P.Kagame avuga ko Isi yarandura vuba COVID-19 ariko ko bisaba ubufatanye bwayo - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:17 00

P.Kagame avuga ko Isi yarandura vuba COVID-19 ariko ko bisaba ubufatanye bwayo

Perezida Paul Kagame yavuze ko bishoboka ko Isi yarandura vuba icyorezo cya COVID-19 ariko ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu byayo kandi buri gihugu kikaba cyabasha kubona ibikoresho bikenewe muri uru rugamba.

Perezida Paul Kagame (Internet Photo)

Yabivuze mu butumwa yageneye abatangije uburyo bushya bw’ubufatanye mu kwihutisha ibikorwa byo gushaka umuti n’urukingo bya COVID-19 (Access to COVID-19 Tools Accelerator) no kuzorohereza ibihugu kubibona.

Iki gikorwa cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) cyatangijwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi (EU/European Union) Ursula von der Leyen n’Umuherwe Bill Gates na madamu we Melinda Gates.

Perezida Kagame avuga ko iki cyorezo kibukije Isi hakenewe ubwuzuzanye bw’ibihugu mu rwego rw’Ubuvuzi kuko Iyo buri wese abayeho atuje abatuye isi bose baba dutekanye.

Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose bikwiye kuba bifite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga muri uru rwego rw’ubuzima by’umwihariko aho bikenewe muri iki gihe cyo guhangana na COVID-19.

Yagarutse ku gushyira hamwe gukomeje kuranga Isi aho ibikenewe mu bihugu binyuranye bigenda byoherezwayo kugira ngo bitabare ubuzima bw’ababituye.

Akavuga ko ari yo mpamvu uburyo bushya bwo gushyira hamwe kw’Isi mu guhangana na COVID -19 bwatangijwe none buje bukenewe.

Yavuze ko uko uku guhuza imbaraga guhuriwemo n’Imiryango mpuzamahanga umunani yo mu nzego z’Ubuzima n’Iterambere ikomeye ku Isi  izatera inkunga ibikorwa bigamije kurandura iki cyorezo nko gufasha ibihugu kubona ibikoresho byo gusuzuma COVID-19 no mu bushakashatsi bugamije gushaka umuti n’urukindo by’iki cyorezo.

Ati “Dushobora kurandura iki cyorezo vuba cyane, korohereza ibihugu kugera ku bikoresho ni rwo rufunguzo.”

Perezida Kagame kandi wavuze ko nk’umuyobozi w’ikigega cy’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe cyashyiriweho ibikorwa by’urwego rw’Ubuzima, yavuze ko iki gikorwa cyo gutangiza ubu bufatanye bwo kwiyemeza bifite akamaro gakomeye.

Ati “Tugomba kubazwa inshingano ku baturage dukorera no ku bandi bose, ubufatanye bw’Isi buranareba n’inkunga y’u Rwanda.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abashoramari bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, Perezida Kagame yavuze ko igihe Isi irimo gisaba ibihugu byose gushyira hamwe kuko hari ibihugu bimwe bisanzwe byumva ko ibibazo by’ibindi bitabareba.

Icyo gihe yavuze ko iki cyorezo cya COVID-19 gisa nk’icyagiye ku nzugi za biriya bihugu kigakomanga kikababwira kiti muce bugufi ubundi mushyire ibirenge ku butaka, mwumve abantu banyu, abaturanyi, ibihugu bikize byumve ibikennye,…”

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Turigisha ubufatanye bw’isi mu kurandura coronavirus no gufatanya hagati y’ibihugu bya East African Community byaratunaniye, twarafunze imipaka mbere y’uko n’iki cyorezo cyaduka! Turabwigisha no gutahiriza umugozi umwe hagati y’abanyarwanda barubohoje byarabananiye! Uyu munsi inkuru z’abanyarwanda bakirwana (ngo bakirangiriza affaires zabo hirya iyo wa mugani w’umujenerali), n’amatiku y’injyanamuntu hagati y’ababohoje igihugu muri 1994, bariho basubiranamo mu nkiko bamwe babambisha abandi bari basangiye akabisi n’agahiye, niyo makuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abanyarwanda kurusha aya COVID 19. Kuko icyorezo cyugarije abanyarwabda kinafite ubukana kurusha COVID 19, ni indurwe y’urwango, inzigo, kuvangurana no kwikubira ibyiza by’igihugu, bituma abagombye kuba abafatanyabikorwa mu kuzamura igihugu no gufatana mu mugongo, mu byiza no mu bigoye, tubabona ahubwo nk’abanzi tugomba kurandurana n’imizi n’imihamuro. Amaraso aracyameneka, kuva muri 1990 kugeza uyu munsi. MBEGA U RWANDA MBEGA ABANYARWANDA!

  • Ariko buriya dushobora gukunda abatuye isi urukundo tudakundana ubwacu nk’abanyarwanda? Ntibishoboka gutanga icyo umuntu adafite. Ijya kurisha ihera ku rugo.

  • Jye mba ntegereje ko Prezida wacu atubwira aho tugeze duhangana na koronavayirusi hano mu Rwanda n’uko ingamba zo kugoboka abaturage bugarijwe n’inzara zihagaze, nk’uko n’abandi bayobozi b’ibihugu babikora iwabo, hafi umunsi ku wundi, nkumva yivugiye iby’isi muri rusange, n’ibya Afrika yitwa ko Yunze Ubumwe, buvugwa mu magambo gusa mu bikorwa ibyo tubona ari amacakubiri, kuba nyamwigendaho, intambara z’urudaca zitiza ingufu ibyorezo, no kurushanwa kunezeza ba Mpatsibihugu. Nyamara inzara itumereye nabi Your Excellency! Iki kibazo mugishyire mubyihutirwa pe!

  • Byarushaho kuba byiza abituganirije imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu .

    • Nubwo mudaha agaciro ibyo avuga cg haricyo mupfa nawe byibuze mujye mwicecekera kuko gusabota ijambo rye muba mugaragaje aho muhagaze none muravuga ngo ……ihera ku rugo, harya mwigize mubona hari abanyauganda, abarundi, abakongomani bahohoterwa bari kubutaka bwu Rwanda ? Ese azareke kubaza abayobozi bamwe bakora amakosa akomeye nko kunyereza umutungo,kurya ruswa, kwigomeka k’ubuyobozi, kugambanira ubuyobozi kandi afite ububasha ahabwa n’amategeko bwo gukumira ayo makosa niba mutabyemera niyo mpamvu amahanga amugirira icyizere akayobora imiryango itandukanye, wa mwanga wa mukunda ntaho ahuriye nabo mushigikiye bakenesheje abaturage bashinzwe kuyobora nangwa nawe yubaka imihanda, amashyuri, atanga amazi n’amashanyarazi ku baturage, yubakira abakene, afasha abahinzi n’aborizi mu bikorwa byabo ngo bitere imbere, yubatse amavuriro, gahunda ya girinka, inkunga y’ingoboka, VUP ifasha umubare munini wabatishoboye, et c….. ntacyo adakorera u Rwanda ngo rugere ku byiza nubwo agifite ba bangamwabo bakoreshwa n’amahanga gusa nabo COVID 19 iberetse ko babibesheho babaha ubufasha none ayo babahaye yabaye impfabusa kuko bazabibazwa n’abaturage babo igihe cy’amatora, arega hakenewe ubufatanye bw’ibihugu ari nacyo ababwira utazabyubahiriza isi izamucishamo ijisho azisanga nta gaciro agifite ku ruhando mouzamahanga

  • Ariko abanyarwanda dushoboye kwigira beza gusa nta kindi?! Ese ko wagirango Kagame ni perezida w’isi aho kuba uwabanyarwanda? Arajya gutanga inama abwira isi yahereye ku Rwanda? Ko atarajya kuri TVR ngo asobanure ingamba zirambuye u Rwanda ruri guteganya za deconfinement? Kwigira beza mu maso y’amahanga byo turabishoboye kandi abakurambere bacu baravuze ko ijya kurisha ihera ku rugo. IZo nama za nyakubahwa amahanga ntazo akeneye kuko bo baba bagendera ku bitekerezo by’abashakashatsi babo mu kureba uko bakomeza guhanga na covid naho mu Rwanda ntibigeze banashyiraho inama y’abashakashatsi mu by’ubuzima yo kugira inama gouvernement! Ahubwo se ko mperuka ari perezida wa EAC yahereye kuri EAC mbere yuko ajya kwigira umwalimu w’ibihugu byifashishe?! Ndabona vision 2020 twarayigezemo!

  • Ariko abanyarwanda dushoboye kwigira beza gusa nta kindi?! Ese ko wagirango Kagame ni perezida w’isi aho kuba uwabanyarwanda? Arajya gutanga inama abwira isi yahereye ku Rwanda? Ko atarajya kuri TVR ngo asobanure ingamba zirambuye u Rwanda ruri guteganya za deconfinement? Kwigira beza mu maso y’amahanga byo turabishoboye kandi abakurambere bacu baravuze ko ijya kurisha ihera ku rugo. IZo nama za nyakubahwa amahanga ntazo akeneye kuko bo baba bagendera ku bitekerezo by’abashakashatsi babo mu kureba uko bakomeza guhanga na covid naho mu Rwanda ntibigeze banashyiraho inama y’abashakashatsi mu by’ubuzima yo kugira inama gouvernement! Ahubwo se ko mperuka ari perezida wa EAC yahereye kuri EAC mbere yuko ajya kwigira umwalimu w’ibihugu byifashishe?! Ndabona vision 2020 twarayigezemo!

  • Ubufatanye His Excellency avuga ubwo ni nde uzabwubaka?

    Abanyamerika bariho barirwariza bashwanye n’abanyaburayi n’abashinwa kubera COVID19,

    Abanyaburayi basubiranyemo, batererana Ubutaliyani icyorezo cyabanje kwibasira, Republique Tcheque ahubwo inabiba masques bari bohererejwe n’abashinwa;

    Abafaransa basigaye bajya guhaha mu Budage bambukiranyije umupaka bakabirukana ngo babazaniye icyorezo;

    Inama za Union Europeenne z’uko bazazahura ubukungu bw’ibihugu byazahaye kurusha ibindi ntacyo ziriho zitanga;

    Abashinwa aho bamariye kubona icyorezo kigenjeje make, batangiye gutera hejuru abanyafrika ngo bari mu batuma COVD19 ikwirakwira iwabo;

    Abo bashinwa bamaze iminsi banenga uburyo abanyaburayi n’abanyamerika bakoresha mu kurwanya icyorezo, none aba nabo mu burakari bwinshi bavuze ko bagiye kurega Ubushinwa no kubwaka indishyi kubera uko bwabeshye isi ku bukana bw’indwara ngo ibone uko ikumira hakiri kare;

    WHO/OMS yagombye guhuza ibikorwa byo kurwanya iyi ndwara, usibye na Donald wayikatiye inkunga, n’abanyaburayi baravuga ko yagaragayeho uburangare n’intege nke mu kurwanya COVID19, ku buryo niva mu nzira iby’imikorere yayo bigomba gusubirwamo;

    Museveni arabwira abanya Uganda ko yasabye inama ya ba Ministers b’ubuzima ba EAC yo kumvikana ku micungire y’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri iki gihe cy’icyorezo, tukamwandagaza mu itangazamakuru ryacu ngo ariho arifotoza;

    N’ibindi umuntu atarondora ngo abirangize byerekana ko abatuye isi, COVID yabaciyemo ibice kurusha uko yabahuje.

    Ubumwe Prezida Kagame yifuza mu kurwanya Coronavirus arabona buzava hehe? Ni inzozi nka zimwe za Vision 2020 twaririmbye imyaka 20, none uyu mwaka ukaba utubereye mubi kurusha indi yose twanyuzemo nyuma ya 1994.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *