Perezida Kagame yatanze ikizere ko hazoroshywa amabwiriza ya Lockdown - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:44 54

Perezida Kagame yatanze ikizere ko hazoroshywa amabwiriza ya Lockdown

*Kagame n’ubuyobozi bw’igihugu “bemera amabwiriza ya Science (Ubumenyi) kuruta Indagu cyangwa ubupfumu”, yavugaga ku muti Madagascar iheruka kuvumbura

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yavuze ko muri iki cyumweru bazakorana Inama n’Abaminisitiri bakareba niba hari ibikorwa byakomorerwa bikongera gukorwa uko byahoze mbere ya Lockdown.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aganira n’Abanyamakuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu minsi ishize hakozwe inama n’Abagize Guverinoma, basuzuma uko ibintu byagenda ndetse hafatwa ikemezo cyo gukomeza gufunga imirimo yari yafunzwe mbere.

Yavuze ko nyuma baje gukomeza gusuzuma bajya hirya no hino mu gihugu kureba uko icyorezo cyahageze, basanga bakongera igihe ariko ngo vuba barasuzuma bongere barebe icyakorwa hagendewe ku bushakashatsi bafite babone kumenya ibyo barekura kugira ngo ubuzima bumere uko bwahoze.

Perezida Kagame ati “Vuba aha turaza kongera dusuzume tuvuge ngo duhereye ku bushakashatsi, ku makuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu ari mu giturage, ari mu Migi twarekura iki kugira ngo ubuzima butangire buse n’uko bwari busanzwe, ibyo twaba turetseho ni ibihe bishobora guteza ikibazo, ibyo na byo dufite indi nama muri iki cyumeru ya Guverinoma izabisuzuma ihereye kuri iyo mibare, duhereye kuri ubwo bushakashatsi duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza n’uburyo bifungurwa, n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugaruke.”

Mu bihugu bimwe na bimwe bya Africa n’i Burayi amabwiriza yo kuguma mu ngo yatangiye koroshywa, ariko ibintu bikagenda bifungurwa mu byiciro, ndetse ingamba zimwe na zimwe zikagumaho nko kwambara agapfukamunwa kuri buri we kimwe no gushyira intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Igihugu cy’Ubutaliyani cyapfushije abantu benshi i Burayi, ndetse kikaba ku mwanya wa kabiri ku Isi mu byibasiwe cyane na Covid-19 nyuma ya Leta zunze Ubumwe za America, Minisitiri w’Intebe wacyo, Giuseppe Conte yatangaje ko tariki 4 Gicurasi 2020 imirimo myinshi izatangira kongera gukorwa, ndetse indi ikazafungurwa tariki 18 Gicurasi.

Mu Rwanda amabwiriza yo gufunga imirimo imwe n’imwe yatangiye mu minsi Coronavirus yari itangiye kuvugwa hirya no hino muri Africa, ariko aza gukazwa cyane tariki 21 Werurwe 2020 ubwo Minisitiri w’Intebe yasohoraga itangazo rikubiyemo ingamba zafashwe zirimo iyo kuguma mu rugo, zakurikiye imibare y’abantu bari bamaze kwandura Coronavirus tariki 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yari agaragaye mu Rwanda.

Ingamba zagombaga kugeza tariki ya 19 Mata 2020 zongeweho indi minsi azageza tariki 30 Mata 2020.

Perezida Paul Kagame yanavuze ku muti uherutse gutangazwa n’Igihugu cya Madagascar ndetse Perezida wacyo Andry Rajoelina awunywa ku mugaragaro yereka Isi ko ari umuti mwiza uvura.

Kuri Perezida Kagame uyu muti na we ngo yarawumvise ariko awufata uko, nta kindi yarenzaho kuko yemera Science isobanutse.

Ati “Ibya Madagascar mbibona nk’uko wabibonye, wahitamo kubyemera ni uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiramo ikibazo ukavuga ngo reka dutegereze turebe aho byakoze, turebe ikivuyemo, nange narabibonye ariko nakubwiye ko ngerageza gukurikiza Science isobanutse uko tuyizi ubwo ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva turebe ibirimo n’ibyo ari byo.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ingamba zizafatwa zo kongera kureka imirimo imwe n’imwe zizajyana no kwita ku kureba ko Coronavirus itazagarukana ubukana bukabije.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nsanga ibyemezo dufata bigendera cyane kubyo abazungu bafashe.

    • Iki cyorezo cyugarije isi yose muvandi, ntiwagikoraho wenyine ngo bikunde ni kimwe n’uko utarema isoko wenyine ngo bishoboke! Niba kandi wumva hari ubumenyi wadusangiza tugakira Covid nta gukorana n’abo bazungu….. nabyo ni sawa!

  • Kdi umusaza iyo avuze bishyirwa mu bikorwa! Kabeho imitaga itazima izuba Perezida wacu!!!

  • Nibyiza kujya dukurikira ibyo abazungu banzuye kugirango tusasigwa inyuma mu mateka.

  • bizaba byiza cyane Imana izabidufashemo, uwitwa Machiaval ko ntacyo arabivugaho raaaaaa byibuze ngo anashime iyo ntambwe cg ashinzwe gunenga gusaaaaa??? Twirinde dukaraba intoki kenshi kandi twambara agapfukamunwa byoshoboka ukarenzaho gats n’amadarubindi kugira utikora ku maso

  • Nibyoroshywe pe kuko inzara imeze nabi.

  • Hakoroshywa urujya n’uruza imodoka zikagenda abantu bakagenderana mu ntara usibye kigali kuko ariho covid19 yiganje

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *