P.Kagame yasabye abayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira abakora nabi - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:57 19

P.Kagame yasabye abayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira abakora nabi

Perezida Paul Kagame asoza umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru bamaze iminsi ine bari i Gabiro mu karere ka Gatsibo baganira ku ngamba zo kurushaho gukomeza guteza imbere igihugu, yasabye aba bayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo agiye gufatira bamwe muri bo bakora nabi.

Perezida Kagame ejo asoza umwiherero yasabye abayobozi kutazatungurwa n’ibyemezo bigiye gukurikiraho

Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) dukesha iyi nkuru, kivuga ko mu ijambo Perezida Kagame yavuze asoza uriya mwiherero umaze iminsi ine, yateguje abayobozi bakora nabi kutazatungurwa ibyemezo agiye kubafatira.

Perezida Kagame yavuze ko bariya bayobozi bakuru bamufasha kugeza ku banyarwanda ku byo yabizeje ariko ko nyuma y’uyu mwiherero agiye gufata ibyemezo bikarishye ku bayobozi barangwa n’imikorere mibi ishobora gutuma abanyarwanda batagera ku byo bifuza.

Yabasabye kutazatungurwa n’ibyo byemezo bizatuma bamwe bava mu myanya bari barimo kubera kutuzuza inshingano zabo neza.

Perezida Kagame yagarutse ku mikoreshereze mibi y’umutungo w’Igihugu iranga bamwe mu bayobozi, anenga bamwe mu bayobozi batagaragaza uko uyu mutungo unyerezwa.

Yavuze ko miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda anyerezwa nyamara ntihagire utunga agatoki inzira yanyuzemo cyangwa ngo agaragaze ababigizemo uruhare.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bibazo bituma hakomeza kugaragara ibibazo mu baturage bituma imibereho yabo ikomeza kuba mibi nko kuba hari abana bakirwaye Bwaki, asaba bariya bayobozi gushyira ingufu mu gukemura ibi bibazo.

Umukuru w’igihugu ukunze gusaba abayobozi kutigereranya n’ibihugu bikiri inyuma, asoza uriya mwiherero yongeye kubigarukaho, avuga ko u Rwanda rudakwiye kumva ko hari ibihugu ruruta ahubwo ko abayobozi bakwiye guhora bashyize umutima ku nzira yo kugera ku gihugu kifuzwa.

Perezida Kagame kandi akunze kubwira abayobozi ko atabarenganyiriza kutubahiriza ibidafitiwe ubushobozi akavuga ko ikibabaje ari ubushobozi buhari butabyazwa umusaruro, mu gusoza uriya mwiherero, yavuze ko bibabaje kuba abantu badakoresha ibyo bafitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Yagarutse ku mpinduka zakozwe mu myaka ishize, avuga ko iyo hatabaho gukoresha nabi umutungo w’igihugu ubu u Rwanda rwari kuba rugeze ku Iterambere rirenze iryo rugezeho ubu.

Mbere y’uko uyu mwiherero wa 17 utangira, mu byumweru bibiri gusa hari hamaze kwegura abayobozi batatu mu Nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri umwe n’Abanyamabanga ba Leta babiri.

Atangiza uyu mwiherero, Perezida Kagame yagarutse ku cyatumye bariya bayobozi bisanga hanze ya Guverinoma, avuga ko ari we wabirukanye kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse.

Kuri Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Perezida Kagame yavuze ko uriya mugabo yamwirukanye kubera imyitwarire mibi irimo iyamenyekanye cyane ubwo yahohoteraga umukobwa amusanze mu kazi ke.

Kuri Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Perezida Kagame yavuze ko we ubwe yiyemereye ko yakiriye ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo ashyire ikigo k’ishuri mu myanya ya mbere kitari gikwiye.

Naho Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima weguye bucya abayobozi bakajya mu mwiherero, Kagame yavuze ko we yaranzwe n’imiyoborere mibi by’umwihariko kuba yaramubeshye ku bijyanye n’igitekerezo yari atanze cyo gusuzuma Conavirus abayobozi bagombaga kujya mu mwiherero.

Umukuru w’igihugu kandi mu gutangiza uriya mwiherero, yavuze ko iyo uza gutindaho nyuma y’iminsi itatu, hari abandi baminisitiri babiri batari kuba barawitabiriye kubera na bo gukurikira bariya bandi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku munsi wa nyuma w’Umwiherero
Abayoboi bakuru b’Igihugu bajya inama
Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bamaze iminsi baganira
Ibiganiro by’umunsi wa nyuma w’Umwiherero byibanze ku kurwanya ruswa

Ivomo: RBA

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • rwose Nyakubahwa President mubyeyi wacu dukunda! dutabare na RIB uzagereyo kuva yitwa gutyo abaturage nta cyiza turayibonaho at all! n akarengane gusa! bariya bitwa ngo n abagenzacyaha ahaaaa!! har uwitwa Nkusi ahaaa!! hakaba n umushinjacyaha w urukiko rwa Nyamirambo harya babita ba Procurer! nawe akwiriye guhindurirwa kuko arenganya abantu kandi abantu bari bamuzi nk inyangamugayo naho wapii!!! abaturage turababaje ni wowe twagira mubyeyi wacu!

  • Jye mbona ibyemezo bikomeye Prezida akwiye gufata byatuma imikorere y’abayobozi b’igihugu ihinduka ku buryo bufatika ari ibi bikurikira:

    1) Kuvana abasirikare mu miyoborere y’inzego za gisivili no mu bya politiki, bagakora inshingano zabo za gisirikare gusa, kuko kugeza ubu abo basirikare ari bo bategekera mu basivili kuva ku rwego rw’intara kugeza ku ku rwego rw’akagari, bigatuma badafata ibyemezo mu bwisanzure bagendeye ku bushobozi bafite no ku mutima nama wabo.

    2) Kureka itangazamakuru rigakora mu bwisanzure, rigatunga urutoki ibitagenda byose Prezida ariho arondora n’ibyo atazi, kuko abanyamakuru bamenya byinshi biruta kure ibyo na Prezida cyangwa abamwungirije ba hafi ye bamenya, dore ko bamwe baba banabifitemo uruhare bakanahishirana. Ibi byajyana no kureka abaturage bakavuga ikibari ku mutima, cyane cyane iyo barenganyijwe cyangwa bahutajwe, kuko kugeza ubu abaturage bavuganye n’itangazamakuru ku bibazo abayobozi bashaka kubundikira baracyahungetwa mu duce twose tw’igihugu, kuva ku kagari kugeza ku ku rwego rw’akarere. Ubwo bwisanzure bukwiye kujyana kandi no kureka abatavuga rumwe na Leta bari mu gihugu, bayinenga mu nzira zo kudahutaza, bakagira uruvugiro aho guhozwa ku nkeke n’inzego zishinzwe umutekano, bitwa abanzi b’igihugu.

    3)Kureka abaturage bakitorera ababayobora batorwa (kuko hari n’abashyirwaho nka ba Gitifu n’abayobozi b’imirimo), ku buryo butaziguye kandi mu ibanga, kuko kugeza uyu munsi nta bubasha na buke abaturage bafite ku bategetsi babahoza ku nkeke banacunga nabi ibya rubanda, nta n’ubwo bafite ku badepite n’abasenateri bitwa ko ari intumwa za rubanda kandi batavugira abaturage ku bibazo byinshi by’ingutu bigaragarira amaso ya buri muturarwanda uciye akenge. Umuturage iyo ijwi rye ridahawe agaciro, ibindi byose biba birangiye, nta ruhare rufatika aba ashobora kugira mu bimukorerwa cyangwa mu ifatwa ry’ibyemezo.

    4)Guca imikorere yo kwimika ivangura, kwironda n’icyenewabo mu gutanga akazi n’amasoko ya Leta aho gushingira ku bushobozi bw’abantu, baba abashaka akazi ka Leta baba na ba rwiyemezamirimo bashaka amasoko. Abantu babona akazi muri buriya buryo, abenshi muri bo bakora nk’abacanshuro, bakanarazwa ishinga no gushimisha uwabahaye akazi kurusha umuturage bagombye gukorera.

    5)Kubuza abakozi ba Leta n’amashyaka afite uruhare mu buyobozi bw’igihugu gukora ubucuruzi n’izindi business zipiganirwa amasoko ya Leta, kuko baba bakomatanyije ibidakwiye kubangikana, bagahinduka abakinnyi n’abasifuzi, kandi bakabangamira abikorera batanga imisoro myinshi kurusha ba nyakubahwa baba banagenerwa avantages nyinshi.

    Ibi bintu bitanu igihe bizaba bitarakosorwa, ibindi byemezo byafatwa byose ntacyo bizahindura cyane. Rubanda rugufi tuzakomeza tubyinishwe muzunga, n’amakosa yamaganwa muri uriya mwiherero akomeze akorwe, asabirwe imbabazi, abasimbuwe nabo bakore ameze nkayo, ibintu bikomeze uko bisanzwe.

  • Nyuma y’uyu mwiherero HE rwose narebe n’imikorere y’ibigo bitandukanye aho umugenzuzi w’imari atagera ( za Coperative, ibigo byigenga, organisation zitegamiye kuri Leta, …..) ntabwo bafasha HE kwesa imihigo ye. Urugero: Nk’imikorere y’ikigo cya Croix Rouge y’u Rwanda iteye agahinda, ( ruswa, icyenewabo, gutanga akazi mu kimenyane, ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge, itotezwa ku bakozi, imikorere isubiza ikigo inyuma, ….) RIB yarabibikurikiranye ariko nayo ubanza itarakoreye mu mucyo ngo igaragaze ibibazo bihari. Bikwiye gukurikiranwa.

    • Croix Rouge nahakoze ikizamini cy’akazi ariko hibera ikimenyane cya burundu. Komisiyo igizwe n’abantu 3 bahoraho badahinduka ikorerara mu kimenyane. Naje kumenya ko uwo SG Karamaga adashaka ntiyahabona akazi. Barangiza umuhango ngo baratanga ibizamini.

  • Kubika ubwoba mu bayobozi bose ntacyo bishobora gukemura ku buryo bufatika. Ubwo bwoba buri mu bituma iyo abarusha ububasha bariya bayobozi babasabye gukora amakosa kubera inyungu bwite z’ababisabye, bemera bakayakora. Nk’umugore uri mu buyobozi wakwa ruswa y’igitsina akayitanga ngo abungabunge akazi ke, kandi afite umugabo bashakanye, ikindi kibi atakwemera gukoreshwa kirenze kiriya ni ikihe, ko aba yamaze gutanga byose (ubuzima bwe n’ishema rye)? Kandi nyuma abashukwa gukora amakosa bakabiryozwa ababashoye bigaramiye. Ikibazo nyamukuru ni imiterere n’imikorere ya systeme ubwayo aho kuba amakosa y’abantu ku giti cyabo. No mu mwiherero uherutse byari byavuzwe, ko abantu batarebye neza systeme ishobora kugwingira. Barabyigiwe se ubu?

  • Nyakubahwa HE, erega abenshi ntibagiterura cash, bahinduye umuvuno. Uko ndeba cyane muri za institutions za l ‘Etat ariko ngo zitwa ngo zirigenga, abayobozi biha za missions zo hanze zitarangira. Biteye ubwoba nukuri. Niyo Auditor General aje ntiyabobana aho ahera abyandika kuko biba byitwa ngo byakurikije amategeko. Mutekereze nkumuyobozi ufata mission ya 2 weeks, ariwe ushinzwe ikigo ngo agiye mu nama hanze, akabikora buri kwezi. hari ukunyereza gusumba uko koko? Bikwiye gukurikiranwa nabyo pe. Bene abo bayobozi nabo bakwiye kurebwaho. Murakoze

  • Aya magambo akarishye Prezida Kagame yakoresheje yamagana imikorere mibi y’abayobozi b’igihugu, akoreshejwe na Diane Rwigara, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda cyangwa Barafinda, bwacya convocation yo kwitaba RIB yabagezeho.

  • Ubwo umwiherero urangiye abayobozi bakaba bongeye gukoresha tweeters zabo mu bwisanzure, byari bikwiye ko bamwe muri bo bakatiye urwo gupfa Kizito Mihigo mu byo bamwanditseho akimara gufatwa bagira icyo badutangariza.

  • Mu Rwanda dufite ubudasa butangaje! Ukuriye Guverinoma, niwe usigaye akora umurimo ukomeye wo kutavuga rumwe nayo! Nibihwiture rero inzira zikigendwa, naho ubundi wabona nanjye baje kunshaka i Buzinganjwiri nkajya gusimbura umwe muri babiri bandi bagiye kugenda. Ko nta mu tailleur uba hano se ikote ryo kurahira ndaridodesha hehe?

  • Prezida Kagame ahamije ko iyo umwiherero utangira nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga iyo bajya i Gabiro kuwa kabiri tariki 18/02/2020 aho kugenda ku cyumweru tariki 16/02/2020, hari abayobozi babiri bari kuba bavanywe ku myanya yabo. Hagati aho habayemo iki? Ikidasanzwe cyabaye nuko kuwa mbere tariki 17/02/2020 ari bwo polisi y’igihugu yatumenyesheje ko Kizito Mihigo yaguye muri mabuso ya Remera. Biraca amarenga y’ibigiye gukurikira.

  • Icyabihima ni kimwe, ni ukutureka tukajya twitorer’abayobozi nta kindi. None se abo bose bakor’amakosa bashyirwaho nande? ntaba yabashimy’imyitwarire n’ubushobozi se? wazan’ingurube uyireba ko ari ingurube ukayishyira muri salon iwawe ukumvako aho hantu hazarangwa n’isuku? Ikindi, iriya nama iba iri nka discours monologue aho umuntu umwe aba avuga abwir’abantu bafit’ubbwoba nk’ubwaguruts’indege, ntabwo ari inama mu by’ukuri. Il suffit yo kwandika cyangwa ukifat’amajwi ukoherereza uwo bireba wese ntakwirirwa twangiza na duke dufite ngo tugiye mu mwiherero. Dukeneye amatora atarimo imbunda n’induru mu madirishya y’utuzu tw’itora, ubundi udukoreye nabi tukamweguza. Naho mu gihe tugitekinikirwa, abo bayobozi bazakorer’abafashije kugera muri iyo myanya, ubundi rubanda rukomeze kuhababarira. Namwe mwakagombye kwigaya kuko incuro 17 zose musubira mu bintu bimwe bidahinduka umugandi wa Ngirente, nta cyizereko ku ncuro ya 18 bizaba byakemutse.

  • Iyo ikipe ikina abi ntabwo biterwa nabakinnyi burigihe

  • Prezida yirirwa yinginga abategetsi bakora nabi, basesagura, biba, bahutaza rubanda, basuzugura, bavangura, ngo nibahindure imikorere, kandi hanze aha hari abantu benshi cyane bashoboye, bibitseho n’impamyabumenyi n’impamyabushobozi zikenewe, ariko barenzwa ingohe kandi barambye mu bushomeri kubera kutemererwa gukora ibyo bazi, cyangwa bibereye mu mirimo iciriritse bemerewe gukora y’intica ntikize. Impamvu nyamukuru utayibona se ni nde? Azigisha aruhe pe! Abenshi mu banyarwanda twamaze kubona ko ari urwiyerututso rwo kudushushanya, kuko abo ahora anenga harimo abo amaze imyaka irenga 20 abazengurutsa mu buyobozi bukuru bw’igihugu. Bavukanye iyihe mbuto?

    • Umugani wawe ko ari babandi bamaze imyaka irenga 20 ahora azengurutsa mu myanya itandukanye, aba abajora ngo bitang’iki? The same people, the same actions and behavior, and the same results. Ntabwo kureka kwiba ibya rubanda bisaba kubanza kubyiga muri kaminuza. Ntabwo kuvugish’ukuri udatekinitse bisaba kubanza kubyiga iburayi. Ntabwo kubona ibyo abo ushinzwe kuyobora no kubikemura bisaba masters n’ubushakashatsi. Ikirut’ibindi, ntabwo kwang’umugayo no kujyana n’umutimanama wawe bisaba amahugurwa iMutobo cyangwa iGabiro. Ni système ifit’uko yubatse kuburyoki ugiye mu mwanya wese abanza gusahura kandi akayora ibifaranga atabibabariye kuko aba aziko hari abamuteg’imitego ejo ijana ku munsi ejo bakazamukura ku mbehe atarakuramo aye. Ikizababwir’ukuntu igihugu cyacu kirika, uzarebe imyanya yo mu nzego z’ibanze idahemberwa ihatanirwa n’abantu ndetse ukanasanga docteur en médecine ni umukuru w’umudugudu. Simvuze umuporisi wo ku rwego rwa sergent wubak’inzu ya miriyoni 30 muri Kigali, umusirikare wo ku rwego rwa majoro woherez’abana babiri kwiga muri Amerika buri mwana yishyura miriyoni 70 z’amanyarwanda buri mwaka, umuyobozi wa centre de santé muri Gisagara wubak’inzu ya miriyoni 40 muri Kigali n’ibindi n’ibindi. Tranparence nihera hejuru, ahandi hose bizikora. Ibyo kubanza kwerek’umuvunyi imitungo yawe mbere yo kujya mu mwanya wa Leta, byagenze bite ko byagurumanye nk’amashara nyuma bigakendera nk’utunozasuku tw’abamotari? Si uko n’umuvunyi yabonye bitajyanye n’umutimanama we kubona hari bamwe bategetswe kubikora abanda batemerewe no kubiganiraho kuber’ubudahangarwa n’igitinyiro bafite? Umuturage n’ahabw’ijambo mu kwishyiriraho abayobozi, inzego za Leta n’bazikuriye barangwe no gukorera mu mucyo, inzego za gisirikare zive mu miyoborere ya gisivire umugani wa Mwanainchi maze abayobozi twitoreye bakorere mu bwisanzure.

  • Perezida wacu dukunda, ndagusabye uzahere ku bayobozi b’umutekano cyane cyane abakora mu rwego rw’amagereza, imikorere yabo ntihwitse, nk’ubu basobanura gute umugororwa nka Kizito atuvamo yiyahuye kubera uburangare bwabo kweri kweri. ABASHINZWE ABAMAGEREZA BEGURE, ABASHINZWE ZA KASHO BEGURE, AMASHINZWE KURINDA GEREZA KIZITO YARARIMO NABO BEGURE.

  • Aho bipfira hose biza tubireba tugaceceka. Munama ihuza abayobozi bakuru bayobora igihugu ukumva umwe baramubajije ati yes afande nk’uri ku ikosi uwo muntu azemeza ryari ko ari muri gvment kimwe nabandi baciviliyani.Inzego zikora mukavuyo nta kintu na kimwe gishobora kugeraho ahubwo kuko umwanya uriho ntacyo ushobora gukora hari umusilikare ukwicaye ku gakanu nimbunda kandi imbunda yica.

  • Hari igihe njya nibaza niba izi comment abanyarwanda bandika zijya zisomwa.
    Abanyarwanda babitse byinshi mu mitima yabo.

    • Abanyarwanda se bose ntabwo ubazi? Niba Hishamunda. Ariko igihe iyo kigeze urabazi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *