Girl in a jacket Pape Diouf wabaye Perezida wa Olympique de Marseille yahitanywe na Covid-19 | UMUSEKE

Pape Diouf wabaye Perezida wa Olympique de Marseille yahitanywe na Covid-19

Pape Diouf wigeze kuyobora ikipe y’umupira w’amagaru ya Olympique Marseille mu Bufaransa akaba yarabaye  n’Umunyamakuru yahitanywe na Covid-19.

Pape Diouf wabaye Perezida wa Olympique de Marseille yatabarutse kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe

Ni umugabo w’imyaka 68 ufite inkomoko muri Senegal. Pape Diouf yagize uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru, azamura abakinnyi barimo Basile Boli, Didier Drogba na Samir Nasri, yapfuye kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe ahitanywe na Covid-19.

Diouf yabaye umuyobozi wa Marselle yo mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 2005 -2009 asimburwa na Jean-Claude Dassier.

Amakuru y’uburwayi  bwa Diouf yamenyekanye mu mpere z’icyumweru gishize, uburwayi buza gukomera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe ubwo yashyirwaga mu byuma byamufashaga guhumeka.

Yagombaga koherezwa mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri mu gitondo ngo akomeze kwitabwaho n’inzobere ariko aza kuremba cyane indege ntiyaba ikigiye kugeza ubwo yatabarutse ku mugoroba.

Papa Diouf yavutse tariki ya 18 Ukubuza 1951 avukira Abéché muri Tchad nyuma y‘amazi umunani ababyeyi be bamujyana muri Senegal.

Yakuze akunda umupira w’amaguru, ku myaka 18 se umubyara yaje kumwohereza i Marseille mu Bufaransa gukurikira amasomo ya Gisirikare aho yashakaga ko na we azaba umusirikare nka se, warwaniriye Ubufaransa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Papa Diouf yarabyanze atangira gukurikiza amahitamo ye yiga amashuri asazwe ayarangije aza guhura na Tony Salvatori amwinjiza mu mwuga w’itangazamaku amushakira akazi mu kinyamakuru La Marseillaise.

Yahoraga ajya gutara amakuru y’ikipe ya Olympique de Marseille byatumye amenya ubuzima bwayo aza no kuyibera umuyobozi mu mwaka wa 2005- 2009.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abanyafrika bakomeye bamaze kwicwa n’iyi Coronavirus babaga I Paris ni benshi:Pape Diouf,Aurlus Mabele,Manu Dibango na Joaquim Opango.Nta kundi ni iwabo wa twese.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *