Perezida Kagame yasuye Nyabihu yashegeshwe n’ibiza biherutse guhitana abanyagihugu 72 - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:38 21

Perezida Kagame yasuye Nyabihu yashegeshwe n’ibiza biherutse guhitana abanyagihugu 72

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uyu munsi yasuye Akarere ka Nyabihu gaherutse gushegeshwa n’Ibiza byatewe n’Imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize bigahitana ubuzima bw’abantu 72 biganjemo abo muri kariya Karere.

Perezida yasanze imirimo yo gutunganya ibyangijwe iri gukorwa

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasuye ibice bitandukanye byo muri kariya karere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu; akareba bimwe mu bikorwa byangijwe n’iriya mvura.

Bimwe mu bikorwa yasuye, harimo ikiraro cya Giciye cyangiritse bikabije kandi kikaba cyarifashishwaga n’abagana ibitaro bya Shyira.

Perezida wa Repubulika wajyanye n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu, yasanze imirimo yo gusana kiriya kiraro iriho ikorwa ku buryo kizongera gukoreshwa mu bihe bya vuba.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 07 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abaturage 72 biganjemo abo muri Nyabihu kuko muri kariya karere hapfuye abantu 19 na Gakenke yabuze abantu 24.

Uretse ubuzima bw’Abanyarwanda bwatwawe na biriya biza, byanangije ibikorwa byinshi birimo inzu 930 z’abaturage zasenyutse ndetse binangiza imyaka y’abaturage iri kuri Hegitari 204.

Iyi mvura yaguye mu cyumweru gishize, yanangije ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda mikuru igenda ihuza uturere n’uturere, n’Intara n’intara; gusa inzego zitandukanye zihutiraga kubitunganya kugira ngo imigenderanire y’abaturage itahazaharira.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gusura biriya bice n’ubundi muri Gicurasi umwaka ushize wa 2019 ubwo yasuraga intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba akaganira n’abaturage mu biganiro byatumye benshi bataha bamwenyura kubera ibibazo yabakemuriye bari bamaranye igihe ndetse n’inama zibubaka asanzwe aha Abanyarwanda.

Muri ruriya ruzinduko rw’Iminsi itatu yagiriye muri ziriya ntara, agasura uturere twa Burera, Musanze na Rubavu; Umukuru w’Igihugu yijeje Abaturarwanda ko ntawuzahungabanya umutekano wabo nubwo muri ibyo bihe hari abariho babigerageza bakagaba ibitero mu karere ka Musanze.

Icyo gihe yavuze ko abaje muri biriya bikorwa byanahitanye ubuzima bwa bamwe, igihe kizagera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera bwaba ubwo mu nkiko cyangwa ubundi butangwa mu bundi buryo bukwiye umwanzi w’igihugu.

Imvugo yabaye ingiro nk’uko bisanzwe, kuko bamwe mu bari baje muri biriya bikorwa barimo abo mu mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka FLN na FDLR bafashwe ubu bakaba bari kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda.

Perezida Kagame yasuye ikiraro cya Giciye cyangiritse bikabije
Iki kiraro cyarangiritse cyane
Imirimo yo gutunganya ibyangiritse irakomeje

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abanyagihugu ni ikirundi.
    Mukinyarwanda bavuga abenegihugu !!??

  • Uyu ni Farawo, Nabukadineza cyangwa Nero uri kurambagira igihugu cye!! None se Nyabihu ni imisozi cyangwa ni abantu??? Akumiro ni amavunja!

  • @Ukuri,nta munoza ukunda iki?H.E atarasura kariya karere mwaravugaga.Nirinze kuvuga ko mwavuzaga induru naba mvuze nabi reka mbyihorere,none aho agiriye muri kariya karere nabwo murabigaye.Mushima iki?Urwo si urwango ni uburwayi mukwiye umuganga nako abaganga!

  • Nibyiza gusura ibikorwa remezo byasenywe ni ibiza HE yakoze cyane. Ariko c ubu nirihe humure biha umuturage wasenyewe cga wabuze abe kubera ibyo biza? Njye numva yarakwiye kwegera abaturage bagizweho ingaruka nibyo biza akabahumuriza, nibyo bikorwa remezo bikaza nyuma. Bigaragarira buri wese ko igishyizwe imbere ni gihugu cyacu ko ari ibikorwa remezo, ariko mubyukuri hakwiye kubakwa abenegihugu mbere yo kubaka ibikorwaremezo. Ikindi nakwisabira abanyarwanda nukureka umuco mubi wo gutuka umuntu utanze igitekerezo gitandukanye nicyawe, kuko ni Ivangili abantu ntabwo bayakiriye kimwe. Umuntu yaremwe muburyo atekereza mubwisanzure ntabwo rero bishoboka ngo abantu bose batekereza bimwe.

    Murakoze

  • EDMON NSANZE, uvuze amafuti agomba gusubizwa ntaguca kuruhande. None se iyo umuntu atukana, akanatuka n’uwo batangana, kandi ugombwa icyubahiro, ubwo aba atanze igitekerezo. Gutukana no gutanga ibitekerezo ni ibintu 2 bitandukanye. Wowe urivugira ko yagombaga kubonana n’abaturage akabahumuriza, uretse ko atari no mubihe bikwiye byo kubonana n’abaturage, nta n’ubwo ari nacyo cyari cyamuzinduye. Ahubwo jye n’amukuriye ingofero mubonye muri kariya KARERE hejuru y’iteme. Kuba yagiye kwirebera akaga abaturage bahuye nako, bibaye icyaha kuburyo yabigayirwa. Ngo NERO, FARAWO …. Muri bantamunoza koko? Cyangwa byabariye. Iyo yihamira iwe rero nibwo mwari kumushima. Ibyo guhumuriza abaturage bifite ababikoze mu buryo bwihuse. Babonye n’ubufasha, igikurikiyeho n’ugusana ibyangijwe kandi mu buryo bwihuse. Kujya hariya ukaganya, ukaririra abagiye se nibyo biha amahoro abasigaye? Ngo LETA ishishikajwe n’IBIKORWAREMEZO? Nta soni, iyaba yashoboraga kubikora uko bikwiye. BURIYA RERO Edmon nawe wiyise ukuri kandi UNATUKANA, ikigiye gukurikiraho n’uko hariya hasenyutse hagiye gusanwa byihuse. Ntabwo wakubakira abasenyewe udafite naho ucisha ibikoresho, abarwaye bakeneye abaganga n’imiti ibavura, binyure he? Mwe ntimuzi kuyobora igihugu uko bikorwa n’ icyo bivuze, mujye mufunga umunwa. MUZAHEKENYA AMENYO MURINDE MUYAMARIRA MUNDA. NTASONI. Hato ngo mu RWANDA ntabwisanzure buhari. Ko nabonye no muri AMERIKA uvuze nabi umukuru w’iguhugu abibazwa ra!!!

  • @Segahinda,Erega H.E akoze ibyo mushaka mwamusaba gufata u Rwanda akaruroha mu Nyabarongo.Ariko reba nkayo mazina mwihimba ngo mutamenyekana,Segahinda!!!Sinajyaga nkunda guterana amagambo kuri social Media ariko urugamba ni nk’urundi mukwiye guhagurukirwa.Umuntu arasura ikiraro kigana ku Bitaro ngo arebe uko cyasanwa vuba mugahekenya amenyo ngo ntiyasuye abaturage!!!Izo mpuhwe!!!Nimutuze cg named abo baturage muzaze mubasure mwebwe mubikoze byabagwa nabi?!

  • Izi mpaka abantu bariho bajya, zo kumenya niba Prezida Kagame yasuye abaturage ba Nyabihu cyangwa yisuriye ibidukikije n’ibikorwa remezo, jye ndabona zatejwe n’umunyamakuru wahisemo ifoto y’ibanze ikurikiye umutwe w’inkuru: nibura 1/3 cy’iyo foto Prezida ariho, cyuzuyemo ibyari by’inyoni. Ni ngombwa kumenya ko mu nkuru iyo ari yo yose amafoto akoreshejwe nayo aba avuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *