UPDATE: Nyiragongo yatangiye kuruka, ab’i Rubavu na Goma barahangayitse | UMUSEKE

UPDATE: Nyiragongo yatangiye kuruka, ab’i Rubavu na Goma barahangayitse

Mu masaha y’ikigoroba nibwo Ikirunga cya Nyiragongo kimaze iminsi gitanga ibimenyetso byo kuruta cyatangiye kohereza hejuru ibikoma byo mu nda y’Isi, abari i Rubavu bavuga ko byerekeza i Goma no muri Pariki ya virunga.

Ni inkuru ihangayikishije abatuye i Goma cyane ndetse na Rubavu. Umunyamakuru uri i Rubavu KWIZERA Jean de Dieu avuga ko umuntu uri muri Stade i Rubavu, cyangwa ari ku Mupaka munini na Goma abasha kubona neza iryo ruka ry’ikirunga.

Ati “Kirasa n’ikizamuka ruguru muri Kabumba (muri Bugeshi), abantu bari hanze bazamutse imisozi. Amahirwe ahari ni uko bishobora kutaza mu Rwanda.”

Uyu Munyamakuru aravuga ko nta baturage barava i Goma ngo bahungire mu Rwanda.

Calvin Mulungu akorera Television yitwa Mishapi TV i Goma avuga ko umuriro w’ikirunga wageze mu duce twa Kibumba, ibikoma bifata inzira igana mu Rwanda, akemeza ko abaturage bo mu bice bya Kanyarucinya bahunze.

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwasabye abaturage kuguma hamwe, ingabo na Polisi bakaza kubereka ahantu bajya hatekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ahumuriza abaturage, avuga ko aho Ikirunga cya Nyirangongo kiri kurukira kure ndetse ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziteguye gufasha mu gihe haba hari ikibazo kibaye nk’uko byatangajwe na RBA.

Nyiragongo ishobora kuruka vuba aha, ab’i Goma na Rubavu barugarijwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW 

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abakongomani rwose gufata amafoto imbere yamazuku.buriya ntabwo bazi ko kiriya gikoma gishobora gufata indi ntera ya 70km kwisaha! Niyo wakwiruka ute .bashobora kwisanga mumasegonda bahindutse amakoro.

  • Nibijya mu kivu bishobora gutwika gaz methane

  • Eee, ubwo giheruka kuruka nagiye i Goma Iki kirunga cyari cyahangije koko. Ibirunga biruka babyita Active volcanoes . Nubwoko bwibirunga biba bikiruka (active). Iyo bigiye kuruka ikirere giherereyemo kiratukura tukutuku kandi inyamaswa ziri hafi aho zibimenya nambere yo gutukura kwikirere{Imbeba, Inzoka}, gusa abantu babimenya aruko ikirere gitukuye bagahunga. Ariko ubundi nge mbonamo uburangare niba bizwi ko ikirunga kiruka kuki abaturage badatura kure cyane yacyo noneho bakajya bakorera ibikorwa bitari Remezo nkubuhinzi nibindi. Ndi Perezida wa RDC nabimura, nkahita AMANEGEKA ubundi abaturage bameze nkintama nge sinahatura kandi mbizi ko kiruka nukwishyira mukaga. Ibi birunga byitwa active volcanoes kugirango biruke imbere munda yabyo bigiramo ibikoma byitwa lava biba byashyushye kuri dogere 500c. Iyo kirutse aho ibibikoma biguye birahangiza , iyo bimaze guhora aho byaguye byitwa magma. Iyo ari ahantu hahingwa harera cyane. Nihanyanyishije abaturanyi bacu RDC mwihangane ariko muzahimuke.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *