Musanze – Umuryango nyafurika wita ku byanya African Wild Foundation uyu munsi washyikirije ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ubutaka bwa hegitari 27,8 mu rwego rwo kongera aho ingagi ziba n’aho zororokera muri Pariki y’ibirunga.

Pariki y’ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda yahawe Ha27,8
Pariki y’Ibirunga isanzwe ifite ubuso bungana na hegitari 16 000.
Ubu butaka umuyobozi wa RDB yabushyikirijwe na Kaddu Sebunya umuyobozi wa African Wild Foundation i Musanze hafi ya Pariki y’ibirunga, Pariki yashinzwe mu 1925 hagati y’ibihugu bya Uganda, DRCongo n’u Rwanda.
Ni mu mugambi wo kurengera ingagi zo mu misozi nk’ubwoko bw’inyamaswa buri ku rutonde bw’izugarijwe no gucika ku isi ku rutonde rwa International Union for Conservation of Nature (IUCN). Ubu zikaba ziboneka aha mu birunga gusa.
Umuhate wo kurinda ingagi watanze umusaruro zigenda ziyongera bituma haba ikibazo cy’ubutaka zishobora guturaho zisanzuye.
Mu 2017 African Wildlife Foundation yaguze ubutaka bungana na hegitari 27,8 bufatanye neza na Pariki y’ibirunga kugira ngo buhabwe RDB ifite mu nshingano ubukererugendo no kurengera (concervation) izi nyamaswa.

Clare Akamanzi ashyikirizwa na Kaddu Sebunya ubu butaka
Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB amaze gushyikirizwa ubu butaka yagize ati “Impano ihawe Pariki y’igihugu y’Ibirunga ni inyungu nini ku muhate w’u Rwanda mu kurengera no guha inyungu abaturiye hano n’abahaba nyuma yabo. Mu kurengera ingagi n’ubukerarugendo biduha umusaruro uvuye muri izi nyamaswa.”
Yavuze ko umwaka ushize 600 000USD yashyizwe mu mishanga 158 yo guteza imbere abaturiye Pariki kubera uruhare bagira mu kuzicunga no gutanga umusaruro kwazo.
Akamanzi ati “Leta yanzuye ko iyi ngengo y’imari iziyongera muri uyu mwaka ikava kuri 5% (y’ibiva mu bukerarugendo) ikagera ku 10%. Muri rusange ubu imishinga 700 y’iterambere ry’abaturage nk’inzu, amashuri, ibigo by’ubuzima, amazi n’ibindi niyo imaze gushyirwamo iyi ngengo y’imari mu mirenge 12 mu turere tune(4) duturiye Pariki y’Ibirunga.”

Ishusho ngari ya Pariki rusange y’Ibirunga, Ha27 zahawe u Rwanda ziri mu kabara gatukura
Kaddu Sebunya umuyobozi wa African Wild Foundation yavuze ko u Rwanda rwagaragaje umwihariko mu kurengera ibidukikije byari mu kaga muri Africa.
Ati “Nshimishijwe cyane n’umuhate w’u Rwanda mu kurengera umwimerere w’ibidukikije kuko bitanga inyungu y’igihe kirekire ku mibereho ya muntu. Hakoreshejwe politiki zo kwinjiza abaturage muri ibi bikorwa n’imiyoborere ifungutse, u Rwanda ruragaragaza iterambere mu gusigasira umurage w’ibidukikije nka kimwe mu bibazo Africa ifite.”
Ubutaka bwongewe kuri Pariki y’ibirunga buzahita butunganywa buterweho amashyamba n’ibindi bibuhuza neza n’ikindi gice gisigaye cya Pariki nabwo bube ubundi bituro bw’ingagi zamamaye kw’isi no mu gukurura abakerarugendo mu Rwanda.

Ubwo basobanuraga iby’ubu butaka AWF yaguriye igice cy’u Rwanda
Mu birunga icyenda biri mu Rwanda, bitanu biri muri iyi Pariki. Ibyo ni Karisimbi, Bisoke, Muhabura, Gahinga na Sabyinyo.
Guhera muri 2003, ubuso bwa Pariki y’ibirunga bwiyongereye ku gipimo cya 3.7% buri mwaka.
Imibare yerekana ko kuva muri 1959 kugeza 1960 iriya pariki yarimo ingagi ziri hagati ya 400 na 500. Muri 1971 kugeza 1973 ingagi zaragabanutse zigera ku ziri hagati ya 260 na 290. Kuva 1976 kugeza 1978 ingagi zari hagati ya252 na 285, Mu 2010 zageze kuri 480 naho ubu zibarirwa kuri hafi 1000 cyangwa kirengaho.

Umuyobozi wa AWF amurikira ubuyobozi bw’Akarere ubu butaka

Benjamin Mkapa wari waje muri uyu muhango asuhuzanya na Clare Akamanzi uyobora RDB

Clare Akamanzi atera igiti ahazagurirwa Pariki

Sebunya atera igiti mu cyanya bahaye u Rwanda

Minisitiri Vincent Munyakazi wari umushyitsi mukuru yuhira aho yari amaze gutera igiti
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
5 _
Ese ubwo iyinkuru wakoze iracukumbuye koko?ubwobutaka bwaguzwe se ntabwo bwari butuwe?niba bwari butuwe se abaturage bari bahatuye barajya hehe?
Njye mbona bibaje cyane mu gihugu gito cyane nk’u Rwanda (aho ubutaka bwo guhinga bwabuze), kwaka abaturage ubutaka bwabo bahingaga bubatunze ukababashukisha amafaranga, hanyuma ubwo butaka ukabugura ukabuha ingagi ngo zibutureho. Ndabona rwose abaturage b’abanyarwanda dusigaye dusuzuguritse cyane ku buryo wagira ngo ingagi ziturusha agaciro. N’ubwo bwose zinjiza amadevise mu gihgu ariko ntabwo rwose zakagombye gisumba umuntu kugeza aho yanburwa ubutaka bwari bumutunze, ngo ni ukugira ngo ingagi zisanzure.
Izo ngagi aho zabaga zari zimeze neza, ntacyo zari zibaye. Niba ziyongera zibyara ku buryo bukabije bari bakwiye kureba uburyo zajya zibyara bake zikaguma aho zituye zikabaho neza ari nkeya kuko ntabwo ba mukerarugendo bazanywa mu Rwanda n’ubwinshi bw’ingagi, ahubwo baza baje kureba ubwoko bw’ingagi. Niyo zaba ari 50 gusa mu birunga zaba zihagije ngo ba mukerarugendo baze kuzireba.
Mu gihe turimo duhatira abanyarwanda kubyara abana bake bashoboka kubera ibura ry’ubutaka, ntabwo twashishikariza ingagi kubyara benshi ngo zikunde zibe nyinshi zimure abaturage ku butaka bwabo nabwo budahagaije. Ntibyumvikana!!, ntibyumvikana!!, ntibyumvikanaaaaa!!!!!
BIratangaje kumva umunyamahanga aha u Rwanda ubutaaka bw’u Rwanda, hanyuma bikaba inkuru ya kimomo. Iyi si iracuritse nakwambia, kandi birasa n’aho abantu benshi bamaze kubyemera.
Kera harabantu bavugaga ko Habyarimana akunda inyamaswa kuruta impunzi ko aha ubutaka inyamaswa aho kubuha impunzi ngo bahature akavugako ari ikirahure cyuzuye.Ndeste tumaze kuruboho twigabiza park y’Akagera. bashyiramo amashyo yabo biha ibyanya za farm reka sinakubwira. Burya amateka nikintu kiza cyane ahinyuza ibinyoma kumanywa yihangu.Harya ntitumaze kuba miliyoni 12 kandicyo gihe twari 7 gusa? Harya ubuso bw’u Rwanda bwaba bwariyongereye simbimenye?
Njyewe rero nari nabyumvishe ukundi. Nagize ngo baduhaye ubutaka buva ku gice cya Congo cyangwa cya Uganda, kuko numvaga ko Parike y’Ibirunga ikora ku bihugu bitatu. None ni ahasanzwe ari ahacu (abaturage) bahaye Parike? None se byavuye mu maboko ya nde, bijya mu maboko ya nde?