P.Kagame yashimye G20 yahaye umwanya Africa mu kurwanya Coronavirus | UMUSEKE

P.Kagame yashimye G20 yahaye umwanya Africa mu kurwanya Coronavirus

Perezida Paul Kagame witabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yabaye muri iki cyumweru mu buryo bw’Ikoranabuhanga igamije gushaka umuti w’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) yashimye iri huriro umwanya ryahaye ubuyobozi bwa Africa Yunze Ubumwe muri uru rugamba.

Perezida Kagame unayoboye Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu rishinzwe icyerekezo cy’Iterambere ry’Umugabane wa Africa (AUDA-NEPAD) yitabiriye iriya nama ari i Kigali hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga buzwi nka ‘Video Conference’.

Iyi nama yateranye igamije gushakira umuti icyorezo cya COVD-19 cyugarije Isi, yafashe imyanzuro irimo uvuga ko biriya bihugu bikomeye ku Isi byiyemeje gukora igishoboka cyose kugira ngo iki cyorezo gihagarare.

Perezida Kagame wayitabiriye, yashimye abayobozi ba G20 bahaye umwanya Ubuyobozi bwa Africa Yunze Ubumwe muri ruriya rugamba rwo gushaka umuti w’iki cyorezo.

Ati “Ndashima Perezida Emmanuel Macron na shanseriyeri Merkel n’abandi bayobozi ba G20 bifatanyije n’umuyobozi wa AU perezida Cyril Ramaphosa mu guha Africa umwanya wihariye muri mu nama yo gushaka umuti wa Coronavirus ya G20.”

Perezida Kagame kandi yashimye Ubwami bwa Saudi Arabia bwahaye umwanya ihuriro rya AUDA-NEPAD ayoboye.

Umukuru w’igihugu yanaboneyeho kwihanganisha ibihugu bigize ririya huriro rya G20 ryazahajwe bikomeye n’iki cyorezo dore ko ibihugu biri imbere mu kugira umubare w’abanduye n’abapfuye n’Ubushinwa na USA biri mu bikomeye muri G20.

Ati “Turi kubona kandi tunashima ingamba zafashwe mu bihugu binyuranye. Ibi biraduha icyizere ko Coronavirus iza kurandurwa mu gihe cya vuba.”

Perezida Kagame avuga kandi ko iki cyorezo kitigeze kigira ubukana nk’ubu mu myaka yatambutse, Umugabane wa Africa wahagurukiye hamwe ukaba uri gukorera hamwe mu kukirwanya.

Avuga ko ubufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’ubushobozi bw’ibihugu bya Africa buzatanga umusaruro wo gushaka igisubizo cy’iki cyorezo mu gihe biri kubaka urwego rw’ubuvuzi rwabyo rukomeye. Yavuze kandi ko komisiyo ishinzwe ubukungu ya AU ivuga ko ibi bizasaba nibura Miliyari 100 USD.

Ati “Tugomba kurangiza iki cyorezo aho ari ho hose kuko giteye impungenge buri wese. Ni ngombwa ko dukorana na G20 mu bikorwa byayo binyuze mu miryango itandukanye nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), Banki y’Isi, n’Ikigega IMF.”

Perezida Kagame avuga ko ashima Dr Tedros uyobora WHO wagaragaje urugero rwiza rw’imiyoborere mu bihe nk’ibi byo kurwanya COVID-19.

Avuga ko inzego z’abikorera zazamuye kandi ziteza imbere ikoronabuhanga rishobora kwifashishwa mu bihe bikomeye nk’ibi ndetse aboneraho gushima G20 ishyize imbere ubushakashatsi bwo gushaka umuti n’urukingo bya COVID-19.

Yavuze kandi ko Isi igomba gushyira ingamba zo gusaranganya imiti n’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma iki cyorezo bikagera ahantu hose hashoboka.

Ati “Mureke dushyire hamwe mu kurandura icyorezo cya COVID-19 kandi twubake inzego z’ubuzima zikomeye kugira ngo dufashe abaturage bacu gukomeza batekanye mu bihe biri imbere.”

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Oya se kandi.Dushyireho ikigega twishakemo ibisubizo.Nduma aribyo badutoje. Kudategereza imvura ndumva twarabikoze nlincuro 3 dushaka kwereka amahanga ku turi urutare rudakereswa.G20 iha umwanya Africa gute kandi muri make tugomba kureka gutega amaboko? Ntabaramukanya badahuje amaboko erega.Sinzi impamvu Ubutaliyani bwari muri G8 ubu butakirimo ariko twe kutaba turi muri G20. Harya Magufuli na Museveni bari muri G20? Byaba byiza ahubwo iki cyorezo gihagaritse ingendo zitari ngombwa za Rwanda day nibindi bikosha u Rwanda.Ubu nkibaza icyo perezida yavuze gifatika kikanyobera mu bihe bikomeye nkibi.

  • @ Mwitero menya afite ikibazo nakwita arrière mentale ou l’ignorence, ese iyo OMS yemeje ko COVID 19 ari pandémie wumva ar’iki? Waba uzi icyo G20 bivuga ? Ese waba uzi umuryango AUDA NEPAD icyari cyo n’umuyobozi uwuyoboye muriki gihe uwari we? Harya ngo wibaza icyo HE yavuze gifatika kikakuyobera menya warize utumva neza mw’ishyuri ariyo mpamvu utumva iyo myanzuro na speech za HE, ariko Rwanda day menya ikurya ahantu cg ituma bavumbura imigambi mibisha yanyu guy, nakubwira ba Museveni uvuga batari bemerewe kwitabira iyo Video Conference ya G20 usibye umukuru w’igihugu cya south africa n’uyobora umuryango wa AUDA NEPAD bose bigira hamwe ingamba zifatika ibihugu bigize G20 zatangamo ubufasha bw’inkunga ku bihugu bikiri munzira y’amajyambere (afrique surtout) kubera ingaruka z’ubukungu zirimo guterwa na pandémie ya coronavirus au niveau mondial , ijambo rero HE yavuze jeudi soir ryakurikiwe no gutanga ubufasha bw’ibiribwa ku miryango ikeneye ubufasha muriki gihe (imvugo yabaye ingiro) kandi ibyo yasabye abanyarwanda kubahiriza barimo kubikora niba utamwemera iturize wemere abufana kuko abuvuga ubu ngubu arabarenze mu kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga anahafite ijambo ryumvikanayo. S’il te plait si tu ne crois pas à son discours , croies- tu a ses actes,

  • Putine yabwiye abaturage be nyuma y’igihe abyiga aravuga ati ndasaba banque centrale gukora icyo yise vacance de crédit.BNR itegereje iki?

  • Rimwe mu isomo coronavirus ihaye abayobozi b’u Rwanda ariko nkaba mbona ritarafata, nuko bidakwiye kubakira ubukungu bw’igihugu ku banyamahanga aho kubushingira ku benegihugu, ngo abo bayobozi bahore bahanze amaso abanyamahanga aho kuyahanga abanyarwanda. Ngo hashyirwe imbere inyungu z’abashoramari b’abanyamaganga ab’abanyarwanda bamanjiriwe. AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE. Ariko impamvu nyamukuru y’iyi politiki iragaragara: abayobozi bacu batinya abo bayobora nk’uko umuriro utinya amazi. Kandi impamvu barayizi neza.

  • Abanyaburayi n’abanyamerika, no hagati yabo ntabwo bariho batabarana, buri wese ariho arirwariza. Abatliyani baratakambye babuze ubumva bibashobeye bazana abaganga 50 bo muri Cuba, abo mu Bushinwa ndetse n’ingabo z’abarusiya n’ibikoresho byazo mu ndege za cargo icyenda zose, barimo n’inzobere ijana mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi zishingiye ku binyabuzima n’iza nucleaire, ngo abo bose babafashe. Ndetse n’ibikoresho byo kurwanya Coronavirus abataliyani bohererejwe n’ubushinwa, hari ibyageze muri Republique Tcheque barabyifunga babijyana mu mavuriro yabo, bariho baravuga ngo abatliyani bihangane ntacyo bazahomba. Trump yasabye ko umuganga uwo ari we wese w’inzobere mu kurwanya icyorezo nk’iki aho yaba ari hose ku isi yasaba visa yo kujya muri Amerika agahita ayihabwa, kuko ababo baganga bitangiye kubarenga. Abadage nibo numvise bemeye kwakira abarwayi bavuye mu Bufaransa, ariko baribanda ku bava mu duce tw’ubufaransa “germanophone” (tubamo abaturage bafitanye isano n’abadage banavuga ikidage). None twe duhanze amaso G20 ngo igiye gutabara Afrika!! Tuzashyira ubwenge ku gihe ryari koko?

  • Duhanze amaso abanyaburayi n’abanyamerika ngo badufashe kurwanya icyorezo cya coronavirus, inzara imereye nabi abanyarwanda bose batakiva mu ngo bari batunzwe no guca inshuro umunsi ku wundi, none niwo mwanya u Leta y’u Rwanda yahisemo kwohereza icyogajuru mu kirere, ngo cyo gufasha abana bo mu mashuri abanza batagira kubona Internet kuyibona!! Iby’i Rwanda kubita agahomamunwa ni ukubura irindi jambo umuntu yakoresha. Ngaho namwe nimusome iyi nkuru mwumirwe:
    https://www.legit.ng/1315681-rwanda-launches-satellite-connect-schools-rural-area-internet.html

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *