Perezida Kagame yahuye na Mashami Vincent mbere yo kugirwa umutoza w'Amavubi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:14 26

Perezida Kagame yahuye na Mashami Vincent mbere yo kugirwa umutoza w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi Mashami Vincent yavuze ko yabonanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame baganira ku iterambere ry’ikipe y’igihugu, avuga hari inama yabagiriye zizabafasha mu minsi iri mbere.

Mashami Vincent yahawe amasezerena yo gutoza Amavubi mu gihe cy’Umwaka umwe

Amakuru yo kubonana hagati y’Umutoza Mashami Vincent na Perezida wa Repubulike yagiye hanze ubwo umutoza Mashami yari hafi guhabwa akazi ko gutoza Amavubi.

Bamwe baje gutangaza ko kiri no mu byatumye ahabwa akazi mu gihe ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangazaga ko ubushobozi bwe butamwemerera gukomeza gutoza Amavubi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare,  Mashami Vincent yavuze ko ari iby’agaciro kuganira n’Umukuru w’Igihugu ku iterembere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati “Nibyo koko nabonanye n’Umukuru w’Igihugu. Ni ishema, ni iby’agaciro kandi namushimira byimazeyo ko yaduhaye umwanya wo kubonana na we, ibyo twavuganye si ngombwa ko nabivugira hano.”

Umutoza Mashami avuga ko we na Perezida Paul Kagame “bagize ibiganiro byiza kandi byubaka.”

Ati “Hari inama yaduhaye, hari amasomo yaduhaye, hari inyunganizi kandi umuntu yabimushimira cyane kuko Perezida wa Repubulika arakurikirana, ndakeka ko nta kintu na kimwe atazi. Ni cyo kintu umuntu yakwishimira.”

Mashami Vincent yasinye amazereno y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi, ahabwa inshingano zo kurenza Amavubi amatsinda mu mikino ya CHAN 2020, izatangira muri Mata 2020 ndetse no gufasha Amavubi kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe k’Isi.

Kwirukana Umutoza Mashami Vincent ngo kuko hari imikino yatsinzwe irimo uwa Cameroon yatsinzwemo i Kigali 1-0, ntabwo byavugwagaho rumwe mu bakurikirana umupira w’amaguru, kuko benshi babona ko n’undi wamusimbura nta gitangaza kirenze ibyo yakoze yazana mu ikipe y’Amavubi.

Mu kiraka cy’amezi atatu yari yahawe, yabashije kugeza u Rwanda mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

FERWAFA yahaye umutoza Mashami Vincent amasezerano yo gutoza Amavubi umwaka umwe.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *