Nyaruguru: Amatara yo ku mihanda yatumye bongera amasaha yo gukora | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:57 47

Nyaruguru: Amatara yo ku mihanda yatumye bongera amasaha yo gukora

Bamwe mu batuye mu duce n’udusantere  twamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi n’amatara yo ku muhanda tugize akagari ka Nkakwa mu Murenge wa Munini mu karere Nyaruguru, bavuga ko batangiye kongera amasaha y’akazi kubera kwizera umutekano w’aho bakorera no kuba habona.

Abakorera mu dusantere bavuga ko basigaye bakora bagataha batinze kubera ko haba habona

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe batangiraga akazi batinze kubera ko babaga badafite aho gukorera habona ndetse ngo no gusoza akazi bagasozaga kare kuba iyo saa kumi n’imwe (17h00) zageraga bahitaga bafunga bagataha kuko habaga hatabona.

Uzabakiriho Alphonsine umwe mu bakora umwuga w’ubudozi ati “Mu minsi yashize rwose jye nageraga aha saa 6h00, nkatangira kudoda hakeye kuko ntabwo nari kuza gutera imashini idoda ku muhanda hatabona, kandi ubwo saa 17h00 nabaga nzinze ntashye kuko bwabaga bwije…

Uwazaga kunshaka nyuma y’iyo saha ntiyari kumbona kuko nabaga natashye ariko ubu mpagera 5h00 za mu gitondo, uje saa 21h00 z’ijoro ansanga aha kuko mba ndodera ku matara.”

Kimwe na bagenzi be bemeza ko n’amafaranga binjizaga yikubye inshuro nyinshi kandi bakemeza ko byatumye abakoraga akazi k’ubuhinzi gusa na bo batangira n’indi mishinga ibazanira inyungu bafatanya n’ubuhinzi.

Si amafaranga gusa bungutse, ahubwo amatara yo ku muhanda ngo yatumye n’umutekano w’aka gace k’icyaro urushaho kuba mwiza ndetse n’amarondo arushaho gukazwa kuko mbere hari abamburwaga telephone mu isantere bitewe nuko habaga hatabona.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko aka Karere hari intambwe ishimishije kamaze gutera mu mibereho myiza y’abaturage ariko ko batagiye guterera iyo ngo bumve ko hari aho bageze.

Avuga ko mu kugeza amashanyarazi ku baturage bahereye mu dusantere “kugira ngo duteze imbere ubucuruzi, icyari kigoye wari umusingi, umusingi ni umutekano, tunashimira ingabo z’igihugu zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikagarura umutekano mu gihugu kugira ngo abaturage bahabwe uburyo bwo gukora no kugira uruhare mu kwiteza imbere.”

Akarere ka Nyaruguru kamaze kugeza amashanyarazi mu dusantere 27, kandi ngo ibikorwa nk’ibi birakomeje nubwo byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Kuva mu mwaka wa 2011, mu Karere ka Nyaruguru abagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi bari 0,8% ubu bakaba bageze kuri 93 % harimo n’abakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Habitegeko uyobora aka Karere avuga ko ibi bikorwa remezo bikomeje gufasha abaturage gutera imbere
Ubu mu Mirenge yose hageramo amashanyarazi

UMUSEKE.RW/NYARUGURU

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *