake !!

  • Wirenganya ababiligi, abanyarwandakazi nibo bihoma ku bazungu. Apfa kuba afite uruhu rwera ntibarobanura igihugu.

    • Oya ahuibwo bashiki bacu nta bwenge na buke bagira. Bakunda amafaranga n’uruhu rwera.

  • Ahubwo ndabona uyu muzungu yararenganyijwe n inkiko , yaba umugore wa mbere yasenyewe n uyu munyarwandakazi none n imitungo yabo yarambuwe .. Ubwo se bikurikije amategeko ra

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *