Perezida Macron ku Rwanda no kuri Mushikiwabo

Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana 16/10/2018 07:24 7 _

Mu kiganiro kirekire Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagiranye na Perezida Emmanuel Macron nyuma y’uko Louise Mushikiwabo yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, yavuze ko Ubufaransa bwishimiye ko u Rwanda rufite abaturage barenga 1/2  bavuga Igifaransa rwagarutse mu muryango.

Turabagezaho igice k’iki kiganiro, cyane ikibanda ku Rwanda n’Ubufaransa.

Perezida Macron ashimira Louise Mushikiwabo wari umaze gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa i Yerevan muri Armenia (Photo/ ludovic MARIN / AFP)

Perezida Macron ashimira Louise Mushikiwabo wari umaze gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa i Yerevan muri Armenia (Photo/ ludovic MARIN / AFP)

Umunyamakuru wa RFI:  Mushikiwabo amaze kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, uvuyeho, Michaelle Jean ajyanye umujinya nk’uko yabigaragaje, umuryango ugendera ku ndangagaciro n’amahame bya Demokarasi n’Amategeko arengera kiremwa muntu, ni nk’aho ibyo byarangiye kuko u Rwanda ntabwo ari intangarugero muri ibyo. Twagira ngo mugire icyo muvuga.

Perezida Macron: Abanza ashima igihugu cya Armenie n’ubuyobozi bwakiriye iyi nama. Ati “Nagize amahirwe yo kubigarukaho ejo hashize (ku wa kane). Igihe Francophonie izaba ari umuryango ufunze aho bamwe baha abandi amasomo nta kintu na kimwe bizatanga. Ku bw’ibyo jyewe nahitamo Francophonie igira ibindi isaba, yenda bizagerwaho mu bihe biri imbere nk’uko nabigarutseho mu ijambo ryanjye (ku wa Kane mbere y’itorwa rya Mushikiwabo), Uyu ni umuryango wa twese.

Nk’uko nabivuze mu ijambo navugiye Ouagadougou umwaka ushize,  ntekereza ko inkingi ikomeye y’ubu y’umuryango wa Francophonie ni Africa. Ku bw’ibyo niba hari umukandida Africa yose yemeranyijweho, Ubufaransa bwagombaga kumushyigikira.

Biraboneka ko u Rwanda ruyoboye umuryango wa Africa yunze Ubumwe ubu rwatanze kandidatire ya Minisitiri warwo w’Ububanyi n’Amahanga, kandi abasha kumvikanwaho, yabonye abamushyigikira ndetse bizakwigaragaza mu nama yabaye mu muhezo mbere y’uko atorwa, byari ibisanzwe rero ko ibyiyemejwe bishyirwa mu bikorwa.

Muri ubwo buryo, ni umuryango wa Francophonie urimo guhatana nk’uko twabibonye muri iyi nama kandi bizakomeza n’ubutaha.

Igihe ubonye igihugu nk’u Rwanda cyari cyateye umugongo Igifaransa, rukagaruka rugafata n’izi nshingano na Minisitiri warwo uvuga Igifaransa, mu gihugu nakwibutsa ko abarenga 1/2 bavuga Igifaransa, nta gushidikanya ko ari ukureba kure ku bijyanye n’ururimi rwacu, ku bijyanye n’indangagaciro zarwo, urebye kandi bizadufasha kureba imbaraga uriya mugore uharanira ko abantu bareshya, wabashije gutsinda intambara y’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu gihugu cye, kandi bikagerwaho neza, na we afite amasomo yo guha abandi. Abantu bigira ku bandi, nta we ukwiye gutungwa agatoki.

Muri iyi nama igihe nabonaga Perezida wa Ghana avuga mu Gifaransa, ndetse akavugira imbere y’abantu ko azagira itegeko kwigisha Igifaransa mu mashuri . Ibi bigaragaza  ko Francophonie yaguka, ibyo byose birerekana intambwe, nibaza ko abantu bakwiye gusohoka muri biriya byahise  hakabaho ubwumvikane mu muryango w’abavuga Igifaransa, jyewe nishimiye uyu washyizweho kuko ni we ukwiranye nisura ya Francophonie y’iki gihe.

Umunyamakuru wa RFI: Mu magambo make u Rwanda si intangarugero muri Demokarasi no kubahiriza amategeko, rufite imfungwa za politiki, hari ababurirwa irengero kubera ibitekerezo byabo bya politiki, none gushyira Umunyarwanda ku mwanya mukuru wa OIF ntibyaba ari ukwivuguruza ku mahame ya OIF avuga ko ushingiye ku ndangagaciro za Demokarasi, no kwishyira ukuzana k’uburenganzira bwa muntu?

Perezida Emmanuel Macron: Nemera  ko ahubwo ari ikinyuranyo k’ibyo. Ntekereza mbere na mbere ko umuryango w’abavuga Igifaransa ugomba gukomeza kuba umwe nk’uko bimeze ubu, sindi muri abo bavuga ko ugomba kugera ahantu hatazwi cyangwa harimo abadafite kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ikinyuranye n’ibyo, nizeye ntashidikanya ko bisabwe natwe, no ku gitsure cy’abakuru mu mezi ane ashize hari ibyagarutsweho kandi bishobora gutanga umusaruro.

Ndizera ko isura u Rwanda rurimo rugaragaza ari iy’impinduka no gutera imbere, nigeze kubikomozaho, nk’ibintu bimwe na bimwe nk’ibijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ndetse u Rwanda rwageze kure. Ndetse rwateye imbere kurusha ibandi bose. Rwatangiye gukora impinduka nyazo muri politiki, ndabyizeye, ntekereza ko uku gushyirwaho (kwa Mushikiwabo) hari icyo bisaba gukora mu buryo bu cyangwa buriya.

Kandi amahitamo yanjye yo gukora ibintu, ni ukwibanda cyane, mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukorana n’ibihugu byose, kugerageza guteza imbere izo ndangagaciro binyuze mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo gutanga amasomo ku bandi bo hanze nibereye i Paris ibyo biroroshye nabikora, ariko aho bigeze guha umuntu inshingano bimusaba kugira ibyo ahindura abyikoresheje we ubwe.

Ariko mubimenye, Francophonie ifite imbere yayo imishinga myinshi, mbere na mbere umushinga w’Urubyiruko n’Ururimi, niyo mpamvu jye nakwifuje ko ari Umunyafurika ukwiye kuyobora igihe ari Kandidatire ya Africa yatsinze. Iyo si ntambara y’Ururimi rw’Igifaransa, ni ukwigisha abahungu n’abakobwa Igifaransa, ni intambara yo kurwanya (ubujiji), kuko akenshi iyo wigisha Igifaransa abantu bafata indangagaciro zijyana na cyo, abantu biga umwuka wo kwigenga no kumenya  bakarwanya ubujiji.

Kubikorera muri Africa, ku mugabane waranzwe n’ibikomere by’amateka kenshi na kenshi, nta gushidikanya ko byagira icyo bimara gikomeye, nta gushidikanya ko hari umusanzu byazana. Icya kabiri ni uko intambara ya Francophonie ari intambara yo kuvuga indimi nshinyi, ndabivuga Igifaransa si rwo rurimi rwa mbere, ariko mu bihugu byinshi ni rwo rurimi rw’amahanga baheraho bigisha mu mashiri abanza, jyewe nkeka ko uburyo Igifaransa giteye atari ururimi rushaka kuganza, ahubwo ni ururimi rugenderwaho rwo guheraho, nemera ko kugira Umunyabanga Mukuru w’igihugu aho bamaze gufata umurongo wo gukoresha indimi nyinshi, ndetse bigateza impaka, bizaba ari nk’ikintu cyongera kubabera umuhuza kandi bifite za ndangagaciro.

Ikindi umuryango wa Francophonie uzagira inyungu rusange urengera, abanditsi, ndabivuga, ukuri kw’amakuru ku ntambara itoroshye (ihenze) kuri wowe no kuri jyewe kandi, ariko yari ngombwa kuri Francophonie; ibidukikije, uburinganire bw’abagore n’abagabo, n’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamakuru wa RFI: Ni byo mwavugaga ku bikomere by’amateka, hari umubano w’U Rwanda n’Ubufaransa ugoye kandi ubabaje, haba hari ibimenyetso byakorwa, urugero nko gushyiraho Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, nta we uhari hashize imyaka, haba hari urugendo muzagira i Kigali bazaba bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside ibaye, mwatubwira ibikorwa mu buryo bufatika.

Perezida Emmanuel Macron: Mu buryo bufatika, nizera ko mu bikorwa, birenze ibimenyetso no mu gihe, ibikorwa ni iki? Mbere na mbere akazi ku bintu biri imbere, hari iterambere mu bukungu n’iterambere mu iby’ikoranabuhanga rigezweho, niyo mpamvu natumiye Perezida Kagame i Paris mu nama ya VivaTech, kandi tuzakomeza kuganira mu bijyanye no gufatanya muri ibyo kuko u Rwanda ni intangarugero mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, n’iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ikindi kintu ni ugukorera hamwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kandi iyobowe n’u Rwanda. Kuva u Rwanda rwatangira kuyiyobora hari akazi twatangiye gukora mu bijyanye no gukemura amakimbirane n’intambara, ni inzira nkoresha kuva natangira kuyobora, ni ukutivanga ahubwo ni ugukorana n’Abakuru, n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, no gukorana n’Abantu bashyizweho na Africa yunze ubumwe kubaza ibijyanye n’ibibera mu Karere runaka ka Africa, ibyo byagaragaje ko iyo bishyizwemo imbaraga ari uburyo bukomeye kandi turakomeza.

Icya gatatu ni ikimenyetso cy’ikizere no gushyigikira, byabaye ku rwego rwa Africa mu gushyigikira Umukandida umwe ariko buvuga ngo u Rwanda rubonye umwanya warwo, n’ibyo rusaba ariko n’ibyo rusbwa mu mikorere yarwo no gufunguka kwarwo.

Ikindi cya kane navuga gifatika nizera cyane,  ni inzira zo kubungabunga amahoro, ni ikintu twateguranye na Perezida Paul Kagame nashyigikiye i New York hashize ibyumweru, ni igitekerezo cy’uko UN ihindura uburyo bwo kubungabunga amahoro muri Africa, igakorana cyane n’ibikorwa byo kugarura Amahoro byashyizweho n’Abanyafurika, dufatanyije n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ni byo dushaka guteza imbere mu karere ka Sahel, mu nkengero z’ikiyaga Tchad, n’ahandi hakenewe iyo nzira.

Navuga ko ari gahunda y’ibikorwa byinshi twiyemeje gukora, ariko nta gahunda y’igihe kigufi y’ibizakorwa bihagarariye ibindi niba ari uko nabivuga ahubwo nizera ko ari uburyo bw’imikorere butangiye kwirema bugamije gutanga umusaruro mwiza kuri Africa.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

7 _

Franco 16/10/2018 07:31 - 2018/10/16 at 7:31 AM

Icyo 1/2 cyabanyarwanda bavuga igifaransa bakivugurahe ko iyo ntembereye i Kigali haba muri banque, mu nzego z’ubutegetsi nta numwe ndumva unsubiza mu gifaransa iyo nkimubwiye ko usanga bose bakubwira icyongereza? Ese icyo gifaransa bavuga bakigira he? ryari? Uyu Macron bashobora kuba baramubeshye ku Rwanda.

Reply
john 16/10/2018 09:26 - 2018/10/16 at 9:26 AM

Ntawe babaeshye no kuri TVR barakivuga ,ubwo ushobora kuba ukibwira utakizi

Reply
Zozo 16/10/2018 10:51 - 2018/10/16 at 10:51 AM

Igifaransa nta gihari mu Rwanda wibeshya ari wowe. Ahubwo kigiye kugarukana ingufu mu nzego za Leta zose.

Reply
Ryamukuru 16/10/2018 07:54 - 2018/10/16 at 7:54 AM

Ngaho rero igifaransa kiragarutse, tujyiye kujya tukididibuza nka Macron, ubu ba barimu batari bazi icyongereza ntawe ukyibirukanye kuko tuzajya twiga mu kinyafranglais. Macron ndabona yaravuze byinshi tutakekaga, yagarutse no ku gitsure ngo cyakoreshejwe n’abakuru kugirango tubone zimwe mu dutendo twabayeho mu minsi ishize iwacu, uwagira nkaba Mushikiwacu batanu na farankofoni eshanu umenya byatuma iwacu hahinduka byinshi naba kibwa bakaboneraho. Gusa mbona kariya kari agaciyemo, udutendo twarangiriye hariya niho igitsure cyagarukiye, abafaransa bazabibona mu minsi iri imbere, ntabwo demokarasi, uburenganzira bwa muntu, itangazamakuru risesuye aribo baza kubyigisha Afurika, tuzababwira bajye bamenya ibyiwabo.

Reply
Molière 16/10/2018 11:43 - 2018/10/16 at 11:43 AM

Nifitiye akabazo nshaka kugeza kubayobozi nabo badepite niba basoma ibinyamakuru nk’umuseke. Ko ejobundi bavuze ko abalimu batavuga icyongereza bazabasubiza mu mahugurwa n’abatazi igifaransa nabo ayo mahugurwa arateganyijwe? Abavuga ko igifaransa kitari cyaraciwe intege mu Rwanda bagombye kumva ibyo Perezida Macron yivugiye ubwo. “Le pays avait tourné le dos au français”.Ni byiza kuko ubu tugiye kujya twakira inama nyinshi z’imiryango ikoresha igifaransa ahubwo abayobozi benshi bahite bibwiriza bakore cous du soir de façon intensive ejobundi batazadusebya.

Reply
Mwehu 16/10/2018 12:01 - 2018/10/16 at 12:01 PM

Buriya na Kabarebe azacyiga da?! Umuntu wayoboye mu gihugu kinini kivuga igifaransa ntacyo azi?!

Reply
Shalom 18/10/2018 09:31 - 2018/10/18 at 9:31 AM

Racine Molière Boileau de la Fontaine.
Ces trois sont tous écrivains français.
Nukuli sinigeze nicuza kwiga muli système francophone, abize ibutare Cambridge program EPELM mbere ya fac, abarangizaga umwaka bakivuga badategwa bali mbarwa. Naho mba europe iyo ubabwiye ko uli francophone barakwera, kuko kibagora kdi bagikunda byasaze. Benshi bakunda France kubera tourisme. Ibiryo na vin bagira. Donc bon retour en francophonie.

Reply

Tanga igitekerezo