Nyuma ya Politiki mbi, y'ubusambo n'urwango, tumaze kubaka igihugu cyacu twese – Kagame | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 6:31 44

Nyuma ya Politiki mbi, y’ubusambo n’urwango, tumaze kubaka igihugu cyacu twese – Kagame

*COVID-19 ni ikigeragezo, uko tukirwanya bigaragaza uko twiteguye guhangana n’ibindi….
*U Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu kwibohora kwa Africa

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko imbaraga Abanyarwanda bakoresheje bibohora n’ubu zigikenewe. Yavuze ko nyuma y’imyaka 26, politiki mbi y’ubusambo n’urwango yakurikiwe no kubaka igihugu kibereye Abanyarwanda bose nta we uhejwe.

Perezida Paul Kagame yatashye ibikorwa Remezo bitandukanye, akaba yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare

Iri jambo ryatambutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bakorera Leta na buri wese gushyira imbere inyungu rusange aho gushyira imbere inyungu bwite.

Yagize ati “Buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese, uri mu kazi ka Leta akamenya ko akorera Abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze byaba ngomba akanabibazwa.”

 

Soma ijabo ryose Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n’Abaturarwanda:

“Ndagira ngo mbanze nshimire abanyarwanda bose muri rusange uruhare n’umusanzu mu rugamba rwo kubohora igihugu cyanyu.

Hashize imyaka 26 twibohoye tumaze kugera kuri byinshi, byasabye ubwitange, imbaraga, n’ubufatanye bwa benshi.

Ibyaturanze icyo gihe cyose n’uyu munsi biracyari ngombwa, buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa, ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese, uri mu kazi ka Leta akamenya ko akorera Abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze byaba ngomba akanabibazwa.

Turizihiza uyu munsi mu bihe bikomeye, guhanganye n’icyorezo cya Covid-19, iki cyorezo ni ikigeragezo uko tukirwanya bigaragaza uko twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho, nk’uko rero twiteguye kwirinda no kurinda iby’Abanyarwanda bose, ni nako tugomba guhangana na Covid-19 kandi tukayitsinda.

Isi yose yahuye n’iki cyorezo, abazakivanamo ni abazaba bafite ingamba n’ibikorwa bihamye, n’abenegihugu barangwa n’imiterere n’imico yubaka, uru ni urundi rugamba na rwo tugomba gutsinda bityo tugakomeza mu nzira nziza twahisemo.

Uyu munsi twatashye ibikorwa by’Amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibikorwa birageza serivise ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese, no guha agaciro buri Muturarwanda.

Nyuma y’imyaka ya Politiki mbi, y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese, kitari icya bamwe gusa. Ni igihugu aho buri wese yita ku wundi, ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi.

Dufite Guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icyangombwa ni uko amategeko akurikizwa, umutungo w’igihugu na wo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite. Igihugu cyacu kizakomeza gutezwa imbere n’imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwacu, twese dufatanyije kwibohora ni urugendo rugikomeza, dusangiye n’abandi Banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Africa aho yifuza birahari.

U Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Africa.

Twishimiye ko tumaze kubaka igihugu gishya, cyiza, kandi kibereye Abanyarwanda bose, dukomeze muri iyo nzira twese hamwe abagore n’abagabo, abakuze n’abakiri bato ariko cyane cyane urubyiruko rufite ejo hazaza hacu mu maboko yarwo.

Nagira ngo nongere mbifurize isabukuru nziza yo kwibohora ku nshuro ya 26.”

Umudugudu w’ikitegerezo wa Gishuro watashywe na Perezida Paul Kagame
Abawutuye bahawe inkoko 2000 zizatera amagi 900 ku munsi
Umudugudu urimo n’ibiraro by’inka

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Politiki y’ubusambo yari mbi pepepepe

  • Mbabajwe n’uriya muturage uri munsi y’umuhanda. Ni atera izuru azibona mageragere! Haahah

  • ubusambo gusa ibaze aho mu gihugu cyose ministre umwe yari umututsi gusi muri ministere zose uwo akitwa Lando Ndasingwa mugisirikare umwe witwa Lt col Epimaque Ruhashya bamwimye colonel kugeza naho abo yigishije bamuruta agahinda ntikica kandi habyarimana bariganye muri promotion imwe gusa bamuziza ko ari umututsi Kugeza naho akubitwa urushyi na caporal kuya 5 nyakanga Interehamwe we murabatindi mujye mibyemera

    • Kaka ibyuvuga nibyo gusa nta na rimwe Habyarimana yigeze amufunga cyangwa ngo amwambure amapeti ye. Cyangwa ngo amutongere imbere y’abanyarwanda amutesha agaciro.

  • Ngo igihugu cyacu twese! Humm!!

  • Prezida wacu iyo atubwiye ukuntu u Rwanda rusigaye ari rwiza cyane ku banyarwanda bose, rutera imbere bigaragara, nanjye numva nishimye pe! N’ubwo maze imyaka icumi nta kazi mfite, n’abajene bo mu muryango wanjye barangiza kaminuza nta n’umwe ubona akazi ka Leta cyangwa entreprises zikomeye na NGOs, ntawukora ibyo yize, abafite icyo bakora abenshi bariho birwanaho mu kazi k’ubuyede, mu kimotari, mu gisekirite cy’amaduka n’amahoteri, abandi ari abaseriveri mu tubari na za restaurants, bakora amasaha arenze icumi buri munsi (mbere ya corona!) badahemberwa amasaha y’ikirenga, batagira ubwiteganyirize bw’abakozi, ndetse no mu buzunguzayi bamwe bakaba barimo, ibyo byose ntibimbuza kwibaza ngo: ibyo ari byo byose n’ubwo twe bitaratugeraho abandi bameze neza. Ariko se ko hari n’abandi benshi tuganira nkumva bafite ibibazo nk’ibyanjye n’umuryango wanjye! Iyo bigeze aha byo birancanga. Ntacyo ariko. Tugomba gushimishwa n’uko hari abanyarwanda bishimye kimwe na His Excellency.

  • Iterambere nyaryo ni irisaranganyijwe abenegihugu bose. Iriri mu maboko y’abantu bake bikubira byose, nibo riba rireba bonyine, abaturage bakaba nka ya nkingi ya mbonabihita.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *