“Papa ngeyo?”, Nishimwe Blaise agisha inama se yo gukinira APR FC | UMUSEKE

“Papa ngeyo?”, Nishimwe Blaise agisha inama se yo gukinira APR FC

Umukinnyi wa Rayon Sports Nishimwe Blaise yagishije inama se, Mateso Jean de Dieu niba ashobora kwerekeza muri APR FC ikomeje kugaragaza kumwifuza.

Nishimwe Blaise aracyafite amasezerano y’imyaka 2 yo gukinira Rayon Sports

Blaise umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports FC yazamukuye muri Marines FC, aho yari amazemo imyaka ibiri.

Ni umukinnyi wagaragaje urwego rwiza mu gihe gito amaze muri iyi kipe.

Uku kwitwara neza kwe kwatumye APR FC, imwifuza ndetse bivugwa ko yifuza kumutangaho miliyoni 30Frw.

Gusa uyu mukinnyi wo hagati aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri ya Rayon Sports FC kuko yari yasinye ay’imyaka itatu.

Umuhagarariye ndetse unamugira inama akaba n’umubyeyi we, Mateso Jean de Dieu ahamya ko ikipe yose yamwifuza yaganira na Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano.

Ati “Blaise [Nishimwe] ni umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Njye nta kindi navuga kuri byinshi biri kumuvugwaho kuko aracyafite amasezerano y’ikipe ye.”

Mateso avuga ko APR FC ifite abantu basobanukiwe umupira w’amaguru, kandi batakora ibinyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri Nishimwe Blaise yaganirije se, amugisha inama ku mahitamo ye y’aho yazakina umwaka utaha, undi amugira inama yo gutegereza amakipe yombi akaganira kandi akemera ibizava mu biganiro kuko yaba APR FC cyangwa Rayon Sports ari amakipe yamufasha.

Mu mwaka umwe Nishimwe Blaise amaze muri Rayon Sports, byamuhesheje amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi‘ binatuma benshi bamenya ubushobozi bwe mu kibuga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *