Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi abanya-Libya bize kwicana gusa – Perezida Buhari – UMUSEKE

Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi abanya-Libya bize kwicana gusa – Perezida Buhari

Perezida wa Nigeria yatangaje ko ababajwe cyane no kuba abanya-Nigeria bari mu bacuruzwa nk’ihene muri Libya, avuga ko abaturage b’igihugu cye batahuwe mu bacuruzwaga nk’abacakara bazacyurwa bagashyirwa mu bigo ngororamuco bagasubira mu buzima busanzwe.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yiyemeje gucyura abaturage be bari mu bacuruzwa muri Libya

Buhari yavugaga ku bimaze iminsi bivugwa by’Abirabura bakomoka muri Africa batahuwe ko bacuruzwa nk’abacakara ku isoko, aho yavuze ko hari bamwe mu Banya-Nigeria bacuruzwaga nk’ihene, bagurwa amadolari make cyane muri Libya.

Yavuze ko abatuye Lebya nta kintu nakimwe bize nyuma y’urupfu rwa Muammar Gaddafi wategekaga iki gihugu agahirikwa mu 2011.

Ati “Nta kindi bize uretse kurasa no kwica. Ntibigeze biga uko bakora amashanyarazi, uko bakora amazi cyangwa gucuruza.”

CNN iherutse kugaragaza amashusho muri uku kwezi agaragaza uburyo Abanyafurika bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bacuruzwa nk’abacakara ku madolari 400 (£300) muri Libya.

Perezida wa Nigeria yavuze ko igihugu cye kigiye kugabanya abaturage bacyo bajya mu ngendo zabateza akaga mu butayu bwa Sahara cyangwa bambuka inyanja ya Mediterranee bajya i Burayi.

Yavuze ko ibyo byagerwaho mu gutanga uburezi, ubuvuzi no gukemura ikibazo k’ibiribwa nk’uko biri mu itangazo rya Perezidansi ya Nigeria.

Perezida Buhari yavuze ayo magambo akomeye aganira n’abakomoka muri Nigeria baba hanze bari mu nama ihuza Umuryango wa Africa (AU) n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ibera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

BBC

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. x

    29/11/2017 at 6:16 pm

    Nigeria? Ibaze kweli! Sinjya numva bavuga ko ikurikira South Africa mu kugira ubukungu buri hejuru muri Africa? Igihugu gifite peteroli koko? Mbega akaga!

    • prophete

      30/11/2017 at 3:56 am

      None se ubanenze iki?

  2. Felix Hategekimana

    30/11/2017 at 12:02 pm

    Nigeria ngo ni iya mbere ikize muri Africa,ariko abaturage bayo bari kugurishwa bucakara,muri Libya

  3. Felix Hategekimana

    30/11/2017 at 12:04 pm

    Imana yifashirize Africa kuko abahanya buruhu rwera ntibadukunda,nibibazo dufite,indwara zibyorezo nibiza byose nibo babiduteza.

  4. Genesis

    30/11/2017 at 5:31 pm

    Les ennemies de l”Afrique, ce sont des Africains, Ariko rero njye mbona u Rwanda rufite ubukungu nk”ubwo mbonana ibihugu bimwe , nta shortage y”ibiribwa, education, health twagira kbsa.

  5. Gatete Sammy

    03/12/2017 at 10:10 am

    Ariko njye muransetsa cyane, iyo muvuga ngo abazungu ntibabakunda,mwavuze ko namwe ubwanyu mutari shyashya, ngaho icyaha mwagishyize kubazungu nkaho aribo baza kubavana iwanyu, MUGOMBA KUMENYA KO ABIRABURA BAGURISHWA N ABIRABURA BAGENZI BABO!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock