Pasiteri Majyambere Joseph uri mu bashinze ‘Umuriro wa Pentekote’ yapfiriye i Kanyinya | UMUSEKE

Pasiteri Majyambere Joseph uri mu bashinze ‘Umuriro wa Pentekote’ yapfiriye i Kanyinya

Amakuru avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni uko Pasiteri Majyambere Joseph witandukanyije n’Itorero rya EDEPR bapfuye ikijyanye no gusangira kwera, yapfiriye mu Kigo kirwariyemo abanduye Covid-19 i Kanyinya.

Pasiteri Majyambere Joseph yitandukanyije na ADEPR kubera guhindura uburyo bw’igaburo ryera (Photo Social Media)

Bamwe mu bazi Pasiteri Majyambere babwiye Umuseke ko avuye muri ADEPR yagiye gushinga urwe rusengero Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mbere bahitaga mu  “Agakombe”.

David Eugene Marshall avuga ko aka “Agakombe” ari ko kakuye Pasiteri Majyambere muri ADEPR mu myaka ya 2000, we akaba atari ashyigikiye ko “abarokore” banywera igaburo mu gakombe ka buri wese kandi “Bibiliya ivuga gusangira”.

Muri iriya myaka Leta yabonaga ko kunywera ku gikombe kimwe bishobora kwanduza abantu indwara.

Ati “Yari umuntu mwiza, ugwa neza kandi w’umurokore.”

Kamuzinzi Simon, Umunyamakuru wa Kigali Today ni umwe mu bayoboke b’Urusengero Umuriro wa Pentekote, avuga ko Pasiteri Majyambere yemeye kuzira ukuri kuri muri Bibiliya.

Avuga ko muri (Matayo 26:27) harimo ijambo rishimangira ukuri Majyambere yaryamyeho. Muri uriya murongo niho havuga ngo “Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati munywere kuri iki mwese….”

Kamuzinzi avuga ko igihe ADEPR yashyizeho kunywesha “agakombe buri muntu, banga gusangira igikombe” bavuga ko bashobora kwandura indwara z’umwanda, “bakandagiye Itegeko ry’Umwami Yesu”.

Inkuru yanditswe n’Inyarwanda tariki 25 Ukuboza 2016, Pasiteri Majyambere Joseph wari wimitse Abapasiteri n’Abadiyakoni yavuze ko atazitwa BISHOP cyangwa UMUSHUMBA ngo azakomeza kwitwa Pasiteri kuko abiha ariya mazina ngo baba bagamije kwikubira imitungo y’insengero.

Kamuzinzi ati “Kugeza ubu Itorero Umuriro wa Pentekote ni ryo twavuga ngo riyoborwa n’Umwuka Wera kuko ni ryo ryumvira ijambo ry’Imana mu gihe abandi batangiye kujya bakora ibintu bibujijwe muri Bibiliya. Yaremeye arafungwa, aremera arakubitwa n’abantu barakubitwa bavuga ngo afite ingengabitekerezo ariko bari bumviye ijambo ry’Imana.” 

Pasiteri Majyambere Joseph yitandukanyije na ADEPR ashinga Itorero Umuriro wa Pentekote(Photo Inyarwanda)

UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muti nayo arakurikiza “ikemezo”! Harya simperuka mu minsi ishize mwaranditse ko iyi myandikire itagira iyo yavuye ihagarara tugasubiza ururimi rwacu umwimerere warwo?

    • Ijambo ry’Imana ritubuza kwiyita Abarokore.Rikavuga ko umuntu uzihangana akagera ku Mperuka ariwe “uzarokoka”.Soma Matayo 24:13.Bisobanura ko mbere y’imperuka,ntawe ugomba kuvuga ko yakijijwe cyangwa ko ari umurokore.Ikindi kandi,bible ivuga ko “nta ntungane ibaho idakora icyaha”.Kwiyita Umurokore cyangwa Nyirubutungane,Imana ibifata nk’ubwibone buzabuza abantu benshi paradizo.

  • Corona imaze kubona ko Pasteur Majyambere abangamiye ADEPR, ihise imwivugana!!

  • Ngo ADEPR n’umuriro wa pentekoti bapfuye iby’igaburo ryera!! Wapi sicyo cy’ibanze. Bapfuye mbere na mbere ibohozwa rya ADEPR kubwa Rwagasana wabakangishaga inkota y’amugi abiri. Bagapfa n’imfashanyo zavaga muri Sweden.

    • Nonese wowe wiyise Akumiro utekereza covid iyabonye majyambere ayibangamiye iramwica kohasigaye bamajyambere benshi cyaane kd batazemera amafuti cg ibyaha kobyinjira mwitorero kurwanya ibyaha birakomeje kigeza yesu agarutse

  • Niyigendere ejo natwe tuzamukurikira.Gusa ntabwo Imana yemera ko AMADINI aba menshi.Ishaka ko Idini nyakuri riba rimwe gusa,rifite “ukwemera kumwe” (one faith).Muli 1 Abakorinto 1:10,Imana isaba Abakristu nyakuri “Kuvuga rumwe,no kugira imyumvire imwe,ntibacikemo ibice”.Siko bimeze mu madini y’iki gihe yitwa ko aturuka ku Mana na KRISTU.Impamvu ari menshi aho kuba idini rimwe gusa,biterwa nuko buri dini rishaka amafaranga n’ibyubahiro,ryitwaje Bible.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera.Muli Ibyahishuwe 18:4,herekana neza ko nitudasohoka mu madini y’ikinyoma,Imana izaturimburana nayo ku munsi wa nyuma.Amadini y’Ikinyoma yose Bible iyita “Babuloni Ikomeye” tugomba gusohokamo hakiri kare (Babylon the Great).

    • Yego rata.Bose nta kindi baba bashaka uretse ifaranga n’ibyubahiro bitwaje bibiliya.Wibuke abayobozi ba ADEPR bose bo ku rwego rw’igihugu Leta yafunze ibahora kunyereza 3 billions/milliards Frw.N’ubu batari bayasubiza.Hanyuma ngo buzuye umwuka???? Bajye babeshya Abahinde.

      • Aho kuvuga ko buzuye umwuka wera,bajye bavuga ko buzuye icyacumi bahabwa n’abayoboke babo.Yezu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Ijambo ry’Imana risobanura neza ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu Imana yabahaye.Byisomere muli Kubara/Numbers 18:24.Nta na rimwe Abigishwa ba Yezu basabaga Icyacumi.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema (tents) akayagurisha.Ubwo nibwo bukristu.Ibindi ni amaco y’inda bitwaje bible.

  • Nta mu Pentekote wo muri ADEPR – i KIREHE uri hano ngo mwibutse ukuntu twakwaga ku gahato amafaranga birenze no gusoreshwa cyangwa gucibwa amande hakusanywa amafaranga yo kubakwa Hotel Dove ? nibangahe bagerwaho n’akayabo k’amafaranga iriya Hotel yinjiriza banyakugira amahirwe ? ni nde waba wibuka igitugu n’agahato Past.NZIGIYE Eustache yakoreshaga yaka amafaranga yubatse Paruwasi ya Nganda avuga ngo umuririmbyi utazayatanga ku itariki ntarengwa yari yatanze ngo aziyimbire ? Jye ndashimira, uyu mugabo we n’uwitwa NTAWURIKURA SITANISILASI bakoze kariya gatendo byibura batumye abanyarwanda bari baruhiye muri iyo ADEPR bahumuka bamenya ukuri kandi bagira ibyo baruhuka muri icyo gihe. Imana imwakire mu bayo kuko ntawe utarabona ko biriya bintu ari nka Business .

  • NTASHYA we wongereho n’uwitwaga Pasteur Regional wa Region ya KIBUNGO KAMUZINZI wazaga kubwiriza afite na Pistolet.

  • YeweNTASHYA umuriro wa pantekote basotse muri ADEPR RWAGASANA ataraza kd ntabwo umuriro wa panteko ufashwa na ba suwede ntahobihuriye ntankunga iva ahari hohose bemera bariyabarokore barifasha umugabo arigira naho abazungu iyobaguhaye inkunga baguha namategeko ugenderaho kd akenshi bibabihabanye ni ljambo ryimana kd ntugatekereze ko abantu bose arikimwe warabanye nabakwibye hariho abanesheje ibyisi bakijijwe byukuri abashumba byukuri bubaha lmana MAJYAMBERE JOSEPH arimurabo babinesheje turamuzi cyene uretse wowe utamuzi

  • Ndagira ngo ngire icyo mbwira uwiyise Akumiro. Iyo mvugo siyo rwose. Niba Majyambere yari yavuye muri ADEPR ntibivuga ko hari icyaha yakoze. Bwari uburenganzira bwe. Kumwishima hejuru gutyo rero si byiza na gato. Nanjye ubikubwiye ndi umuyoboke wa ADEPR ariko sinakumva amafuti nk’aya yawe ngo nceceke. Kwishima hejuru y’umuntu wapfuye sibyo!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *