Nyaruguru: Nkongwa yagarutse mu bigori | UMUSEKE

Nyaruguru: Nkongwa yagarutse mu bigori

Abatuye mu Mudugudu wa Zirambi, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko udusimba twa Nkongwa turi kubangiriza ibigori bitangiye guheka.

Ibigori bya Hybrids bikunze kwibasirwa na nkongwa

Ni ikibazo bavuga ko kibahangayikishije kuko ibigori biri mu biribwa bibafasha kandi ku mwero wabyo bagasagurira n’isoko.

Umuturage w’aho witwa Kazamarande avuga ko iki kibazo gitangiye vuba aha ariko ko kiri gufata intera.

Ati “ Mu murima wanjye nkongwa yaranzengereje, imaze kunyonera ahantu hatari hato. Turi gukora ibishoboka ngo tuzikuremo tuzitwike ariko n’ubwo zavamo ziba zarangije kutwangiriza.”

Avuga ko nkongwa mu bigori yabaye ikibazo kuko ibuza ibigori guheka bigahita byuma.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, UMUSEKE wari wabajije Pierre Uwimana uyobora Umurenge wa Ruheru niba kiriya kibazo akizi, asubiza ko agikusanya amakuru y’uko giteye  mu tugari tugize Ruheru.

Muri 2017, nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori byatewe n’Abanyarwanda, ihombya umusaruro w’ubuhinzi toni 10 000.

Mu gihembwe cya kabiri cy’ubuhinzi muri kiriya gihe, u Rwanda rwari rwizeye ku zabona umusaruro w’ibigori ungana na toni 208 000 ariko nkongwa idasanzwe yatumye haboneka toni 198 000 gusa.

Abahanga bavuga ko nkongwa ikunda kwibasira ibigori byitwa ‘hybrids.’

Utu dusimba twangiza ibigori
Inkongwa iri mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Ruyenzi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nishitani nabazumu ba meya mubi dufite, ibi bizava muraka karere nawe yavuyeho, twihanganire gukomeza kubana nabyo mugihe asigaje

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *