Girl in a jacket Perezida Kagame yandikiwe asabwa ubufasha mu gukemura ibibazo bya Rayon Sports | UMUSEKE

Perezida Kagame yandikiwe asabwa ubufasha mu gukemura ibibazo bya Rayon Sports

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yandikiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame amubwira ibibazo biri mu ikipe ye, ndetse amusaba ubufasha bwo kubikemura.

Munyakazi Sadate arashaka ko Perezida Kagame akemura ibibazo biri muri Rayon Sports

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, Umuyozi w’Ikipe ya Rayon Sports nibwo yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amubwira ikipe ye yaranzwe n’imiyoborere mibi mbere, ari na yo mpamvu yakomeje kugira ibibazo.

Hari aho avuga ko abari abayozi ba Rayon Sports banyereje arenga miliyali y’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ine, ndetse harimo n’umusoro wa miliyoni 239Frw utaratanzwe.

Ati: “Twasanze Rayon Sports yaranyereje arenga Miliya mu kuva wa 2014 kugeza 2019, harimo amadeni abari abayobozi bagiye bafata ariko amafaranga ntagejwe mu Rayon, Inyerejwa ry’umusoro ugera kuri miliyoni 239.”

Iyi baruwa yandikiwe Perezida Paul Kagame, ikurikiye iyo Munyakazi Sadate yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) arugezaho n’ubundi iki kibazo, ndetse harimo amagambo asa muri izi baruwa.

 

IBARUWA SADATE YANDIKIYE PAUL KAGAME YOSE WAYISOMA HANO

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • aka kagabo ni agahezanguni kdi rayon kayiyobora kinyeshyamba!!! kuki iyatsimbararaho niya se

  • Sadate menya afite fact zigaragaza ukuri mu bibazo ikipe yasigiwe nubwo abayiyoboye bamurwanyije banyuze mu banyamakuru bariye akantu gusa reka azabashyire hanze tumenye abaje kunyunyuza Rayon Sport bayisabiraho amadeni gusa na Skol yabeshye abakunzi ba gikundiro muri 2019 ko izabazanira Arsenal bagakina umukino wa gicuti mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byayo none amaso yaheze mu kirere. Gusa ikibabaje nuba hari abagurishije ba Ismaila Diarra, Chabalala, Kasirye, Mukunzi, Rwatubyaye, Faustin, Bashunga, Kaleb, Shassir,Iranzi ikipe ikaguma mu madeni ya za recrutement so bagomba kugaragaza compte za Rayon bishyuriweho na makipe yabaguze hamwe na recettes zinjiye kuri match ya Rayon 3-1 Marines (last game of Azam Premier Leugue) aho yagiye kuko stade Amahoro yari yuzuye ikipe bayiha igikombe June 2019.

    • Ariko nawe sinzi impamvu yasimbutse inzego. Ibaze tubonye ibaruwa nkiyi yandikiwe D Trump, E Macron cg Boris Johnson kubera ikibazo kiri muri Los Angeles Lakers, Paris St Germain cg Liverpool!!!

  • Ariko twibaze ikibazo kimwe;
    1) kwandikira HE ntuba usimbutse inzego, icyambere letter ya Sadate ntanubwo yahaye copy Ferwafa isanzwe ikurikirana abanyamuryango bose inareberera umupira wamaguru;
    2) Ko Sadate yandikiye RGB kuki atategereje bamusubize bamubwize mumategeko uri Representative wa RAYON Sports Association
    3) Sadate yaba yaregereye izindi inzego Bireba ntibyamukemurira akaba yandikiye HE basi kwerekana ko yarenganye ( MINISPORT, RIB,RNP, nizindi bireba)
    4) Kuki umuntu umwe atavuga rumwe nabantu bose ( Abafatanyabikorwa biragaragarira kuri Skol na Airtel nizindi)
    5) Kuki atumvikanye nuwagaragaje ko byose bitagenda neza Sadate amwigizayo
    6) yaba abanye neza nabakinnyi staff technique nabakozi

  • 7) Nigute wayobora equipe ukavuga ko yibye imisoro or itishyuye uko bikwiye, Sadate yaba yaregereye RRA ngo ayereke ibyabanjirije anerekane handover yasigiwe ( arikose byashoboka bite amaze amezi 10 a declara TPR atishyura bikaba bigeze muri 54Million kubuyobozi bwe)
    8) Nigute Sadate muri 10 months amaze amaze kwiyishyura 29Millions akaba avuga ngo abamubanjirije nibisambo kandi amaze amezi 3 atishyura imishahara na recruitment za 35M ariko tukabona batwarira amafaranga kubibuga we nabo bafatanyije
    9) Sadate afite iyihe nyungu mukwanga kurekura kandi bigaragara ko yananiwe ntitubona munzego zose za Leta unaniwe asimbuzwa undi kabone nubwo yaba amaze amezi 6 or arenga ariko umusaruro ukenewe atari kuwutanga uko bikwiye
    10) Ibibyose biganisha ko Sadate yafashe Rayon nka company ye ngaho equipe yambara MK Card yabereye MD, Sky vision niyo iri kumibikorwa byose bya Rayon, yasinye Marshandising contract kandi ari president abicisha kumugore we, yishyuwe amafaranga ya Jabel ma Bukuru 11Million kiri compte personel ye nibindi ibi bikagaraza ko SADATE atarekura rayon byoroshye kuko niho akura umugati
    11) Hakwiye gutegereza GoR igafungura ibikorwa bihuza abantu benshi nkinama nibindi hagategurwa Assamble General igendeye kumategeko agaragara muri RGB ikemeza uzaragizwa rayon mubihe bizaza hakanubakwa structure iramye
    12) Igihe bitaracyemuka RGB itubwire uramutswa RAYON Sport mumategeko bamuhe ba President d honneur bamungirije bakore icyo twakita nka committe de soutien, yo kudusohora muribibibazo
    13) Sadate kabisa ihangane nimba ariho waruteze umugati nokongera gutembereza umuryango wawe uzashakire ahandi

    • @Yuri urimubantu nsomye comment yawe ndavuga nti ? kweri.
      Sadate kuba yandikira HE amubwira biriya hari izindi nzego atigeze amenyesha ibyo bibazo.
      Agaragaje urwego rurihasi mumikorera ndetse n’imitekerereze.
      Rayon na Ferwafa, Rayon internal conflicts ubu se izafatwahe?

  • Ikibazo njyewe mfite nikimwe ibi bibazo abibonye nyuma yigihe kingana gute? Ese mbere yokwiyamamaza ntabwo bamuhaye dosiye ngo anaze ayisome neza cyangwa ntazi gusoma bilan comptable?

  • Uyu mugabo afite ikibazo cyo kudatuza muriwe no guhuzagurika biterwa no kwiyemera! Yagombaga gutegereza igisubizo RGB izamuha atanyurwa akabona kujya muzindi nzego.

  • Aka gahungu disi kazapfa vuba aha kazize urupfu rutunguranye
    Amafaranga angana gutyo ntiyanyerezwa mu Rwanda abo uregera batabizi ahubwo urashiduka urimo kurega umwana ku babyeyi be…
    Zibukira wirire ibirayi urere abana bawe
    Rayon yahozeho za panthere zirayisiga na za APR zizayisiga

  • Kera tukijya muri Camp Kigali abasirikare ba Kinani umukino ujya kurangira bateraga amabuye hanyuma tugakubwitwa bya sawa. Mbere abarayons bakuru bakaririmba ngo “Ngo umwana utazi koga murera we, uruzi ruramujyanye….” Mwapfa Abarayons. Ibi ni ibizwi guhera 2004. Kuva icyo gihe hatangiye kuvugwa ikipe yitwa Kimaranzara. … Cyakora Sadate umennye umuceri…

  • Sinzi umufana wa rayon sport ariko iyibaruwa irakomeye cyane, irimo gushinja ndetse no gutanga amakuru kubyaha bikomeye, niba harimo gukorana nabarwanya igihugu nka RNC, kunyereza imisoro, indonke, guha ruswa abasifuzi( bingana no kugura insinzi), indonke nibindi bidatiye kuri ibyo ndumva bikomeye nti bikiri umupira wamaguru byabaye ibindi. My point of view SADATE abe afite ibimenyetso bifatika kdi RIB , Police , minister w’ ubutabera na FERWAFA( igira Alabama nkemura mpaka , aka imyitwarire na agashinzwe competition nubwo barengejwe ingohe) bakora akazi neza tukazabona uhamwa nicyaha nuba umwere, Ferwafa yareba uko byagendekeye JUVENTUS igihe byagaragaraga ko yatanze ruswa ngo itware ibikombe nkekako batabura itegeko rikurikizwe ryaba irya Ferwafa cg CAF CG FIFA.

  • Ariko nawe sinzi impamvu yasimbutse inzego. Ibaze tubonye ibaruwa nkiyi yandikiwe D Trump, E Macron cg Boris Johnson kubera ikibazo kiri muri Los Angeles Lakers, Paris St Germain cg Liverpool!!!

  • Yaba ari umwana ungana iki wo gupfa kwandika ibyo atazi
    Dutegereze ikizavamo,icyo nzi cyo,urwego yandikiye rwo ntirupfukiranwa

  • Uyu mugabo Munyakazi Sadate ubwe ni ikibazo. Ni ikibazo kuri we no ku bakunzi ba RAYON SPORT (GIKUNDIRO FOREVER) muri rusange. ibi bintu arimo nubwo byaba ari ukuri , si uku yakagombye kubikora. Ikindi , ntago ikibazo nkakiriya cyakagombye kujyanwa muri presidence. Ahubwo RAYON SPORT (GIKUNDIRO FOREVER) igomba kumukurikirana byaba ngombwa ikamushyikiriza ubutabera kuko arimo arangisha aba ntu RAYON SPORT agamije kuyishenya kandi ibyo ntibyashoboka.

    RAYON SPORT (GIKUNDIRO FOREVER) n’abafana bayo bagombwa kumwamaganira kure kuko bigaragara ko afitiye urwango RAYON SPORT (GIKUNDIRO FOREVER). Bamwubikiye imbehe none ishyari n’umujinya biramugaragaje. RAYOS SPORT imwirukane burundu kandi n’ahandi azajya bazamwirukane kuko bamwakiriye ashobora kuzabakorera ibintu nkabiriya.

    TUKUNDA RAYON SPORT kandi tuzayikunda haba mubyiza no mubibi. Ubu nibwo RAYON SPORT (GIKUNDIRO FOREVER) igiye gukomera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *