Papa Francis arasaba ko abahanganye muri Centrafrica bajya mu biganiro by’amahoro | UMUSEKE

Papa Francis arasaba ko abahanganye muri Centrafrica bajya mu biganiro by’amahoro

Nyuma y’isengesho ryitwa angélus, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yagaragaje ko atewe impungenge n’ibibera mu gihugu cya Centrafrica asaba abahanganye kuyoboka inzira y’amahoro.

Umunsi wa Epiphanie wizihijwe tariki 6 Mutarama 2021

Vatican News ivuga ko Papa amaze guha umugisha bamwe mu bayoboke baba bitabiriye ririya sengesho rya angélus, ku munsi Kiliziya yizihiza wa Épiphanie, Papa Francis yavuze ku gihugu cya Centrafrica.

Ati “Mfite impungenge kandi mpangayikishijwe n’ibibera muri Rupubulika ya Centrafrica aho vuba cyane haheruka kuba Amatora, abaturage baragaragaje inyota yo gukurikira inzira y’amahoro. Ndahamagarira impande zose kujya mu biganiro bya kivandimwe n’ubwubahane, bange urwango n’ikindi cyose cyazana imidugararo.”

Perezida Faustin Archange Touadéra ni we watsinze amatora aheruka, agira amajwi 54%.

Aya Matora yabaye tariki 27 Ukuboza 2020 yamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, basaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro.

Mbere y’uko aba imitwe y’inyeshyamba zishyize hamwe CPC zishyigikiye François Bozizé wabaye Perezida w’iki gihugu zari zahagurukiye kuyaburizamo, ariko ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro (Minusca) ndetse n’iz’ibihugu by’inshuti za Centrafrica, u Rwanda n’Uburusiya zikoma imbere ibitero amatora araba.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iteka politike ijyana n’akaduruvayo,umwiryane n’intambara.Ejo muli Amerika,hapfuye abantu 4 mu myigaragambyo y’abashyigikiye ko Trump yatsinze amatora.Mu bihugu hafi ya byose,iteka amatora ajyana n’imirwano.Ntitugaseke abavuga ko badashobora kujya mu mashyaka na politike,kubera gushaka gukurikiza amahame (principles) y’ubukristu nyakuri.Umukristu nyakuri ntajya mu mirwano n’inzangano zibera muli iyi si,kubera ko Imana na Yezu babibuzanya.Umukristu nyawe arangwa n’amahoro n’urukundo ku bantu bose.Niho atandukaniye n’abandi bantu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *