Perezida Kagame na Mme basuye Djibouti | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Perezida Kagame na Mme basuye Djibouti

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze muri Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Africa.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Guelleh

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Guelleh

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize Perezida Ismail Omar Guelleh nawe yari yasuye u Rwanda aho ibihugu byombi byiyemeje gukomeza umubano hagati yabyo, umubano ushingiye cyane ku bucuruzi.

Agace Djibouti iherereyemo ni hamwe mu hantu hanyura cyane amato y’ibicuruzwa ku isi kurusha ahandi kuko hahuza inyanja y’Ubuhinde n’inyanja itukura.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ubushize Perezida Guelleh yasuye Special Economic Zone i Masoro aho iki gihugu cyanahawe ikibanza na Leta y’u Rwanda cya Ha 10. Impapuro  zishyikirizwa iki gihugu uwo munsi.

u Rwanda narwo rukaba rwarahawe Ha 20 z’ubutaka ku kirwa cya Djibouti mu 2013 u Rwanda rukaba ruteganya kububyaza umusaruro mu bijyanye no kwakira no kohereza ibintu mu mahanga.

Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame

Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Davidh

    April 18, 2017 at 11:54 am

    Oh very nice, perezida wacu yongeye asubukura ingendo ze mu mahanga zigamije kuduhahira no kuduteza imbere. Bazabeshye ikindi icyo aragishoboye, undi muperezida wakwemera guhora mu ndege ni nde usibye intore izirusha intambwe? Undi muperezida wakwibuza kwicara mu gihugu ngo aruhuke wamukura he? Nakomeze aduhahire maze abanyarwanda tube abakire twese, dukire amavunja, abana bose bige, twese dutunge amamodoka, amazi meza n’amashanyarazi bigere hose, kwivuza bibe ubuntu, duture mu miturirwa twese nibindi byiza byinshi tuzakesha ingendo ahoramo kubera twe. Hari abicara basakuza ngo ingendo ze zitwara amafaranga menshi igihugu ngo kandi gikennye, niba gikennye cyamaze, mwari mwigera mumubaza inyungu ziva muri ziriya ngendo ajyamo hafi buri kwezi? Tumwifurije urugendo rwiza ndetse n’ibihugu atarageramo azabizenguruke byoseee.

  2. Kaka

    April 18, 2017 at 12:42 pm

    Niyo yakwicara mu Urugwiro akarambya ubwo butindi n’ubujiji bikuri ku mutima ntibyazashira.

  3. kkk

    April 18, 2017 at 1:58 pm

    Hahahahahahahahahaha
    Ntimukansetse rwose nizo comment zanyu

  4. Daniel

    April 18, 2017 at 2:17 pm

    Akazi keza Mzee!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: