‘Paul’ wo mu Kigeragezo cy’Ubuzima azabenguka mushiki we muri Film bazanyemo | UMUSEKE

‘Paul’ wo mu Kigeragezo cy’Ubuzima azabenguka mushiki we muri Film bazanyemo

Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri Film Ikigeragezo cy’Ubuzima, agiye kongera kugaragara muri film izakinamo na mushiki we na we witwa Ndahiro, bombi bazanahurira mu rugendo rw’urukundo.

Willy na Natacha Ndahiro bazanye muri Film (Photo: Igihe)

Iyi film y’uruhererekane (Serie) yitwa Natacha ari na ryo zina ry’uriya mushiki wa Ndahiro Willy, izajya itambuka kuri imwe muri Television zikorera mu Rwanda.

Aba bavandimwe bakomeje urugendo rwo kumenyekanisha uyu mushinga wabo bagiye kuzahuriramo, bavuga ko gukinana bitazajya bizamo iby’ubuvandimwe kuko bazanywe n’ubucuruzi.

Natacha Ndahiro uzaba ari n’umukinnyi w’imena muri iyi film yanatangiye gusohoka kuri uyu wa Mbere, avuga ko igitekerezo cyayo cyavuye ku gitabo yasomye gikubiyemo inkuru yakomeje kumukirigita akumva ko agomba kuzakinamo film.

Ni film mbarankuru izagaragaza ubuzima bw’umukobwa wabaga mu ishyamba, akaza kubengukwa n’umukire uzifuza ko bakwinjirana mu rugendo rw’urukundo.

Uyu mukobwa uvugwa muri iriya nkuru azaba ari Natacha Ndahiro, uzabengukwa n’umukire ari we Willy Rukundo [ariko si ko yitwa muri Film].

Natacha avuga ko byamugoe gukina iyi film kuko hari aho agera akibuka ko ari gukina na musaza we bonse rimwe.

Willy Ndahiro avuga ko akimara kubwirwa na mushiki we ko afite igitekerezo cya Film byamutunguye kuko atatekerezaga ko yifuza kwinjira muri uru ruganda ariko ko na none byamushimishije kuko asanzwe ari muri uru ruganda.

Agaruka ku gitekerezo cy’iyi film, Willy Ndahiro, yagize ati “Numvize ari inkuru nziza.”

Willy Ndahiro wakunzwe muri film Ikigeragezo cy’Ubuzima kubera imikinire ye, we avuga ko iyo ari muri film agomba gukina ibyo arimo akirinda guhuza ubuzima busanzwe n’ibyo ariho akina.

Ati “Njye ntacyangoye…iyo uri mu byiyumviro bishingiye ku maraso, ubwo mba nje mu buzima busanzwe, ariko iyi ninjiye muri film ubwo mba natandukanye na Ndahiro uri aha, mba ndi mu yindi si, mba nabaye uriya muntu uri muri kiriya gitabo, ni yo mpamvu ntashobora gutekereza ngo uyu ni Natacha wo kwa Ndahiro.”

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mushaka kuvugako ejobundi tuzajya tubabona barimo gusomana cyangwa baryamanye? Mana tabara hakiri kare.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *