Girl in a jacket Peace Cup2020: APR FC izakina na Etoile de l’Est, Rayon Sports ihure na Intare FC | UMUSEKE

Peace Cup2020: APR FC izakina na Etoile de l’Est, Rayon Sports ihure na Intare FC

Tombola y’uko amakipe azahura mu gukombe cy’Amahoro, 2020, yarekanye ko AS Kigali izahura na Kiyovu Sports ku mukino wa mbere. Aya makipe niyo yahuye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, 2019.

Uko amakipe azahura mu gikombe cy’amahoro 2020

Andi makipe akomeye ariyo Rayon Sports, APR FC bizahura n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri.

APR FC izahura Etoile d’Est naho Rayon Sports ihure na Intare FC.

Tombola yabereye ku Kicaro cya FERWAFA kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mutarama 2020, yari yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe 24 yiyandikishije kuzakina igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere ariyo Gasogi United na Heroes FC ni yo atariyandikishije kuzitabira igikombe cy’Amahoro cya 2020.

Imikino y’amajonjora y’ibanze iteganyijwe gutangira hagati ya tariki ya 4-5 Gashyantare 2020  naho iyo kwishyura ikazaba tariki ya 11-12 Gashyantare.

Amakipe yombi azajya akina umukino ubanza n’uwo kwishyura,  itsinze indi ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Muri yo azerenga ijonjora ry’ibanze azahita yongera atombere  kugira ngo hamenyekane uko azahura mu ijonjora rikurikiyeho.

AS Kigali ifite iki gikombe cy’umwaka ushize izakina na Kiyovu Sports.

Ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro , 2019 warangiye AS Kigali itsinze Kiyovu ibitego 2-1.

Imikino ya mbere y’igikombe cy’amahoro, 2020, izatangira taliki 04, Gashyantare, 2020.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *