Nyarugenge: Umunyerondo yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’akazi 7 barakomereka | UMUSEKE

Nyarugenge: Umunyerondo yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’akazi 7 barakomereka

Umunyerondo witwa Nsengimana Emmanuel  yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’irondo ry’umwuga ubwo yari  mu kazi ko gucunga umutekano.

                                            Imodoka yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2021 ahagana saa 11h00 mu Murenge wa Nyamirambo, ubwo  imodoka y’Irondo ry’umwuga y’Umurenge wa Rwezamenyo  yakoraga impanuka  ivuye gucyura abakozi bari  mu kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, NIRERE Marie Rose yabwiye UMUSEKE  ko  hataramenyekana icyaba cyateye impanuka gusa ko bameye amakuru ko hari umwe yahaburiye ubuzima abandi 7 barakomereka bikomeye.

Yagize ati “Impanuka yabaye hafi mu masaha ya saa tanu z’ijoro. Ni abantu yari icyuye iri kugaruka ikora impanuka. Abakoze impanuka bahise bajyanwa kwa muganga ku buryo tutamenye uko byagenze.”

Yakomeje agira ati “Umunyerondo umwe ni we witabye Imana, abanyerondo bane bari  inyuma n’abandi babiri barimo n’umushoferi bari imbere mu modoka barakomereka.”

Kugeza ubu abakomeretse bikomeye barwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo bakomeze kwitabwaho n’Abaganga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *