Nyaruguru: Frw 22 000 byo kurwanya imirire mibi yabagiriye akamaro | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:36 46

Nyaruguru: Frw 22 000 byo kurwanya imirire mibi yabagiriye akamaro

Abagore ibihumbi 7 766 babarizwa mu miryango itishoboye bavuga ko Frw 22 500 bahabwa buri gihembwe atuma babasha guhangana n’ikibazo k’imirire mibi kiboneka mu bana babo.

Abaturage bavuga ko amafaranga bahabwa abafasha kuzamura indyo yabo n’abana babo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko hari inkunga Leta igenera abagore batwite, n’abonsa bafite amikoro make ikabafasha mu kunoza imirire hagamijwe kurinda ko abana babo bagwingira.

Buvuga ko amafaranga abagore bahabwa, bayakoresha mu kugura ibyo umubyeyi akenera atwite, kugeza abyaye kugira ngo umwana azakure neza.

Mayor Habitegeko François uyobora Akarere ka Nyaruguru yabwiye UMUSEKE ko ubufasha aba bagore bahabwa butagamije kubashishikariza kubyara indahekana cyangwa kubyara benshi batazashobora kwitaho.

Avuga ko intego ari ukubafasha kurera neza bake babyaye, bagakura neza.

Ati:  “Abahanga babonye  ko abana  bashobora kugwingira bakiri mu nda bityo mu kwirinda iki kibazo bikaba ari ngombwa ko abagore batwite barya neza.”

 Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga aba baturage bahabwa bayaguramo amatungo magufi, agizwe cyane cyane inkoko zitera amagi kandi bakigishwa n’uburyo bwo kwizigamira muri gahunda ya ‘Ejo Heza’ kandi ngo bimaze kubagirira akamaro.

Mutamuriza Clémentine wo mu Mudugudu w’Akagera, Akagari ka Ngeri mu Murenge wa Munini, usanzwe ufata iyi nkunga, avuga ko mu bana bane afite harimo abari batangiye kugira ikibazo k’imirire mibi, ahamya ko aho iyi gahunda itangiriye abana be  bose ubu babayeho neza.

Ati: “Aya matungo baduhaye aje yunganira andi twaguzemo ibishyimbo, ibirayi, imboga n’amagi dukoresha mu kurwanya igwingira mu bana.”

Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Munini  Mukamabano Agnès avuga ko inama bagira aba babyeyi ari uko borora amatungo magufi banizigama kugira ngo igihe ubufasha buzaba buhagaze bakoreshe ibyo bazaba bariteganyirije.

Ati: “Tubabwira ko kurwanya igwingira n’imirire mibi bidasaba ubushobozi buhambaye, ibyo bamaze guhabwa babikoreshe neza bategurira abana indyo yuzuye.”

Mu Murenge wa Munini wonyine, biteganyijwe ko hagomba gutangwa inkoko zitera amagi 836.

Kugeza ubu abo mu kagari ka Ngeri bob amaze guhabwa inkoko 100, Ubuyobozi bukavuga ko gahunda yo guha abaturage ibihumbi 22 500 izamara imyaka itatu.

Habitegeko avuga ko gahunda bihaye yo gufasha ababyeyi babaha amafaranga azagira akamaro nakoreshwa neza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *