Nzamwita yatanze ‘candidature’, ariko ashobora kutiyamamariza kuyobora FERWAFA – UMUSEKE

Nzamwita yatanze ‘candidature’, ariko ashobora kutiyamamariza kuyobora FERWAFA

Gutanga ‘candidature’ mu mwanya wo kuyobora FERWAFA muri manda 2018-2022 byarangiye kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017. Abagabo babiri n’umugore umwe nibo bagaragaje ikifuzo cyo kuyobora umupira w’u Rwanda. Umwe muri bo, Nzamwita Vincent De Gaulle we yahise atangaza ko ashobora gutungurana ntiyiyamamaze.

Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma yo gutanga candidature yatangaje ko ashobora gutungurana ntiyiyamamaze

Nzamwita Vincent De Gaulle nyuma yo gutanga candidature yatangaje ko ashobora gutungurana ntiyiyamamaze

Ejo hashize wari umunsi wa nyuma wo kwakira amadosiye y’abifuza guhatanira umwanya w’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Abakandida batatu nibo batanze ibyangombwa byuzuye neza ku kanama gashinzwe kuyobora no kugenzura amatora y’iri shyirahamawe kayobowe na Kalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC.

Abo ni; Nzamwita Vincent ’De Gaulle’ usanzwe uyobora FERWAFA, Rwemarika Felicite wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri Komite Nyobozi ya FERWAFA icyuye igihe, na Rurangirwa Louis usanzwe ari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF).

Nzamwita Vincent De Gaulle uhabwa amahirwe kurusha abandi kuko asanganywe uyu mwanya yabwiye abanyamakuru ko  ashobora gutungurana ntiyiyamamarize kuyobora FERWAFA.

“Natanze ‘candidature’ ariko igihe cyo kwiyamamaza ntabwo kiragera. Nayishyizeho ariko nshobora no kuyikuramo ejo kuko ni uburenganzira bwanjye. Icya mbere nakoze kwari ukubahiriza umunsi n’amasaha ntarengwa yo gutanga ibisabwa nkuko amategeko abiteganya. Tubanze tunarebe niba akanama gashinzwe gutegura amatora kemera ibyangombwa byacu.”

Abajijwe niba adatewe ubwoba no guhangana na Rwemarika Felicite bakoranaga muri komite icyuye igihe, Nzamwita yasubije ati:

“Ntabwo navuga byinshi kuko ntabwo ndi kwiyamamaza. Gusa nta muntu muhanganye mu matora udatera impungenge, nta n’amatora yoroha abaho.”

Ingengabihe y’ibikorwa by’amatora

  • Tariki 15 Ugushyingo – 28 Ugushyingo 2017: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;
  • Tariki 29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;
  • Tariki 8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;
  • Tariki 11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;
  • Tariki 11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida;
  • Tariki 11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;
  • Tariki 30 Ukuboza 2017: Amatora;
  • Tariki 30 Ukuboza 2017: Gutangaza ibyavuye mu matora;
  • Tariki 5 Mutarama 2018: Gushyingura inyandiko z’Amatora
Nubwo ataramenya niba aziyamamaza, Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze dosiye ze mu kanama gategura amatora

Nubwo ataramenya niba aziyamamaza, Nzamwita Vincent De Gaulle yatanze dosiye ze mu kanama gategura amatora

Roben NGABO

UMUSEKE

7 Comments

  1. Nerson

    29/11/2017 at 10:26 am

    izo Mana twazikurahe se sha reka dukomeze dusenge twinginge Imana azakuremo candidature

  2. Kalisa

    29/11/2017 at 11:24 am

    Uyu Nzamwita rwose ni umuti w’amenyo! None se yatanze kandidatire agamije iki niba uyu munsi atari tayari?

  3. Aha

    29/11/2017 at 12:02 pm

    Iyo ni imitwe ya de goule cg uburyo bwo kujija abandi bakandidat ngo birare iyo politique koko ibaho

  4. alfa

    29/11/2017 at 12:40 pm

    Urakoze rata! Iriya ni imitwe yo kujijisha abantu. Gusa n’ubu ndacyabivuga azavaho nabi nka mwenewabo Blatter.

  5. pazos

    29/11/2017 at 2:31 pm

    haaaaaaaaaaaaahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa . degaule arasetsa kabisa uziko yakina commedy neza nonese yatanze candidature ari gukina? haaaaaaaaaaaahahaaaaaaaaaaaaaa. cyo koza uyu mu type kabisa afite kata nyinshi. haaaaahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahaaaa

  6. Karenzi

    29/11/2017 at 9:19 pm

    Cyakoze mbabwire banyarwanda namwe bakunzi ba ruhago; Imana ikoze ibitangaza De Gaule akavanamo candidature, rwose igihugu cyose cyavugamo impundu ndetse n’amashyi menshi!!! Ariko uzi kuyoborwa n’umuntu nawe ushobora kuba atazi kwiyobora kweri!!!!! Nigende football yo murwanda yarahowe kweri: De Gaule koko, ntitumukeneye habe nagato

  7. Karegeya

    30/11/2017 at 5:02 pm

    Ariko narumiwe kweri! Imana yadufashije uriya mudamu agatsinda Degole ko wenda abanyarwanda bakongera kwishimira kuba ku masitade. Kdi Felicite ni umukozi ndamuzi nuko Degole yari yaramujengereje adafite aho yagaragariza ibyo ashaka gukorera igihugu. Turagushyigikiye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017