P.Kagame i Kigali kuri ‘Video Conference’ mu nama ya G20 yize kuri COVID-19 | UMUSEKE

P.Kagame i Kigali kuri ‘Video Conference’ mu nama ya G20 yize kuri COVID-19

Perezida Paul Kagame i Kigali hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga ry’iya kure buzwi nka Video Conferenze yakurikiranye inama y’ihuriro ry’Ibihugu 20 bikize ku Isi rizwi nka G20 yize ku cyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije Isi.

Perezida Kagame muri Village Urugwiro akurikiranye iyi nama

Perezida Paul Kagame unayoboye Akanama k’abakuru b’ibihugu gashinzwe icyerekezo cy’Iterambere ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe  (AUDA-NEPAD), yakurikiranye iyi nama yicaye mu biro bye muri Village Urugwiro.

Iyi nama yakurikiranywe n’abakuru b’ibi bihugu bikize ku Isi, yari iyobowe n’umwami wa Saudi Arabia, King Salman na we wari wicaye mu ngoro ye.

Atangiza iyi nama, King Salman yavuze ko iki cyorezo cyugarije Isi kinakeneye imbara z’Isi yose kugira ngo gihashywe bityo ko abakuru b’ibihugu bikomeye baterejweho umusanzu ukomeye muri uru rugamba.

Ati “Isi iduhanze amaso, mureke dushyire hamwe dukorane kugira ngo duhangane n’iki kibazo.”

Mu itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo ko abakuru b’ibi bihugu biyemeje gukora igishoboka cyose kugira ngo bahashye iki cyorezo no kurinda ubuzima bw’abatuye Isi kandi nyuma yacyo bakazashakira umuti ingaruka kizasiga zirimo ihungabana ry’ubukungu n’ibibazo by’imirimo y’abatuye Isi.

Ku mbuga Nkoranyambaga z’aba bayobozi bakomeye ku Isi, hagiye hatambuka amafoto yabo bicaye mu biro byabo bakurikiranye iriya nama yabaye hifashishijwe iya kure.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau uri mu kato nyuma y’uko umugore we asanzwemo ubwandu bwa COVID-19, yakurikiranye iyi nama ari iwe mu rugo.

Mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi, nka Donald Trump wa USA na  Xi Jinping w’Ubushinwa bo bakurikiranye iyi nama bari mu biro byabo.

Iyi nama yize ku cyorezo cya COVID-19
Abakuru b’ibihugu n’imiryango ikomeye nka EU bakurikiranye iyi nama idasanzwe

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi coronavirus itubujije gutembera isi no kujya mu nama mpuzamahanga z’imbonankubone iraduhemukiye pe! Ubu tugiye kujya twicara mu gihugu kuva itariki ya mbere kugeza kuri 30 cyangwa 31 za buri kwezi koko!!

    • Nibyiza ko his excellency akomeza gukora.Ariko namwisabiraga yuko asaba Ikigega AGACIRO kikagoboka abakene barimo kwicwa n’inzara,kubera iyi Coronavirus.Abanyarwanda barimo kubura ibyo barya ni benshi cyane.Leta nibatabare,nicyo kihutirwa kurusha ibindi.None se kiriya kigega cyaba kimaze iki niba Abanyarwanda barimo kwicwa n’inzara???

  • @ Gahinda,uravuga ngo “Ubu tugiye kujya twicara mu gihugu kuva itariki ya mbere kugeza kuri 30 cyangwa 31 za buri kwezi”.Have wikicara ubusa.Byaza umusaruro uyu mwanya mwiza cyane tubonye.
    Ni iki wakora muli ibi bihe?Kwiryamira gusa cyangwa ukareba TV gusa,ntabwo ari byiza.Koresha igihe cyawe ukora utuntu mu rugo,usoma ibitabo,ukora sport,etc…Icyo nongeraho nk’umukristu,ni ugusoma bible cyangwa ukajya ku rubuga https://www.jw.org/rw/,ugasoma byinshi ku byerekeye Iyobokamana.Rwose iki ni igihe kiza cyo gushaka Imana.Kubera ko hari byinshi Imana idusaba kandi benshi batazi.Urugero,benshi ntibazi cyangwa ntibashaka kwemera ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Ikarokora abayumvira,bamwe bakajya mu Ijuru,abandi bagasigara mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Wipfushe ubusa igihe ufite.Ni igihe cyagufasha kuzarokoka Imperuka yegereje,Imana ikaguhemba ubuzima bw’iteka muli paradizo.

  • Muri iki gihe président aba akwiye kugeza ijambo ku baturage akabasobanurira uko situation imeze mu gihugu, ingamba zafashwe akanabaha ihumure. Nibyo abaturage baba bakenye mu muyobozi wabo kuko ni inshingano ze. Ikindi navuge aho amafaranga yo mu gaciro ari kuko arakenewe ngo agoboke bariya baturage bose bari kwicwa n’inzara. Nta mpamvu yo gukora copy and paste yuko ibihugu bikize byabigenje maze ntunateganya Financial package izagoboka abantu izo ngamba zizagiraho ingaruka.

    • Abandi baperezida barimo kwihanganish’abaturage babo ubu ntabwo barigushingur’ikirenge ku bitangazamakuru bya Leta bavuga gahunda zafashwe n’uko zizashyirwa mu bikorwa. Baririmo kurem’agatima abaturage babo, kandi burya iyo umubyeyi akugaragarije ko akuri iruhande, wumva n’intare itaza ngo ipfe kugukoraho. Ariko ni uko abo baperezida baba batekereza ku matora ari imbere kuko baba bashobora kutazabon’icyo berek’abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza. Twebwe rero ni ubudasa butangaje, kira kitu ni sawa sawa wacha ware wajyinga.

  • Hano hari abantu batanga coments zabo ukabona ko basa ntacyo bakuye mw’ishyuri kabasi ubu si mushaka ngo His Excellence abagezaho iri jambo mukeneye kweli kandi ibye yarabikoze abigisha uburyo bwo kwirinda no gukaraba intoki mukoresheje amazi n’isabuni mu masegonda 40, ubundi ibindi byo gufasha hari abaminisitiri babishinzwe ( Minisante, Minaloc, Minicom ,Minicofine, Police nationale, BNR itanga guhunda kubigo by’imari, wongeyeho na Primature abantu rero bajye batega amaradiyo,TV muzumva ingamba zafashwe naho niba mutegerehe ijambo ntaryo sicyo gihe kuko His Ecxlellence yatorewe
    kiyobora akanama ka AUDA -NEPAD ubu nawe yatanze inama zafasha mu gukemura iki cyoreza hakaba hemejwe za tiriyari za madorali azakoreshwa n’isi yose mu bihe biri mbere naho ayo matiku yanyu mutareke ahubwo mujye mwiga kubika utwo mwakoreye tuzajye tubagoboka aho kwirirwa mu sakuza mu nenga gusa, abandi mu ndaya zikabarwa utwo mwakoreye, kwishora mu nzoga mugasinda mugataha amaramasa, mukiha ibyo gutanga icya cumi ngo mwakiriye agakiza, abandi bakishumbusha inshoreke kandi bafite abagore bisezerano ibyo byose nizo ngaruka zo kurareba ejo hazaza nyamara leta yacu yashiraho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo hashingwa Ikigega Agaciro Development havuzwe amangambure abafite umuti wo gukunda igihugu baritinga none ubu icyo kigega nibwo batangiye ngo nibafatemo …….. ese ubwo uwanenze icyo gikorwa ubu ntatewe isoni n’ikimwaro ko Leta izakuramo amafaranga ikagoba abadafite ubushobozi???? Abantu bashatse bahindura imyumvire bakajya bubaha intego goverment yacu iba yatekerereje abaturage mu bihe bikomeye. Twirinde COVID 19 tuguma mu rugo kandi dukaraba intoki dukoresheje isabuni cg alcool yabugenewe

    • Wowe jya wirir’ibiryo unnye no mu gihugu gusa kuko nicyo ushoboye cyonyine. Arega ibi tuba twandika hari abantu babisoma bakabigez’ibukuru ntugirengo birangirira aha. Ntabwo abatang’ibitekerezo ku Umuseke ari ba Sagihobe, ahubwo ni abantu basobanutse mu mutwe kandi bazi impact inyandiko zabo zigira ku mitegekere y’igihugu. Reba inkuru bamaze gutanga kuri paje ibanza ivugako Perezida amaze guhumuriz’abanyarwanda. Iyi discours ayivugan’umutuzo, agahinda n’urukundo kuko abana be twugarijwe kandi nawe urabonako bimubabaje. Ni iki twari dushaka nta kindi. Iman’ikurinde perezida wacu.

  • Tugumeyo amahoro rwose. Ahubwo tugumemo amahoro imyaka 5.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *