Girl in a jacket Papa Francis yatanze 121,000$ ku bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Mozambique | UMUSEKE

Papa Francis yatanze 121,000$ ku bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Mozambique

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatanze inkunga y’amadolari ibihumbi 121 (asaga miliyoni 90Frw) mu rwego rwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe uvuga ko urwanya Leta ya Mozambique mu Ntara y’Amajyaruguru ya kiriya gihugu yitwa Cabo Delgado.

Papa aheruka gusura Mozambique mu mwaka ushize

Inkunga ya Papa ayitanze nyuma y’ubusabe bwa Musenyeri w’ahitwa Pemba, Luis Fernando Lisboa, wahamagariye abagiraneza kugoboka ibihumbi by’abaturage bavanywe mu byabo n’inyeshyamba zigera ku matwara akaze ya Islam.

Ziriya nyeshyamba zikunze kugaba ibitero muri iriya Ntara ikize kuri petrol kuva mu mwaka wa 2017. Abantu basaga 430,000 bavuye mu byabo kubera iyo ntambara.

Umushumba wo mu Itorero Episcopale ry’ahitwa Pemba, witwa Lisboa yatangije ubukangurambaga bugamije gushakira inkunga abagizwe ingaruka na biriya bitero by’inyeshyamba abwita “Together for Cabo Delgado”.

Yavuze ko inkunga ya Papa izakoreshwa mu gushyiraho ibikorwa remezo byafasha abana bato mu nkambi ababyeyi babo bahungiyemo mu Turere twa Montepuez na Chiure.

Intuma zo mu Itorero rye rya Episcopal mu Nama ya Africa y’Amajyepfo ryasuye Intara ya Cabo Delgado mu cyumweru gishize ku butumire bwa Musenyeri Lisboa. Bahamagariye amahanga gushaka igisubizo kihuse ku kibazo cy’umutekano muke, no gufasha abaturage bavanywe mu byabo n’intambara.

Vatican kandi yatangaje ko Papa Francis azasura igihugu cya Iraq mu ntangiriro z’umwaka utaha. Itangazo ryasohowe n’ibiro bye rivuga ko azasura umurwa mukuru wa Baghdad, n’agace ka Erbil gafite amateka afitanye isano nna Abraham uvugwa muri Bibiliya, azanagera mu Migi ya Mosul na Qaraqosh mu kibaya cy’ahitwa Nineveh.

Urugendo rwe azarukora kuva tariki 5-8 Werurwe 2021.

BBC

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara burundu.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *