Nyaruguru: COVID-19 yadindije umuhanda wa kaburimbo n'ibitaro bemerewe na Perezida | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:23 42

Nyaruguru: COVID-19 yadindije umuhanda wa kaburimbo n’ibitaro bemerewe na Perezida

Ubwo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2020 Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwaganiraga n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bishimira ko bameze neza ndetse nta kibazo k’inzara kirangwa hariya, gusa avuga ko ikibazo bahuye na cyo ari ik’ibikorwa byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibitaro byari kuba byuzuye muri iyi minsi turimo ariko kubyubaka byabaye bihagaze

Imwe mu mishinga y’Akarere yakomwe  mu nkokora  n’icyorezo nk’uko Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere abisobanura, birimo gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage, imihanda yari yaratangiye kubakwa bikaza kuba bihagaze, ndetse na zimwe mu nzu za Leta zirimo n’Ibitaro bikuru bya Munini bemerewe na Perezida Paul Kagame.

Ibindi bikorwa byadindiye birimo umuhanda wa kaburimbo wa Huye-Kibeho-Ndago-Minini na wo wadindijwe na gahunda ya Guma mu rugo.

Habiegeko avuga ko wagombaga kuba wuzuye mu kwezi k’Ukwakira 2020, ariko bikaba bizatuma igihe cyo kuwubaka kiziyongera.

Ku kibazo cy’idindira ku iyubakwa ry’Ibitaro, Habitegeko avuga ko kubera icyorezo, habayeho kuba bihagaritswe kubakwa, ariko akavuga ko ubu ibikorwa byo kubaka byasubukuwe.

Habitegeko ati ”Kubaka Ibitaro byamaze iminsi itari mike bihagaze, ariko ubu imirimo yo kubaka yarasubukuwe.”

Dr. MUVUNYI Bienvenue, umuyobozi w’Ibitaro bya Munini avuga ko umusaruro biteze kuri byo nibimara kuzura ari munini,  kuko ngo bizakemura ibibazo bahuraga na byo birimo kugira abarwayi benshi nyamara ibitanda bikaba bike.

Akavuga ko kuzura kw’ibi bitaro bizazamura imitangire ya service yatangwaga.

Dr Muvunyi ati ”Imirimo yagombaga kurangira muri ibi bihe turimo, ariko kubera icyorezo cya koronavirusi cyatumye imirimo yo kubaka ihagarara, ubu hashize ukwezi imirimo isubukuwe tukaba twizera ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira imirimo yo kubaka yarangiye.”

Dr Muvunyi avuga ko bitewe n’Ibitaro bito bari basanganwe byatumaga hari abarwayi basezererwa batarakira neza mu rwego rwo kugira ngo bahe umwanya abandi.

Ni ibitaro ubusanzwe byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi batarenze 70 igihe babihawemo ibitanda.

Ibitaro bya Munini ku ikubitiro bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bari mu bitaro bagera ku 150, bikazakomeza kwagurwa bikagera ku bushobozi bwo kwakira abarwayi barara mu bitaro bari ku bitanda 300.

Ibitaro bya Minini nibura ngo bishobora kuzura mu mpera z’uyu mwaka
Imirimo yo kubyubaka yongeye gusubukurwa
Kaburimbo Huye-Kibeho- Munini na yo yadindijwe na Covid-19
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko nubwo bimeze kuriya aka Karere kishimira ko abaturage badashonje

UMUSEKE.RW/NYARUGURU

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *