Nyaruguru, Kibeho – Ejo biteguye abayobozi bakuru… – UMUSEKE

Nyaruguru, Kibeho – Ejo biteguye abayobozi bakuru…

Mu nzira za Huye, Matyazo, Muyogoro, Karama, Kabiri kugera i Kibeho no gukomeza uyu muhanda biteguye cyane abashyitsi bo ku rwego rw’igihugu bashobora kuba barimo na Perezida wa Republika bazabagenderera ejo.

Nyaruguru ni kamwe mu duce twera icyayi mu Rwanda

Nyaruguru ni kamwe mu duce twera icyayi mu Rwanda

Francois Habitegeko Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ko Perezida ejo azasura aka karere gusa avuga ko biteguye abashyitsi bo ku rwego rw’igihugu.

Ati “bazaza gutangiza ubwubatsi bw’uruganda ruzatunganya icyayi i Gorwe (Akagari) mu Murenge wa Kibeho.”

Uyu munsi kandi ngo hazanatangizwa imirimo yo kubaka ikicaro gikuru cy’uru ruganda  ndetse n’imidugudu izatuzwamo imiryango irenga magana abiri nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Bamwe mu baturage b’aha i Kibeho bo babwiye Umuseke ko urebye biteguye kwakira umukuru w’igihugu uzaza aho hantu hazubakwa uruganda rw’icyayi.

Gusa hari amakuru avuga ko Perezida wa Republika atakitabiriye uyu muhango ariko hazajyayo abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’aka karere yatubwiye ko uruganda rw’icyayi rugiye kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ungana na toni ibihumbi 10 ku mwaka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Jean Marie

    04/12/2017 at 3:23 pm

    Nsomye inkuru n’ibyishimo byinshi, ngira ngo azaba agiye gutangiza imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo yatwemereye.

  2. Simsim

    04/12/2017 at 8:35 pm

    H.E.Azjyayo? Ntazajyayo? Bravo munyamakuru. Inkuru yawe iracukumbuye rwose.

  3. Kalisa

    05/12/2017 at 9:37 am

    Ni intambwe nziza izaba itewe kandi turizera ko uru ruganda nirwuzura umusaruro ruzatanga uzaba indashyikirwa maze icyayi cy’u Rwanda kigakomeza kogera ku isi yose.

  4. RINDA

    05/12/2017 at 4:22 pm

    NTABWO PEREZIDA YAJYA MURI KURIYA KUZIMU, KERETSE NAHINDURA UBUYOBOZI BWAHO NIBWO HAZABA HAGIBWA!!!! NAHAREKERA KABONEKA NA MUNYAKAZI BAHEREJWE BAKOMEJE GUKINGIRA IKIBABA UBUYOBOZI BUBI!!! NIYO MPAMVU ABATURAGE BITEGUYE NGO BAZAJYE KUBAZA IGIHE BAZAHERERWA UBUYOBOZI BAGAKUMIRWA, NIHO HAHANDI AKATARI KERA IKANDAMIZA, ITOTEZA NITONESHA BIRI HARIYA BIZAMENYEKANA

  5. SEBA

    05/12/2017 at 4:25 pm

    Uwo muyobozi bazamukurikirane urwo ruganda atarurya nkuko yariye imishinga ya COIKA we nabambari be. Doreko twumvako ubari gukorakazi kubumeya, agakora akamasoko, akimari nimitungop yakarere afatanije nabambari be yateretse iruhande rwe binyuranije namategeko!!! Bamukurikirane at5azabisahura, doreko gahundaye arukubumngo arigukuyramo aye ngoyibonere impamba, ubuyobozi bukaba butaramutahura kubera akarimike abakubita kakamugira umuhanga numukozi, byahe byokajya, kwaruko afite akarimi kazi gutuga

  6. jisy

    06/12/2017 at 9:52 am

    turasaba minisitiri Kaboneka ngo akurikirane ikibazo kiri mu buyobizi bw’akarere.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock