Papa Francis yarwaye, yari yasengeye abarwaye coronavirus | | UMUSEKE
  • 13/07/2020 6:22 21

Papa Francis yarwaye, yari yasengeye abarwaye coronavirus

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis ntiyitabiriye igitambo cya Misa yari ategerejwemo n’abandi bihayimana i Rome, hatanzwe impamvu ko arwaye.

Mu gitambo cya Misi yayoboye ejo ku wa gatatu abantu babonye Papa Francis yihanagura ku mazuru

Leta ya Vatican ivuga ko uyu musaza w’imyaka 83 y’amavuko yagize uburwayi bworoheje, akaba yahisemo gukora ibindi yari yateganyije uyu munsi, ariko ahitamo kuguma ahitwa Santa Marta, ku icumbi rye.

Na makuru na make Leta ya Vatican yigeze itanga ku bijyanye n’uburwayi bwa Papa Francis, ariko hari abamubonye akorora ndetse ahanagura amazuru mu isengesho ryaraye ribaye ry’ Gusigwa kw’Abarwayi.

Ku wa gatatu yabwiye Abakiristu ati “Ndashaka kandi kugaragaza ko nifatanyije cyane na bariya barwaye coronavirus, n’abantu bashinzwe kurengera ubuzima babitaho.”

I Burayi, igihugu cy’Ubutaliyani ari naho Papa aba, hadutse icyorezo cya coronavirus, ubu kiswe Covid-19 niho hari abarwayi benshi kuri uriya mugabane bagera kuri 400.

Umurwa mukuru Rome watahuwemo abarwayi batatu ariko bose baravuwe barakira.

Papa Francis yari ategerejwe ahitwa St. John Lateran kuri Kiliziya yaho, yagombaga kujyana n’abandi bihayimana bagafatanya mu gitambo cya Misa yo gusabira abantu imbabazi.

Abantu 12 bamaze guhitanwa na coronavirus mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikaba ari indwara yandura cyane ihangayikishije abatuye Uburayi.

Bwa mbere Coronavirus yagaragaye mu Bushinwa

Novel coronavirus imaze guhitana abantu 2,800 ku isi hose abenshi ni abo mu Bushinwa. Imaze kwandura n’abantu bagera ku 82,000, uretse mu Bushinwa ahandi handuye benshi ni muri Korea y’Epfo bagera ku 1,700.

Papa Francis yavuze ko yifatanyije n’abarwaye coronavirus n’abakozi barengera ubuzima babitaho

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo byoroshye nukuropee

  • Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Hazabaho n’ibitera ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru(Luka21:11). Ibizaba mbere yuko Yesu Kristo agaruka ubwa kabiri kujyana abamwizeye biteye ubwoba. Kuva mu 1844 igihe isi yari yarahawe cyararangiye,ubu turiho mu gihe cy’imbabazi. Uyu munsi isi yose yuzuye ibitaro birimo indembe zitagira ingano nyamara uburwayi butigeze bubaho burimo kwaduka hari n’izindi nyinshi zigiye kuzaduka kandi zizatwara abatagira ingano. Mwibuke ko rwose Bibliya ivugako ishyano rizasimburwa n’irindi shyano. Uyu murongo wo muri Luka 21:11 abantu benshi ntibazi niba uba no muri Bibliya ariko ubu utangiye kumvikana kuko Yesu Kristo yabivuze bitaraba. Uretse imbabazi z’Imana zikiri kuri iyi si ubundi ibyayo bisa nibyarangiye. Impamvu umuntu ataka umutwe yajya kwa muganga bakamuha ibinini akoroherwa ni imbabazi z’Imana zikituriho,ubwo Uwiteka azaba ashyize iherezo ku isi yagomeye amategeko yayo nta muntu uzajya kwa muganga ngo bamvure bishoboke.
    Icyorezo cya Coronavirus Imana ubwayo ni yo izi impamvu zacyo n’impamvu cyatangiriye Chine ubu kikaba kirimo gukwira isi yose. HAHIRWA ABITEGUYE UBUKWE BWA NTAMA W’IMANA.

  • Yes kuribyo uvuze ntacy narenzaho nukuri kuzuye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *