PASCO umuririmbyi mushya ufite impano we na Papa Cyangwe bakoze indirimbo ‘Perfect’ | UMUSEKE

PASCO umuririmbyi mushya ufite impano we na Papa Cyangwe bakoze indirimbo ‘Perfect’

Nsengiyumva Pascal, uzwi nka Pasco ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano mu muziki w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yitezweho byinshi muri 2021 mu gihe yaterwa ingabo mu bitugu n’Itangazamakuru ry’imyidagaduro nk’uko abivuga.

Nsengiyumva Pascal, uzwi nka Pasco ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano mu muziki

PASCO ni imari ikizitse mu isayo rikomeye, ni umusore ufite ubuhanga butangaje mu kuririmba, kwandika neza biherekejwe n’ikinyabupfura, yamenyekanye cyane mu Karere ka Rubavu aho akomoka.

Mu rwego rwo kwagura iterambere rye mu muziki, Pasco yashyize hanze indirimbo yise ‘Perfect’ yakoranye na Papa Cyangwe uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri iyi minsi.

Ifite inyikirizo igira iti:  “Ari perfect uwo mbabwira njye, Ari perfect

Mugereranye na Shaddy Boo, Mugereranye na Yolo Queen, Mugereranye na Kate Bashabe, Ni sexy girl Ari perfect.”

Yabwiye UMUSEKE ko kuyikorana na Papa Cyangwe ari uko ari mu bahanzi beza barikwigaragaza muri Muzika Nyarwanda ko guhitamo gukorana na we yagendeye no ku kuntu yanditse.

Pasco ati “Iyi ndirimbo icyo nyitezeho ni uko hari urwego nariho igiye kumvanaho ikangeza kurundi rwiza kurushaho.”

Pasco avuga ko gukorana indirimbo na Papa Cyangwe ari intangiriro yo gutangira gukorana n’abandi bahanzi bafite izina kugira ngo indirimbo ze zigere kure.

“Ni intangiriro y’ubufatanye n’abahanzi bafite izina, ni mu rwego rwo kugira ngo indirimbo zanjye zigire aho zigera, abakunzi ba Papa Cyangwe bayakiriye neza.”

Pasco ni umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya RnB, Pop na Zouk ari na zo yibandaho cyane mu muziki we.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Iyo muganira ni umusore ukunda guseka, ucisha macye usubizanya ubwitonzi n’ubushishozi, avuga ko adacika intege mu buzima bwe kuko afite icyerekezo mu buhanzi.

Ati “Icyerekezo cyanjye muri muzika ni ukuba umuhanzi ufite icyo amariye sosiyete atari uwirebaho gusa ntacyo amariye abandi. Ubwo ni ukuvuga ubutumwa buri mu bihangano byanjye bigahindura benshi mu buryo bwiza. Gahunda mfite muri muzika ni ugukora cyane ngeza ku bakunzi b’ibikorwa byanjye ibintu byiza.”

Iyi ndirimbo irimo akaboko ka Prophet Sultan Eric wabengutse impano ya Pasco akiyemeza kumukorera indirimbo, ibintu Pasco asobanura nk’umugisha kuri we anashimira Prophete Sultan Eric wamufashije.

Uyu musore afite indirimbo 4 ziri hanze harimo imwe yabashije gukorera amashusho ariko akaba anumvikana mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi yagiye afasha mu Rwanda.

‘Parfect’ yakozwe na Knox Beat muri Monster Record mu buryo bw’amajwi, amashusho atunganywa na Eazy Cut.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *