P.Kagame yashimiye Nana Akufo Addo wongeye gutorerwa kuyobora Ghana | UMUSEKE

P.Kagame yashimiye Nana Akufo Addo wongeye gutorerwa kuyobora Ghana

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yashimiye Perezida William Addo Dankwa Akufo-Addo wongeye gutorerwa kuyobora Igihugu cya Ghana ku majwi 51,6%, amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo y’iki kizere yongeye kugirirwa n’abaturage be.

Perezida Kagame na na Nana Akufo muri 2017 (Photo: The New Times)

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko kuba Nana Akufo Addo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana ari “Ikimenyetso cy’ikizere abaturage ba Ghana bagufitiye.” 

Perezida Kagame kandi yavuze ko azakomeza gukorana na mugenzi we wongeye gutorerwa kuyobora kiriya gihugu mu gukomeza gutsimbataza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Nana Akufo Addo aheruka mu Rwanda muri Nzeri 2018 ubwo yitabiraga Inama Nyafurika yigaga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum-AGRF 2018).

Mu mpera za 2017 kandi, Nana Akufo Addo yaje mu Rwanda mu nama yigaga ku birebana no gushyigikira no guteza imbere intego z’iterambere rirambye (SDGs).

Icyo gihe Perezida Nana Akufo Addo yavuze ko abayobozi b’Ibihugu bya Africa bagomba kwitegura guhangana n’imbogamizi zugarije ubukungu bw’ibihugu byabo bifashishije ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’Iterambere rirambye.

William Addo Dankwa Akufo-Addo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana ku majwi 51.6% mu gihe John Mahama, bari bahanganye akaba na we yarabaye Perezida wa kiriya gihugu, we yagize amajwi 47.4%.

Nana Akufo Addo w’imyaka 76 y’amavuko watangiye kuyobora Ghana muri Mutarama 2017, yabaye Umushinjacyaha Mukuru kuva muri 2001 kugeza muri 2003, akaba yarabaye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu muri 2003-2007.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ghana ko yari igikeneye Akufo ntabwo twamwigisha uko bikorera ibiseke mu nteko? Rwose n’iyi manda n’irangira azakomeze abayobore kuko ari wenyine ushoboye Ghana ntawundi ubaho ntan’uzabaho. Ubucuti dufitanye twakagombye kubaha kuri experience y’imiyoborere myiza rwose hanyuma Afrika yose igasakaramo demokarasi itubereye, idaturutse mu bazungu kandi y’ubudasa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *