Nyaruguru: Gitifu afunzwe avugwaho gukubita umukecuru w’imyaka 95 - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:25 37

Nyaruguru: Gitifu afunzwe avugwaho gukubita umukecuru w’imyaka 95

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi na Polisi imukurikiranyeho gukubita umukerucu w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri. Bivugwa ko yafatanyije n’abandi baturage ubu bagishakishwa.

Avugwaho gufatanya n’abandi baturage bagakubita umukecuru n’abakobwa be babiri

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu ariko kugeza ubu ngo  nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.

CIP Twajamahoro yagize ati: “Uriya mukecuru n’abakobwa be  ngo babakekaho kuroga abantu, tariki ya 23 Mata, 2020 mu gitondo bafatiwe  mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugomero muri aka kagari ka Nyaruteja. Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba.”

Avuga ko bariya baturage ba Gisagara bamaze gufata uriya mukecuru n’abakobwa be babakubise bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru araza nawe abajyana abakubita abashinja amarozi.

CIP Twajamahoro ati: “Uriya muyobozi amaze guhabwa bariya baturage nawe yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi ahita afatwa… Ubu haracyashakishwa abandi bafatanyije nawe  gukubita abo baturage….”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo asaba abaturage kwirinda kwihanira ndetse nibagira uwo bafatira mu makosa bakajya bahamagara inzego z’umutekano zikaba arizo zifata ukekwaho icyaha.

Polisi ivuga ko uriya muyobozi yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, naho umukecuru n’abakobwa be bari kwa muganga.

Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru
Akagari ka Nyamirama aho uriya muyobozi yayoboraga

RNP

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inyundo isigaye icura ba Gitifu bacu wagira ngo ni imwe mu gihugu cyose!!

  • Aba ba Gitifu kandi bose aba ari intore zatojwe!!

    • Urebye imyaka bafite bose banyuze muri urwo ruganda. Imana itabare abanyarwanda hakiri kare.

  • Nta nduru ivugira ubusa,ubwo uwo mukecuru araroga koko
    kwihanira simbyemeye ariko mwibuke ko nta tegeko rihana umurozi rihari.kubwanjye rero bamukubise gahoro.

  • Ndabona uyu Kitifu ugaragara Ku ifoto akiri muto birenze..

  • Aba nibabandi barangiza kwiga izo univasti utazi icyo bigamo, bakanyuzwa mwitorero, bagahi..mo kuberako basanzwe bazwi mu cyama ngo bajye kuyobora abaturage nta bundi bunararibonye bafite ku nshingano nkizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *