Opinion: Abakinnyi beza bahamagarwa mu ikipe y’Amavubi izakina na Cameroon na Congo Brazza – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:51 52

Opinion: Abakinnyi beza bahamagarwa mu ikipe y’Amavubi izakina na Cameroon na Congo Brazza

FERWAFA yamaze gutangaza ko Amavubi azakina imikino ya gicuti na Cameroon tariki ya 24 Gashyantare ndetse na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2020 iteganyijwe muri Mata 2020. Abanyamakuru n’abakunzi ba Sports babwiye Umuseke abakinnyi 23 bakwiye kuzahamagarwa n’Amavubi.

Mashami Vincent ubwo yari avuye muri Ethiopia aho bari bayitsinze 1-0 mu gushaka tike y’imikino ya CHAN (Archives)

Mashami Vincent ni we Mutoza w’Amavubi bivugwa ko yahawe amasezerano y’amezi atanu yo gutoza iyi kipe.

Abakunzi ba ruhago y’u Rwanda bavuga ko uyu mutoza afite akazi gakomeye cyane ko hari abakinnyi bazamuye urwego rw’imikinire.

Mu izamu Abanyamakuru ba Sports barenga 10 baganire n’Umuseke batubwiye bane baha amahirwe kurusha abandi, hagaragaraho umunyezamu Kwizera Olivier uherutse gusinyishwa na Gasogi United.

Abanyamakuru ba Sports bavuga ko atarakina imikino ihagije mu Rwanda ngo babe babasha kureba imikinire ye.

Abanyezamu batatu bahurizwaho n’abakunzi b’umupira ntabwo bagaragaramo umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Omar waherukaga guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Uru rutonde rw’abanyezamu rugaragaraho umunyezamu wa Rayon Sports, Kimenyi Yves uherutse guhabwa igihembo cy’umuzamu mwiza muri Africa y’Iburasirazuba.

 

Abanyezamu batatu bahabwa amahirwe n’abakurikirana Siporo:

Kimenyi Yves
Ndayishimiye Eric Bakame
Habarurema Gahungu Emmanuel

 

Ba myugariro bahabwa amahirwe yo kuba bahamagarwa, abakunzi ba ruhago Nyarwanda bahurije kuri ba myugariro umunani hagaragamo ba Kapiteni b’amakipe atatu akomeye mu Rwanda, APR FC (Manzi Thierry), Rayon Sports (Rutanga Eric) na Police FC (Aimable Nsabimana).

 

Ba myugariro bahabwa amahirwe yo kuba bahamagarwa mu Mavubi:

Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Aimable Nsabimana
Herve Rugwiro
Iradukunda Eric Radu
Ombolenga Fitina
Eric Rutanga
Emmanuel Imanishimwe

 

Abakinnyi 7 bakina hagati bahabwa amahirwe yo kuba bagirirwa ikizere na Mashami:

Amran Nshimiyimana
Ally Niyonzima
Bukuru Christopher
Niyonzima Olivier Sefu
Manishimwe Djabel
Twizerimana Martin Fabrice
Dominique Savio Nshuti

 

Iyi kipe y’abakinnyi bashobora kugirirwa ikizere n’umutoza Mashami Vincent igizwe na ba rutahizamu batanu.

Umukinnyi wagarutweho n’abatari bake ni Sugira Erneste ukinira Rayon Sports nk’itizanyo ya APR FC akaba amaze no kuyitsindira ibitego bibiri.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2019,  Mashami Vincent yavuze ko kuba atarahamagaye rutahizamu Sugira Erneste mu ikipe yagombaga kwitegura imikino u Rwanda rwari kuzakina na Mozambique na Cameroun, ari uko yubashye ikipe yakiniriga ya APR FC yari yaramuhagaritse.

Nyuma y’uko APR FC itije Sugira mu Rayon Sports yakomeje kwitwara neza, ndetse abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bamuha amahirwe yo kuyobora ubusatirizi bw’ikipe y’Amavubi.

 

Ba rutahizamu bahabwa amahirwe yo guhamagarwa na Mashami:

Songa Isai
Byiringiro Lague
Sugira Ernest
Danny Usengimana
Bertrand Iradukunda

Amavubi ari kwitegura gukina imikino y’Igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN2020), tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda iteganyijwe kubera i Yaoundé tariki ya 17 Gashyantare 2020 gusa u Rwanda ni cyo gihugu cyiza mu byanyuma ku rutonde rwa Afurika aho muri 16 bizaba biri muri Cameroon ubu kiza imbere ya Tanzania yonyine.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ark c narumiwe herve yakinnye imikino mike kereka niba ari ibigango ark njyewe nanazanamo rurangwa moss ari hejuru kdi ntawutabibona buriya ally nawe yakinnye imikino mike cyane ko nawe yatwibwiriye ko aho yakinaga bari hasi ark burya @aime wo muri police yagakwiye kuzamo hano ahandi ho ntacyo narenzaho

  • nanjye ndibaza nti sugira, songa bafite ibitego bingahe? rustiro se? mwakuyeho ikimenyane mu mikino?

  • kuburyo wasiga Yannick??

  • kuburyo wasiga Yannick Bizimana??

  • Guhamagarwa suko bigenda udatanze akantu ntiwahamagarwa

  • Eeee ntibyoroshye! Iyi kipi se! Ubundi ni ukujya abantu bareka abashinzwe gahunda akaba aribo bayikora. Naho izo za negatives comments zikarorera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *