Olivier Karekezi yaba agiye kugaruka muri Shampiyona y’u Rwanda | UMUSEKE

Olivier Karekezi yaba agiye kugaruka muri Shampiyona y’u Rwanda

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umupira w’amaguru mu Rwanda, baravuga ko Olivier Karekezi watoje Rayon Sports; yaba agiye kugaruka muri Shampiyona yo mu Rwanda gutoza Kiyovu Sports.

Olivier Karekezi yatoje Rayon Sports yitwara neza

Umunyamakuru w’Umuseke ukurikiranira hafi ibijyanye n’imikino na Sports, yakusanyije amakuru avugwa n’abantu banyuranye bavuga ko Karekezi Olivier yaba yamaze kumvikana na Kiyovu Sports akaba azaza kuyitoza mu mwaka w’imikino utaha uteganywa gutangira muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu mutoza usanzwe aba ku mugabane w’i Burayi azaba aje gusimbura Ruremesha Emmenuel wari umutoza mukuru by’agateganyo muri iriya kipe.

Bivugwa ko Karekezi Olivier yamaze gusinya imbanzirizamasezerano (Pre-Contract) y’imyaka ibiri atoza ikipe ya Kiyovu Sport.

Kareekezi yifuzwaga n’amakipe akomeye mu Rwanda nka Police FC na AS Kigali  mu gihe Bugesera FC yari yamwoherereje amasezerano agomba kuyitoza guhera mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2019 ariko bipfa ku munota wa nyuma.

Karekezi wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, yari mu ikipe yanditse amateka atazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda ubwo Amavubi yajyaga mu gikombe cya Afurika CAN 2004, ari na yo nshuro rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rihatse ayandi kuri uyu mugabane.

Olivier karekezi aheruka mu Rwanda ubwo yatoza ikipe ya Rayon sports akayihesha ibikombe byose yakiniye ariko akayisohokamo amasezerano ye atarangiye nyuma y’ubwumvikane buke bwabayeho hagati ye n’ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe.

Karekezi  aramutse aje muri Kiyovu yaba abaye umutoza wa gatatu uyitoje mu myaka ibiri ikurikirana, nyuma ya Mugunga Dieudonne Buruchaga waje gusimburwa na Ruremesha Emmenuel mbere yo gusoza imikino ibanza.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *