Papy ngo yabonye Rayon ihugiye mu bibazo byayo ahitamo kwigira muri Police – UMUSEKE
  • 25/09/2020 6:15 38

Papy ngo yabonye Rayon ihugiye mu bibazo byayo ahitamo kwigira muri Police

Rutahizamu Sibomana Patrick alias Papy avuga ko Rayon Sports yamwifuzaga ariko akabona ihugiye mu bibazo byayo bituma afata icyemezo cyo gusinyira Police FC.

Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

Sibomana Patrick wakiniraga Yanga SC yo muri Tanzania, yaraye asinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 9 Frw.

Uyu rutahizamu usanzwe anakinira Amavubi, avuga ko yavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports yamwifuzaga ndetse abamuvugishije bakaba baramusanze mu rugo ariko ngo yabonye hari ibitaranoga ku buryo yakwerekeza muri iyi kipe.

Ati “Abayozi b’iyi kipe barahuze cyane mu bibazo by’ikipe, ntabwo baratangira gutekereza abakinnyi bazakoresha, ntabwo barajya ku murongo neza.”

Sibomana Patrick wasezewe na Yanga SC mu bakinnyi 14 bahagaritswe n’iyi kipe, yayigiyemo mu mwaka ushize akaba ari n’umwe mu bagiye bafasha iyi kipe kugera ku nsinzi yagiye ibona.

Sibomana Patrick Pappy w’imyaka 23, yatangiye gukina bya kinyamwuga mu Isonga FA muri 2011, ayivamo muri 2013 yerekeza muri APR FC ayikinira imyaka itatu.

Umwaka w’imikino 2017-2018, Sibomana Patrick yari mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus aza kuyivamo agaruka mu Rwanda muri Mukura Victory ari na yo yavuyemo yerekeza muri Yanga SC.

Kuba yaravuye muri Yanga akaba yerekeje muri Police FC ari ibintu bishobora kumvikana nko gusubira inyuma ariko kuri we ngo afite intego

Ati “Ushaka gusimbuka agomba gusubira inyuma. Hari amateka nakoze mu Rwanda ndifuza no kubisubira muri Police.”

Uyu mugabo umaze kuba umukinnyi mpuzamahanga, avuga ko agiye muri Police ihagaze neza ku buryo yizeye ko intego ze azazigeraho.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Full of star a domicile!
    Abakinnyi bacu international na Tanzania ikabananira kugeza ikipe yiyemeje kugusezerera n’amasezerano atarangiye! Sinzi ikitagenda my bakinnyi bacu kbs

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *