Omar al-Bashir agiye gushyikirizwa ICC | UMUSEKE

Omar al-Bashir agiye gushyikirizwa ICC

Inkiko za Sudan  zigiye gushyikiriza Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, Omar Al Bashir wahoze ayobora kiriya gihugu. Akurikiranywaho ibyaha byo mu ntambara ndetse na Jenoside bivugwa ko yakorewe mu Ntara ya Darfur muri 2003.

Bashir ngo azagezwa muri ICC mu gihe kiri imbere

Bashir yavanywe ku butegetsi n’ingabo ze kubera igitutu cy’abaturage muri Mata, 2019.Yari yarabugiyeho muri 1989. Abashinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bamaze igihe barashyizeho impapuro zo gufata Bashir akazakurikiranwa ku byaha byanditswe haruguru.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ubwicanyi bwabereye muri Darfur bwahitanye abantu 3000 bukira abandi miliyoni 2.5 mu byabo.

Mu Ukuboza, 2019 Bashir yakatiwe n’urukiko rwo muri Sudan gufungwa imyaka ibiri rumuhamije ubwicanyi bwakorewe abaturage bigaragambyaga bamwamagana.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko uru rukiko usanga rufata gusa presidents bo muli Africa.Kuki rudafata presidents bo muli America bishe inzirakarengane zitabarika zo muli Vietnam,Korea,Irak,Afghanistan,etc…?Cyangwa president wateye atomic bombs muli Japan?Cyangwa president PUTIN urimo kwica abaturage ba Syria?Byerekana ko muli iyi si nta butabera bubamo.Ufite ingufu niwe ugira ijambo.Ese bizakomeza gutya?Igisubizo ni OYA.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu abe ariwe utegeka isi yose,afatanyije n’abantu bake bazajya mu ijuru.Ngo bazaba Abami n’Abatambyi bazategeka isi nshya.Niko bible ivuga ahantu henshi.Kuli uwo munsi,imana izakura mu isi abantu babi,bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa,ndetse izure n’abapfuye barayumviraga.Ni Yesu ubwe wabivuze.Nyuma yaho isi izaba paradizo.Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,etc…biveho burundu.

  • Omar Beshir agishyigikiwe n’abanyamerika yajyaga yibwirako ntawamukoraho nkuko benshi mu baperezida bo muri Afurika babyibwira iyo bagicuditse cyangwa bagikorera n’abazungu. Uyu mugabo yakoze amabi menshi muri Sudan, nagende ahanwe nubwo bitazazura abo yishe, ibi byereke abategetsi bo muri Afurika bica abo bayoboye ko igihe kigera buri wese akabazwa ibyo yakoze kabone naho byafata imyaka myinshi. Buriya kubatabizi nta dosiye abazungu bajya bajugunya, barayibika igihe cyagera bakayizamura

  • Hari n’undi gitimujisho nawe mwajyana!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *