Nzacurangira abantu si imbwa- DJ Miller abwira abibaza ku Gitaramo Dog Show azacurangamo | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 9:24 05

Nzacurangira abantu si imbwa- DJ Miller abwira abibaza ku Gitaramo Dog Show azacurangamo

Karuranga Vilgire umaze kumenyerwa mu kazi ko kuvanga imiziki ku izina rya Dj Miller azitabira igitaramo kiswe Dog Show kizaba kirimo imbwa, yavuze ko azaba ari gucurangira abantu bazakitabira aho kuba imbwa nubwo na zo zizaba zihari.

Dj Miller asanzwe akunda imbwa

Dj Miller azacuranga muri kiriya gitaramo Dog Show kizabera mu mujyi wa Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Nta muhanzi uzaririmbamo ahubwo hazacurangwamo imiziki ndetse hanamurikirwemo imbwa zigaragaza ubumenyi zifite.

Abakurikirana iby’imyidagaduro mu Rwanda bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kukigarukaho banagitangaho ibitekerezo binyuranye.

Bamwe bibaza niba Dj Miller azacurangira imbwa, abandi bati “DJ Miller mu gitaramo k’imbwa,…”

Uyu muvangamiziki uherutse gukora ubukwe, ntiyishimiye ibi bitekerezo, atanga ibisobanuro byimbitse kuri kiriya gitaramo kizaba mu mpeshyi.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yagize ati “Ni  igitaramo cy’abantu bakunda n’abatunze imbwa ni bo nzacurangira ntabwo nzacurangira imbwa.”

Abari gutegura iki gitaramo bavuga ko kizaba kiba buri mwaka, kikazajya kigamije kwerekana ubushobozi bw’imbwa mu bikorwa zisanzwe zikora nko mu buvuzi no mu mitoreze.

Ngo mu Rwanda ibi ibi bitaramo ntibimenyerewe ariko abantu bari banyotewe n’ibi birori cyane ko mu bihugu byateye imbere bisanzwe biba.

DJ MILLER azacurangira abazitabira kiriya gitaramo

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu ni umurengwe kabisa.Ni gute wacurangira IMBWA mu gihe abantu nka we millions na millions barara ubusa?Ubusumbane n’Akarengane biba mu isi,byerekana ko dukeneye ubwami bw’Imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2 umurongo wa 44 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Nkuko bible ivuga,ubutegetsi bw’isi n’ijuru bizahabwa Yesu.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubusumbane,ubukene,akarengane,ruswa,ubushomeli,intambara,ubusaza,indwara,urupfu,etc…. Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,Imana igusaba kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ukabifatanya no gushaka Imana cyane.

  • Haaaaah oya ahubwo uzacurangira imbwa za bantu nako imbwa na banyirazo!!!

  • Haaaaah oya ahubwo uzacurangira imbwa za bantu nako imbwa na banyirazo!!!!

  • Umurengwe wica nabi pe, mugeze naho gutaramira imbwa? Ariko turanazifite nyinshi hano mu Rwanda zimwe zisigaye zirya abantu zikabica, zikabakenesha, muzazitaramire rwose bucye nazo zumveko ari imbwa. Uyu DJ we yita igihe asobanura, azaba arimo acurangura imbwa kuko zidahari icyo gitaramo

  • Hari ikintu abanyarwanda bagombye kumenya. Ibi ni bya bindi bavugako ndumva ari abaririmbyi bo muri Kaminuza nibagiwe aho bagiraga bati umuco kuberako uvuye i buzungu uramira udashunguye. Iyi mbwa mbona hano sinzi niba abanyarwanda bazi ko ishobora gufata umutwe wawe igakanja bitewe ningufu ifite mu musaya wayo. Ahandi basaba abantu kuzambika ikintu ku munwa kuko ibyo abantu benshi bibagirwa ko inyamaswa ninyamaswa. kandi ihora ari inyamaswa. Nkaba nsaba leta kumenya izi mbwa ba nyirazo bakajya bitaba imirenge berekana ko bagifite izo mbwa cyangwa bakareba ukundi babigenza kuko abantu nkaba iyo bazihararutswe barazigunya ugasanga nizo ziri kurya amatungo magufi yabantu, zirya abantu, kuko nkuko tubizi ntambwo zacu zirya intama cyangwa Ihene, Inka. Ahubwo zishinzwe kuzirinda.

  • Ariko muzi guhinda no kwigana iby’abazungu yeeee !!! Imyiryo iraha !! muzazana nakatazanwa mu rwa Gasabo , ejo bundi hazaduka nabacurangira udu Pusi ;ihene ;imbeba ; inka n’ibindi…, bimeze nkaho muba mwabuze impamvu y’igitaramo runaka ,kdi rwose zirahari nyinshi kdi zumvikana zanakubaka benshi ureke ibi by’imyiryo no kwigana iby’abandi bisobanye…

  • Umurengwe wica nk inzara sha nimwibyinire abandi inzara ibageze ku buce abandi bari kurara hanze kubera imvura iri kubasenyera namwe ngo Exposition ya za nyakabwana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *