P.Kagame yabwiye AU ko bagomba guhangana na COVID-19 banazirikana Isoko Nyafurika - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:28 45

P.Kagame yabwiye AU ko bagomba guhangana na COVID-19 banazirikana Isoko Nyafurika

*Muri EAC hari ibyiza byakozwe ariko haracyari byinshi byo gukorwa

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabwiye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ko uyu mugabane ugomba gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ariko unazirikana ibyerekeye Isoko Rusange ryawo rigomba gutangira mu mezi macye ari imbere.

Yabibukije ko guhangana na COVID-19 bigomba kuba hanazirikanwa isoko rusange Nyafurika

Yabivuze mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe n’abayobozi ba za biro z’imiryango itandukanye yo ku mugabane wa Africa.

Yavuze ko Umugabane wa Africa n’Isi yose muri rusange bari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’iki cyorezo ndetse ko bikigoye guteganya igihe kizarangirira ku buryo ibikorwa byasubira mu buryo busanzwe.

Ati “Nk’uko dukomeje kwitwara neza mu guhangana na COVID tugomba no gukomeza kuzirikana ku kamaro ko gushyira mu bikorwa isoko rusange ry’Umugabane wa Africa,…”

Perezida Kagame uvuga ko gushyira mu bikorwa iri soko rusange nyafurika bizagenda neza ari uko ibihugu bigize uyu mugabane bizabasha kwikura muri ibi bibazo birimo.

Yavuze kandi ko iri soko rusange Nyafurika ryitezweho gusubiza ku murongo umugabane wa Africa kuko igihe ibihugu byawo bizaba bibasha guhahirana nta nkomyi bizanatuma ubuzima bw’ababituye bwongera kumera nk’uko byahoze mbere y’iki cyorezo.

 

Muri EAC ibyo gukora biracyari byinshi

Perezida Kagame unayoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, yavuze ko hari ibyo uyu muryango wakoze bigamije guhangana na COVID-19 birimo inama yabaye tariki ya 25 Werurwe yahuje ba Minisitiri b’Ubuzima n’Ubucuruzi b’ibihugu bigize uyu muryango igamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Avuga kandi ko uyu muryango wagabanyije urujya n’uruza rw’abantu ariko ibicuruzwa byo bikomeza kwinjira.

Yavuze kandi ko uyu muryango wanahaye ibihugu imodoka zifashishwa mu gusuzuma iki cyorezo cyugarije Isi ziriho zifashishwa ku mipaka y’ibihugu bigize EAC.

Ati “Mu karere ka Afruca y’Iburasirazuba twateye intambwe ariko haracyari byinshi bikenewe gukorwa by’umwihariko ibijyanye no guhuza ibikorwa ndetse no guhuza umugambi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byo muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba bikeneye kugira inshingano zabyo iki kibazo kuko bidakwiye ko kimwe cyakora neza ariko kikirengagiza ibihugu by’ibituranyi.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese burya iriya miliyoni y’idolari twatanze muri African Union twatekerezaga isoko rusange ryemerejwe i Kigali? Yego rata!!! Tekereza tugiye kwigisha isoko rusange rya Afrika imipaka n’ibihugu by’abaturanyi yose ifunze. Ariko ye!! Uwapfuye yarihuse kabisa!

  • Des presidents virtuels pour une Afrique virtuelle!! My God!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *