Nyaruguru: Bite i Nyabimata na Ruheru mu baturanye na Nyungwe?

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 13/09/2018 01:15 12 _

Ibitero byagabwe mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata muri Kamena ni inkuru yavuzwe cyane, igarukwaho cyane kubera inkuru z’abigambye ibi bitero byahitanye abaturage babiri. Umunyamakuru w’Umuseke yagiyeyo kureba uko uyu munsi ubuzima bw’abaturiye ishyamba rya Nyungwe bwifashe nyuma y’ibyabaye n’ibyavuzwe nyuma yabwo cyane cyane.

Mu karere ka Nyaruguru

Mu karere ka Nyaruguru

Bitandukanye n’ibikwizwa na bamwe kuri Internet ko hatakiri nyabagendwa n’ubuzima butoroshye, n’ubwo batewe bagakangwa kiriya gihe uyu munsi ubuzima ni ubusanzwe nk’ahandi mu Rwanda nk’uko babivuga, ikidasanzwe ni uko ingabo zarushijeho kwegera abaturage.

Ibitero bibiri byabaye kimwe cyabaye icyo kwica (babiri), gukomeretsa bikabije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata no gusahura abaturage, ikindi cyabaye icyo gusahura ibiribwa n’amatungo y’abaturage.

Mu gihe cy’iminsi ibiri umunyamakuru yagenze mu tugari twose twegereye ishyamba rya Nyungwe mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru aganira n’abaturage ku mutekano n’imibereho nyuma y’ibyabaye.

Murereneza Judith atuye mu mudugudu wa Rwerere, mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, atuye hafi y’aho umuyobozi w’Umurenge yarasiwe, twasanze akukira inka ze mu gikari avuga ko ubu nta kibazo cy’umutekano bafite.

Ati “Uyu munsi turarya tukaryama,  iyo umuntu yumva ntakimusakuriza kandi abasirikare bacu na bo barushijeho kutwegera. Umutekano turawufite

Murereneza Judith (wunamye) mu gikari iwe ari gukukira inka ze

Murereneza Judith (wunamye) mu gikari iwe ari gukukira inka ze

Rindurwe Tharicisse na we utuye hafi aha avuga ko kiriya gihe batewe kandi koko bakikanga cyane ariko bahumurijwe cyane n’abayobozi barimo ab’ingabo na Guverineri.

Ati “Ubu rero turatekanye nta kibazo, ubuzima bukomeje uko byari bisanzwe.”

Mu kagari ka Ruhinga niho hegereye ishyamba rya Nyungwe cyane kurusha aka Nyabimata, mu mudugudu wa Ndaro ni ku nkengero z’ishyamba neza. Donatille Uwitonze ni ho atuye  avuga ko ibyabaye byabahungabanyije ariko bitabashegeshe kandi batekanye.

Ati “Sinzi niba hari uwo babonye wahunze. None se haba hari intambara abantu bakaba bakomeje ibikorwa byabo? Abantu barimo gucuruza, abahinga barimo barahinga, abanyeshuri bariga, haba hari intambara ibyo bigakomeza? Icyo nicyo gihamya naguha

Uwitonze avuga ko aha hantu hahoze ari icyaro kibisi ariko begerejwe amashuri meza n’ivuriro n’uburyo bunyuranye bwo kwiteza imbere.

Ati “Byatumye ingabo zirushaho kutuba hafi, abasirikare bacu ntaho batari nawe n’ugenda muragenda muhura ku ishyamba hariya uvuga barahari, ku mupaka barahari nta kibazo dufite kandi natwe ubonye uwo atazi abibwira ubuyobozi.ʺ

Abaturage baba bagenda nta nkomyi

Abaturage baba bagenda nta nkomyi

Ruheru hafi y’ishyamba naho abaho ngo ni amahoro

Mu murenge wa Ruheru mu tugari twa Ruyenzi na Uwumusebeya twaganiriye n’abaturage bo mu midugudu ya Rukarakara, Ruvuru, Tambamanga, Zirambi, Gakaranka, Rugote na Yanza ni ibice biri hafi cyane y’ishyamba rya Nyungwe bavuga uko bamerewe nyuma y’ibyabaye mu baturanyi babo ba Nyabimata.

Muvunyi Sibo wo mu mudugudu wa Zirambi avuga ko bumvise ibyabaye mu baturanyi bagize ubwoba. Ati “Twahoranaga ikikango kuko ari no kunzira y’abakoresha amaguru n’ibinyabiziga wabona imodoka z’abasirikare ukumva ubwoba ariko byararangiye. Twakomeje kubona ingabo zituri iruhande tugira ihumure, turakora imirimo yacu uko bisanzwe

Mu Kagali ka Uwumusebeya mu mudugudu wa Yanza ukora ku ishyamba rya Nyungwe abaturage bavuga ko bari amahoro ubu icyo bakoze ari ukurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mu kuwucunga.

Rindurwe Tharcisse avuga ko batekanye kandi bashima gahunda z'ubuyobozi zo guteza imbere abaturage

Rindurwe Tharcisse avuga ko batekanye kandi bashima gahunda z’ubuyobozi zo guteza imbere abaturage

Rindurwe w’imyaka 68 utuye hano avuga ko batekereza ko abateye ari abanze gutahuka mu Rwanda.

Ati “Kandi basabwe kuza bamwe baraje abandi baranze kandi abakosheje barahanwe abandi baraza barafashwa ndetse n’abari bahunze bafashijwe kwiteza imbere umuntu akaza agahabwa ibimufasha kwiteza imbere, ibyo utabishaka twamufasha iki? Ko babahamagara ntibaze ni ukubera iki? ʺ

Rindurwe ashima ubuyobozi bubafasha kwiteza imbere abakene baboroza inka, abana bose bakiga, ibikorwa remezo by’imihanda, ivuriro, amashanyarazi n’amashuri n’inzu zubakirwa abatishoboye ubu abona iwabo. Hejuru yabyo ariko ngo ni amahoro bafite aha iwabo.

Igice cyegereye ishyamba umunyamakuru Emmanuel Nshimiyimana yasuye

Igice cyegereye ishyamba umunyamakuru Emmanuel Nshimiyimana yasuye

Imihanda yo muri ibi bice myinshi iratungayije ni nyabagendwa

Imihanda yo muri ibi bice myinshi iratungayije ni nyabagendwa

Ku biro by'Umurenge wa Nyabimata

Ku biro by’Umurenge wa Nyabimata

Aho abagizi ba nabi batwikiye imodoka ya gitifu bakanamukomeretsa bikabije, iyi modoka iracyahari nk'ikimenyetso cy'iki gikorwa kibi

Aho abagizi ba nabi batwikiye imodoka ya gitifu bakanamukomeretsa bikabije, iyi modoka iracyahari nk’ikimenyetso cy’iki gikorwa kibi

Aha ni muri centre ya Rwererere nyuma yatewe ikanasahurwa ubu abaturage baremeza ko ari amahoro (1)

Aha ni muri centre ya Rwererere nyuma yatewe ikanasahurwa ubu abaturage baremeza ko ari amahoro

Kuri iyi centre bavuga ko nta kibazo cy'umutekano mucye bafite ubuzima ari ubusanzwe

Kuri iyi centre bavuga ko nta kibazo cy’umutekano mucye bafite ubuzima ari ubusanzwe

Kuri centre y'ubucurzi ya Gambiriro muri Ruheru ubuzima naho ngo ni ubusanzwe nyuma y'ibyabaye ku baturanyi babo i Nyabimata

Kuri centre y’ubucurzi ya Gambiriro muri Ruheru ubuzima naho ngo ni ubusanzwe nyuma y’ibyabaye ku baturanyi babo i Nyabimata

 

Umunyamakuru yavuye aha Nyaruguru ku ishyamba yerekeza Bweyeye muri Rusizi, Umurenge usa n’uri mu ishyamba, aciye mu nzira ya Nyungwe…

Photos/E.Nshimiyimana/Umuseke

Emmanuel NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyaruguru

Izindi wasoma

12 _

Kambibi 13/09/2018 07:20 - 2018/09/13 at 7:20 AM

Tyrabashimye, nubwo mwatinze kujya gusura i Nyabimata(hashize hafi amezi 3 batewe)Ese ntiwashoboye kuganira na ba basore babiri barekuwe n’inyeshyamba, imiryango y’abagunanywe n’inyeshyamba, wa musaza wagaragaye ari kunywa ka jus inyeshyamba zikamushinganisha zimurekuye?!

Reply
rwasamanzi 13/09/2018 08:30 - 2018/09/13 at 8:30 AM

Intambara zahozeho,n’ubu ziriho kandi zizahoraho kugeza ku mperuka y’isi.Mwibuke intambara z’umwami Rwabugiri.Mwibuke ibyabaye ku Rucunshu,….
Intambara intambara,always intambara.The world is mad.Singaye n’abavuga ko iyi si iyoborwa na satani.

Reply
Munyemana J. 13/09/2018 07:45 - 2018/09/13 at 7:45 AM

Urakoze munyamakuru.Biratuma ibyo dusoma kuli Youtube tubifata nk’ibihuha.Abanyamakuru rwose muritanga,mugira uruhare mu buzima bwacu.Niyo mpamvu natwe duhora tubunganira.Ariko jye nk’umukristu,buri gihe birambabaza iyo mbona abantu bicana kandi imana idusaba gukundana.Ntabwo ari mu Rwanda gusa.Reba aho Arab Spring (Printemps Arabe) igejeje ibihugu by’Abarabu.

Reply
karangwa 13/09/2018 09:42 - 2018/09/13 at 9:42 AM

Umunyamakuru yakoze neza cyane kuri iyi nkuru kabisa, abandi ni ukuvuga gusa ibihuha ibihuha nta nuwagezeyo, ngo aduhe foto, abaturage bibereye mu mirimo yabo isanzwe, nababajwe nuwagaragaje ifoto yo muri congo ngo ni imodoka y`ingabo yahiriye muri Nyungwe, ari ugushyushya abantu gusa

Reply
Mugani 13/09/2018 14:56 - 2018/09/13 at 2:56 PM

Atekerezako abateye ari abanze gutaha mu Rwanda iri jambo naryumvise bwa mbere kuri radio muri 1990 nko mukwzi kwa 11.Ngayo nguko.

Reply
rukundo 13/09/2018 15:50 - 2018/09/13 at 3:50 PM

Abantu bavuga intambara mu Rwanda sinzi aho bayivana. Urwanda ruheruka intambara ku gihe cy’abami. Ibindi byabaye ni ubwumvikane buke hagati y’abana b’Urwanda. Nta gihugu cyateye Urwanda mu bihe bya vuba. None rero tureke kwitana amazina: Abanzi b’ibihugu, Inyangarwanda, Abajenosideri, Inyenzi,Ibigarasha,… Ibyo tubireke ahubwo dutange umuganda wo kubaka urwatubyaye. Nta ntambara yabaye kandi ntanizaba. Muze twubake urwatubyaye. Murakoze.

Reply
Rukokoma 13/09/2018 15:52 - 2018/09/13 at 3:52 PM

Hanyuma nidusanga hari abantu barasiwe Masiga?

Reply
Djamal 13/09/2018 19:23 - 2018/09/13 at 7:23 PM

Ibigarasha ntibitana n’ikinyoma !,harya ngo barimo kurwanira kubuhe butaka ra?,mperutse gushwana n’umuvandimwe uba hanze anyemeza ko Sankara wivuga nkuwahanzweho ko ayoboye imirwano mu majyepfo no mushyamba rya nyungwe,hahhh,injiji,urugamba rwo kuri tweeter rurasecyeje,front line ntibera kuri youtube my friends

Reply
qween 13/09/2018 20:31 - 2018/09/13 at 8:31 PM

ariko njye mba numiwe ubundi izo ngegera zihohotera abaturage nizo zivuga ngo zizazana impinduka mu rda ibi ninko kuva mwitaje ukajya mumwobo winyaga warangiza ngo wavuye ahabi ujya aheza
nimushaka mushyire ubugome hasi mugaruke mukomezanye nabandi guteza imbere igihugu cyacu.

Reply
Vumulia 14/09/2018 09:10 - 2018/09/14 at 9:10 AM

Umunyamakuru arakoze kuduha amakuru kuko abantu benshi bibazaga ibibera muri kariya gace bikabayobera kuko byagizwe ubwiru. Ahubwo sinzi uburyo uyu munyamakuru yahageze ariko buriya ni kuri tekinike nyarwanda dusanzwe tuziranyeho. Gusa ikintera impungenge nuko aya makuru meza umunyamakuru aduhaye atariyo abatuye kariya karere baguha iyo ubegereye ukababaza, usanga hari akuka (nanze kuvuga umwuka) katari keza, byagera ku kagoroba no kba waravukanye amapumbu 2 ho bikaba ibindi! Ndetse hari n’abagabo n’abasore benshi baho batwawe niba ari mu ngando niba ari mu itorero ntumbaze, cyangwa wasanga barajyiye gusarura umuceri buriya. Ngayo nguko, gusa byari kurushaho kudufasha iyo uyu munyamakuru yinjira mu ishyamba ndani ntafotore inkengero zaryo gusa, hashobora kuba harimo abandi bantu bari kumuha anadi makuru atabonye.

Reply
ngabo 14/09/2018 12:53 - 2018/09/14 at 12:53 PM

@vumilia, uvuze ngo amakuru umunyamakuru yiboneye n’amaso ye akanafotora ngo ni itekinika!!! Ukanabinyomoza wicaye iwawe!!!?utaniyehe na Sankara watangije intambara yibereye imbere ya computer atanazi naho nyungwe iherereye !!!!

Reply
humura 18/09/2018 10:42 - 2018/09/18 at 10:42 AM

natwe nkabaturage tugomba gushyira hamwe tukicungira umutekano hagize umuntu tubona tutazi neza tukamenyesha abashizwe umutekano.
gusa kugeza ubu turatekanye kandi imirimo irakomeje kandi turashimira inzego z’umutekano ziguma kutuba ahafi

Reply

Tanga igitekerezo