Nyarugenge: Yahanutse muri etage ari koza ibirahure arapfa – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:21 05

Nyarugenge: Yahanutse muri etage ari koza ibirahure arapfa

 Ahagana saa sita z’amanywa mu mujyi ahitwa ‘Commercial’ hari umugabo wozaga ibirahure kuri imwe muri etage zihari wanyereye mu isabune arahanuka arapfa. Ntituramenya amazina ye n’aho akomoka.

Yahanutse muri etage ari gukora isuku

Umwe mu bakorera ahitwa Kazi ni Kazi wabireberaga kure yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo yari arimo koza ibirahure ari kumwe na bagenzi be bakorana isuku, aza kunyerera mu isabune.

Ati: “ Twagiye kumva twumva abantu barasakuje bavuga ko umuntu apfuye, tugiye kumva twumva ngo ni umugabo wakoraga isuku, arimo yoza ibirahure wahanutse yikubita hasi arapfa.”

Avuga ko imbangukiragutabara yahise ihagera imujyana ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Polisi yahageze
Igikuba cyacitse mu bantu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *