Perezida Mutharika ntaremera ko yatsinzwe n'utavuga rumwe na we | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:20 10

Perezida Mutharika ntaremera ko yatsinzwe n’utavuga rumwe na we

Kugeza ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntiratangaza ku mugaragaro ibyavuye mu kiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida muri Malawi, ibyayavuyemo by’agateganyo bigaragaza ko Peter Mutharika ari inyuma y’uwo bahanganye Lazarus Chakwera utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Peter Mutharika ntaremera ko yatsinzwe amatora

Perezida Mutharika avuga ko nta watsinze, nta n’uwatsinzwe, ntaremera ko uwo bahanganye yamutsinze.

Atupele Muluzi bafatanyije kwiyamamaza, ni we wavuganye n’abanyamakuru avuga ko yoherejwe na Peter Mutharika, yavuze ko Perezida ahamagarira abamushyigikiye bose kudaha agaciro ibivugwa ko yatsinzwe, abasaba gutegereza kugeza igihe Komisiyo y’Amatora itangaza ibyayavuyemo bya nyuma.

Atupele Muluzi ni umuhungu wa Bakili Muluzi wayoboye kiriya gihugu, anayobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa (The United Democratic Front, UDF) ryari ryiyunze na Perezida Mutharika rifatanya n’ishyaka rye (Democratic Progressive Party, DPP).

Atupele Muluzi avuga ko indorerezi zigera kuri 15 zoherejwe n’ishyaka rye rifatanyije n’iriri ku butegetsi (DPP /UDF) bashobora kuba baragiriwe nabi kuko aho bari higanje abayoboke batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibyavuye mu matora mu Turere twose 28, byasinyweho n’abahagarariye amashyaka ku rwego rw’Akarere byerekana ko Perezida Peter Mutharika ari inyuma ya Lazarus Chakwera bahanganye akaba ayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa (Malawi Congress Party), ni na we uhagarariye ihuriro ry’amashyaka 9 ryiswe (Tonse Alliance).

Peter Mutharika w’imyaka 79 ari ku butegetsi kuva muri 2014, uwo bahanganye Chakwera afite imyaka 65 y’amavuko bivugwa ko ari imbere n’amajwi 55%.

Lazarus Chakwera imibare igaragaza ko ari we uri imbere mu majwi

BBC

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niyemere atsindwe dore President wa Komisiyo y’igihugu y’amatora wubushize yari yamwibiye amajwi biranga birangira urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga rutesheje amatora agaciro asubirwamo. Ikigaragara nuko Mutharika atazi Politiki abavandimwe be baba President bo muri Africa bakina nigute President uri kubutegetsi atsindwa amatora? Niyihangane age kuba arya aye yakoreye mumyaka yaramaze kubutegetsi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *