Nyarugenge: Uruzitiro rw’inzu rwagwiriye umugore w'imyaka 60 arapfa - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:11 11

Nyarugenge: Uruzitiro rw’inzu rwagwiriye umugore w’imyaka 60 arapfa

*Abantu 20 bamaze gupfa bazize ibiza byatejwe n’imvura imaze icyumweru igwa
*MINEMA irasaba Abaturarwanda kwitwararika muri iki gihe, bakirinda inkuba…

Umugore witwa Mukansoro Genereuse w’imyaka 60 yagwiriwe n’uruzitiro arimo ayobya amazi ngo atagera mu rugo imbere, abaturanyi bamaze umwanya bamushakisha ngo bamukureho ibyondo bamubona nyuma y’igihe yapfuye. Mu gihugu hose imvura imaze icyumweru igwa imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 20, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi isaba Abaturarwanda gushishoza muri iki gihe.

Umugore wapfuye ejo yarimo arwana no kuyobya amazi ngo atajya mu nzu

Byabaye kuri uyu wa Kane taliki 23 Mata, 2020 mu Mudugudu wa Kamenge, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Mukansoro arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu taliki 24, Mata 2020.

Umuturanyi wa nyakwigendera witwa Umutesi yabwiye Umuseke ko kubona uriya mukecuru byabanje kugora abatabazi kuko yari yaguye mu mukingo muremure arengerwaho n’isayo.

Ati: “Kubera ko byabaye hari kugwa imvura nyinshi, amazi yivanze n’ibitaka by’urukuta, bituma kumukura mu isayo bigorana. Abagabo bamushatse igihe kirekire kandi mu buryo bugoye.”

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Jean Claude Niyibizi kugira ngo agire ibindi adutangariza, ariko ntiyaboneka kuri telefoni ye igendanwa.

Amakuru dufite yemeza ko umurambo wa Nyiransoro Genereuse waraye mu rugo rwe,  akaza gushyingurwa  kuri uyu wa Gatanu taliki 24, Mata 2020.

Imvura imaze icyumweru kirenga igwa mu bice byose by’igihugu imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 20.

Miniteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ku wa gatatu tariki 22 Mata, 2020 yatangaje ko “mu ijoro ryo ku wa 21-22 Mata 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza bitandukanye; hapfuye abantu 12, hakomereka 18, inzu 32 n’umuhanda umwe birangirika ndetse hegitari nyinshi z’imyaka zangizwa n’imyuzure n’inkangu.”
Mbere yaho Umuseke wari wanditse ko i Gicumbi hari abantu batandatu bahitanywe n’imvura nyuma yo kugwirwa n’inzu, ndetse mbere yaho Umunyamabanga Uhoraho muri iriya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yari yatangaje ko imvura yangije ibikorwa remezo ikanasenya inzu muri Nyarugenge yahitanye n’abantu batatu ahantu hatandukanye mu gihugu.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi isaba Abaturarwanda “Kwirinda gukoresha telephone mu gihe k’imvura irimo inkuba; Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yinjira mu nkuta; Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka; Gusibura inzira z’amazi, gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda, Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi, ruhurura, imigende, imikoki n’imyuzi; Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi, inkangu, ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego….”
Byabereye mu kagari ka Nyubugogo mu murenge wa Kigali muri Nyarugenge

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi bintu byabantu bubaka imiturirwa maze bakarekurira amazi mungo zabakene bagombye guhanwa namategeko uhereye kuruyu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *