Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe | UMUSEKE

Patient Bizimana yatangaje  itariki y’ubukwe bwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille (Save the date), buzaba tariki 19 Ukuboza 2021.

Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille

Ni itariki uyu muhanzi atangaje mu gihe mu kwezi gushize umugore we yakorewe ibirori bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura kurushinga, uba ugamije gusezerwa bwa nyuma n’urungano bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe.

Ku wa 21 Kamena 2021 aba bitegura kurushinga bari berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto byaragoranye.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi. Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *