Nyarugenge yizeje abarimu bashya batabonye amabaruwa ko bigiye gukemuka | UMUSEKE

Nyarugenge yizeje abarimu bashya batabonye amabaruwa ko bigiye gukemuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwizeje abatsindiye imyanya y’ubwarimu bavuga ko batarahabwa amabaruwa y’akazi ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti n’inzego zibishinzwe.

Abarimu bafatwa nk’ipfundo ry’ubumenyi bwa muntu (Photo: Martin Niyonkuru/Umuseke)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza, Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukunze kuvugira abaturage barenganyijwe n’inzego, yagaragaje ubutumwa bwa bamwe muri bariya bantu batsindiye imyanya ariko bakaba batarahawe amabaruwa abemerera gutangira akazi.

Bariya barium bashya bavugaga ko bagiye kumara ukwezi batarahabwa amabaruwa n’Akarere ka Nyarugenge nyamara itariki yo gutangira akazi yari ku wa 01 Ukuboza 2020.

Muri buriya butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’uriya munyamakuru, harimo ubugira buti “Birenze tariki 15 [batarahabwa amabaruwa] dushobora kutazahembwa uku kwezi kandi tukimara kuba Placed (guhabwa aho tuzakora akazi) ku bigo twahise tujya gukodesha hafi yabyo none Akarere gakomeje kutwirengagiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na bwo bwagize icyo butangaza kuri iki kibazo, bwemera ko koko abarimu bashya batahise bahabwa amabaruwa y’akazi ariko ko hari icyabiteye.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter busubiza ubw’uriya munyamakuru, ubuyobozi bw’aka Karere bwagize buti “Ni byo abarimu boherejwe mu Karere ntibahise babona amabaruwa abohereza aho bagombaga kujya ariko si ikibazo cya bureaucracy ahubwo hari ibyari bigitunganywa ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’uburezi kandi biri mu nzira yo kubonerwa umuti amabaruwa akaboneka.”

Gusa abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bagiye bagira icyo bavuga kuri buriya butumwa bw’Umunyamakuru Mutuyeyezu, bavugaga ko iki kibazo kiri mu turere twinshi atari umwihariko wa Nyarugenge.

Gushyira mu myanya abarimu bashya byagiye bizamura impaka ndende kubera uburiganya bwavugwagamo ndetse byatumye abayobozi bakuru b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) barimo umuyobozi mukuru Dr Ndayambaje Irénée bahagarikwa by’agateganyo.

Tariki ya 01 z’uku kwezi kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwe mu bakozi ba REB n’umwe mu bashakaga akazi k’ubwarimu bakekwaho kwakira no gutanga ruswa.

RIB yavugaga ko uriya mukozi wa REB witwa Habinshuti Salomon akekwaho kwakira ruswa yahawe n’umwe muri bariya bakandida “kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.”

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *