Nziza Theos yakoze indirimbo ‘Nta myaka 100’ agaya abatumva inama zo kwirinda COVID-19 | UMUSEKE

Nziza Theos yakoze indirimbo ‘Nta myaka 100’ agaya abatumva inama zo kwirinda COVID-19

Umuhanzi Nziza Theos yakoze indirimbo ayijyanisha n’amagabo aharawe n’urubyiruko benshi bafata nko kwitesha agaciro ndetse no kwihararukwa, ni indirimbo ikomeje kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bari kuyiherekanya ku bwinshi.

Amagambo arimo azwi cyane nka ‘Nta myaka 100’, ‘nta gikwe’, aho baba bashaka kugaragaza ko bagomba kwinezeza batitaye uko ejo hazaba hameze.

Hari abadatinya kuvuga ngo “Umuntu agomba kurisha ifi inkoko!”

Uyu muhanzi Nziza Theos yakoze iyi ndirimbo ayijyanisha n’aya magambo asigaye avugwa n’urubyiruko ariko ashaka kuburira benshi.

Iyi ndirimbo ‘Nta myaka 100’ y’uyu muhanzi biragoye gusobanukirwa ubutumwa bukubiyemo utayiteze amatwi ngo uyumve neza, bisaba kuyikurikirana maze ukumva impanuro zikubiyemo.

Yabwiye UMUSEKE ko ari indirimbo nziza igomba gufasha urubyiruko kureka imwe mu myumvire iruganisha mu bishuko muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19.

Ati “Icya mbere kirimo gikomeye ni uko urubyiruko rutumva impanuro ku cyorezo cya Covid-19, ingaruka zacyo ziri kutugeraho, ngaruka kuri ibi mbwira urubyiruko gucisha make.”

Nziza Theos yagize ati: “Icya mbere kirimo gikomeye ni icyorezo n’ibibi byacyo twabwiwe mu ntangiriro yacyo kugeza ubu ariko twe tukabigira imikino ntidukurikize ingamba n’amabwiriza zo kugikumira, none ubu ingaruka zacyo nibyo twabwirwaga ntitubyiteho ubu biri kutugeraho.”

Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ‘Nta myaka 100’ abuhuza n’inkuru ya Nowa muri Bibiliya kuko bijya kumera kimwe.

Ati “Nshishikariza abantu kumvira no gukurikiza inama dusabwa cyangwa duhabwa na Nowa w’iki gihe ngereranya na RBC cyangwa Minisante kuko batuburira kenshi.”

Nziza Theos agira inama urubyiruko kureka kwirara no gutwarwa buhumyi n’imvugo zirimo ‘Nta gikwe’, ‘Nta myaka ijana’, kuko hazaza ibibi n’ibyiza birenze ibyo barimo.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Mishou i Musanze,amashusho atunganywa na O’Clock ukorera muri kariya Karere ka Musanze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *