(VIDEO) Oda Paccy wahiriwe na Hip Hop burya mbere yikundiraga R&B | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:50 53

(VIDEO) Oda Paccy wahiriwe na Hip Hop burya mbere yikundiraga R&B

Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy mu muziki, avuga ko mbere yikundiraga injyana ya R&B ariko akaza kwinjira muri Hip Hop kuko yabonaga abakobwa bayitinya akayijyamo ashaka gukora itandukaniro.

Paccy ni umwe mu bakobwa b’abanyarwanda bahiriwe na Hip Hop

Ubusanzwe Oda Paccy ni umuhanzi akaba ari n’umushabitsi aho yashinze Label ndetse na studio itunganya umuziki.

Yakunze gutangaza ko inganzo yo kuririmba ayikomora kuri nyina umubyara na we wajyaga unyuzamo akaririmba indirimbo zimwe zo mu cyunamo.

Urugendo rwa Oda Paccy mu Muziki…

Bwa mbere yinjiye mu muri studio mu 2009 icyo gihe ni na wbo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘ese nzapfa’ iranamenyekana cyane.

Oda yagiye ashyira hanze n’izindi nk’iyitwa Rendez Vous, icyabuze, Biteye ubwoba, sibo, ntabwo mbyicuza, niba ari wowe, ayiwe, order yafatanyije na Urban Boys, igitego, igikuba, kano, ibyatsi, amaganya na Miss Mresident ari nayo afata nk’iyibihe byose.

Avuga ko byamugoye kuko muri uriya mwaka yinjiriye mu muziki, abanyarwanda batakundaga indirimbo z’abahanzi bo mu gihugu ahubwo ko biyumviraga indirimbo z’abanyamahanga.

Ati “Hakiyongeraho ko icyo gihe injyana ya Hip Hop nakoraga ugasanga bamwe batayikunda. Hari n’abandi bayifataga nk’iyibirara.”

Ngo nubwo yinjiye mu muziki akora injyana ya Hip Hop “Ntabwo byasobanura ko ari yo njyana nakundaga cyane, oya… rwose njye nakundaga izindi njyana nka R&B cyane ko 90% z’indirimbo nandikaga mu myaka ya kera mbere y’uko ntangira umuziki yari R&B cyangwa se izindi njyana.”

Akomeza agira ati “Burya Hip Hip nayikoze kuko nabonaga ari yo njyana yamfasha gutambutsa ubutumwa bwanjye neza ikindi nta bakobwa bayikoraga benshi.”

Muri 2010, Oda Paccy yegukanye igihebo cy’umuraperikazi mwiza mu Rwanda mu bihembo by’ijoro ry’urukundo Awards.

Muri 2012, yamuritse Album ye ya mbere yise Miss President, icyo gihe yayimurikiye kuri Stade Amahoro i Remera.

Yanegukanye igihembo cya Diva Awards muri 2013 cyaje kiyongera ku bindi bihembo atunze ndetse yitabiriye irushanwa rya PGGSS inshuro zirenze imwe.

Mu bahanzi yagiye afasha harimo uwitwa Alto, Nessa watandukanye n’iyi Label. Ubu kandi yanahurije hamwe abandi bahanzi bakizamuka bakora indirimbo bise Ndaryohewe iri mu zigezweho muri iyi minsi

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngo yahimbye indirimbo yitwa ngo “Ese nzapfa”?? Ni nko kwibaza ngo “ese nzarya”?.Ntitukibaze ku bintu biri “natural”.Urugero:Kurya,kwituma,kuryama,kurongora,etc…Gusa kubyerekeye Gupfa,tugira amahirwe ko Imana yaturemye yadusobanuriye ibintu byinshi ku byerekeye Urupfu: Impamvu dupfa,uko bigenda iyo dupfuye,ikizakurikiraho nyuma y’urupfu,etc…Ibyo bisobanuye neza mu ijambo ryayo yaduhaye.Nkuko Imana ibisobanura neza,abantu bapfa bayizeraga kandi barakoraga ibyo idusaba,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Niyo mpamvu yadusabye kuyishaka cyane,ntidutwarwe gusa no gushaka ibyisi.Niyo condition yo kuzazuka.Atari ibyo,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Birasobanuye neza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *