Nyaruguru: Ubuyobozi bwagaragaje amahirwe ahari ku ishoramari - UMUSEKE
  • 05/04/2020 8:48 57

Nyaruguru: Ubuyobozi bwagaragaje amahirwe ahari ku ishoramari

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru François Habitegeko yerekanye ibikorwa by’ingenzi byatuma abafite amafaranga bashora imali yabo muri aka Karere, avuga ko imihanda ya Kaburimbo, Ubuhinzi bw’icyayi n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ari byo biza ku isonga.

Nyaruguru ngo igenda irushaho gutera imbere n’amahirwe mu ishoramari akiyongera

Habitegeko François Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yabibwiye itangazamakuru muri gahunda yiswe ‘Menya Intara yawe’, ko mu myaka yashize Nyaruguru yari mu bwigunge kuko itagiraga imihanda myiza, umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Avuga ko aka Karere gafite umwihariko w’ibikorwa bigamije guteza imbere abatuye Akarere, bigabanyijemo ibyiciro bitatu, birimo ibyo abikorera, ibikorwa bya Leta ndetse n’iby’Abihayimana.

Habitegeko yahereye ku muhanda wa Kaburimbo ufite  km 60  bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga abaturage mu mwaka wa 2013, umuhanda kuri ubu uri hafi kuzura.

Avuga ko imirimo yo kubaka umuhanda nirangira, bizorohereza abaturage n’abifuza gushora imali, cyangwa abakora umutambagiro mutagatifu ugana i Kibeho kuko abahasura ari benshi mu mwaka.

Ati: “Twumvikanye n’abakora umuhanda ko mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020, abakora ingendo Nyobokamana muri Kibeho bazanyura muri Kaburimbo.”

Uyu muyobozi yanavuze ko hari imihanda ya Kaburimbo ishamikiye kuri uyu mugari ugana ku mupaka wa Nshili ndetse n’undi uzakomeza ugana Cyahinda, Nyagisozi kugeza ku Kanyaru.

Habitegeko yanakomoje ku bikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi butunze abaturage benshi, bukazanira n’Igihugu amadovize mu Mirenge itandukanye.

Ati: “Mu duce duhingwamo icyayi ni ahantu habaga ubutaka busharira, ubu butaka nibwo buhingwamo icyayi kiryoshye uyu munsi, ubu buhinzi bwahaye abaturage bacu akazi.”

Karanganwa Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Kibeho, avuga ko umuhanda wa Kaburimbo uzatuma abahinzi b’icyayi bagemurira inganda mu buryo bworoshye, akavuga ko agiye kwagura ubuso ahingaho.

Akarere ka Nyaruguru gafite inganda eshatu zitunganya icyayi, Ibitaro bya Munini,  Bazilika nini igiye kubakwa, gari  ndetse n’isoko rya kijyambere rigezweho.

Mayor Habitegeko yavuze ko bafite undi mushinga wo kwagura ubuhinzi bw’icyayi, ku buryo umusaruro uzavamo uzikuba kabiri  uwo basanzwe basarura  ku mwaka, kuko uruganda ruteganyijwe kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 10 z’icyayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bagiye gushyira imbaraga cyane mu buhinzi bw’icyayi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Nyaruguru.

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nagende uwo muyibozi mubi wasahuye akarere akanakadindiza ubu kaba kageze kure, niyo kaburimbo abonyuko ayirya yayirya ntihubakwe!! iyo gare akangisha yatangiwe isoko kangahe kubera ubusahuzi ntabwo bagitsindiweho amamiliyari!! Nako ngo agira ibirozi bikaze ariko bizarangira agaragare

  • Wowe wiyise Gasana ngirango niba utabiterwa n umutima w urwango wifitemo,urabiterwa n ubujiji. Ubu koko iyo aba anyereza ibya Rubanda inzego zibishinzwe yazicika ? Manda zose ameze se nuko abaturage batazi icyo abamariye? Ndagusabye urwo rwango ntacyo rwakugezaho usibye kukwangiza wowe gusa? @ Habitegeko ni umukozi,umuhanga,ukunda n abaturage .Ahubwo akomereze aho.Tumuri inyuma.

  • Turashimira abayobozi b akarere ka Nyaruguru,biragaragara ko barimo gukora ibishoboka kugirango gatere imbere. Ibanga Niko bakora nk ikipe imwe : Mayor ,ba Vice Mayor na Gitifu ndetse na Njyanama. Iri banga rizabafasha mukwesa Imihigo myinshi y iterambere!

  • Sha JP turabazi ubwo wasanga uri babene wabo ba Ngoma yiyegereje, cg bamwe yateretsemo agirango abacubye abaho doreko wamuganiwe murinjiji yanabagurisha nkuko yabamenye: Sobanura Muhizi, Ndabasanze,… akazi barimo bakabonye bate bizehe? Inyubako yakarere na gare byagiyeho amaf anagana gute byatangiwe amasoko kangahe? Kuva yajya kubutegetsi nyaruguru yahunzwe nabaturage bangahe, abakikarimo baryama nibangahe?? Abari baraheze muri acting kwarukuberiki, nabo yashatse kwirenza bakagarurwa baziragiki?? Kukibyo nakandi karere bibamo? Gitifu wa Munini wari agronome kibeho yahawe akokazi kuberiki sukugirango abacubye muve murusaku yivaniremo aye??? Nakomeze ahumye nkabaweho nabo aha imirimo bataranize, nahotwe twemeye gufata iyubuhunzi mutundi turere ngaho komeza uryoherwe wenda azaguha imwe mu mamodoka cg amazu akuyemo sha

  • Hhhhh ntimujye impaka cyane uwo mugabo ngo arakaze uwadashaka ntahaba ngo ntibanakorana aramuzambagiza akarangiza amwirengeje, dufite ingero zitabarika zabo yirengeje bazwi nisi yose, abo yirirwa asikirikiriza anatoteza kugeza abirengeje: uwarushinzwe amasoko yagiyate, uwatsindiye umwanya wubwa asssistant ntiyamwanze ngo uwo yiyegereje umutoniwe umuha amagambo yashinze itorero azadukore twose akomeze amushandike baginzi be!! Uwo watsindiye akazi we kuki batarekango ajye mumwanya yatsindiye akaba yirirwa ateragana mubiro nkukubura???? Ahaaaaa arye arimenjye naba munyakazi be abo ibyabo byaramenyekanye nyuma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *