Perezida Trump avuze ko igitero cya Iran, "nta we cyahitanye" | | UMUSEKE
  • 13/07/2020 7:22 47

Perezida Trump avuze ko igitero cya Iran, “nta we cyahitanye”

Mu ijambo ritarimo ubukana nk’uko byari byitezwe na benshi, Perezida Donald Trump yabwiye Abanya-America ko Iran “idatuje” nyuma yo kurasa ku birindiro by’ingabo za America muri Irak.

Perezida Donald Trump yavuze ijambo ririmo ‘dipolomasi’

Trump yavuze ko nta muntu n’umwe, yaba Umunya-America cyangwa Umunya-Irak waguye muri kiriya gitero, uretse ibintu bike byangiritse ku bikorwa remezo bya biriya birindiro.

Ibisasu rutura bya Iran byarashwe mu gitondo kare kuri uyu wagatatu tariki 8 Mutarama ku birindiro by’ingabo za America, biri Irbil na Al Asad.

Iran yatangaje ko kiriya gitero kigamije guhora urupfu rwa Gen Qasem Soleimani wishwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, n’igisasu cyarashwe imodoka ye bikozwe n’indege itagira Umupilote ya America.

Perezida Trump yavuze ko America ihita ifatira ibihano by’ubukungu by’inyongera igihugu cya Iran, bikazagumaho kugera igihe izahindura imyitwarire yayo.

Mu magambo Donald Trump yari yatangaje mbere yavugaga ko Iran nihirahira kurasa ibirindiro by’ingabo za USA izahura n’akaga gakomeye, harimo no kuyigabaho ibitero byo kwihorera, uyu munsi Trump ibyo ntiyigeze abivuga.

Yagarutse ku bikorwa bya Gen Soleimani avuga ko ari we watozaga imitwe ibangamiye America irimo na Hezbollah.

Perezida Trump yasabye ibihugu by’ibihangange kureka amasezerano ajyanye n’iby’intwaro kirimbuzi yasinywe muri 2015, ndetse avuga ko Iran itazigera igera kuri ziriya ntwaro kirimbuzi.

Yavuze ko Iran n’Abaturage bayo, igihe baba baha agaciro ubuzima bwabo, banaha agaciro ubw’abandi, avuga ko America yiteguye guha amahoro uyakeneye.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amerika ifite weakness mu guhanura Missiles.Niyo mpamvu Turkey yahisemo kugura S-400 from Russia zihanura indege,missiles na drones.Nuko nyine ziriya missiles nta precision zigira,naho ubundi abasirikare ba Amerika bali gushira.Gusa ntabwo birangiriye hariya.IRAN izakomeza irase Abanyamerika.
    Wa mugani bishobora kubyara Third World War (intambara ya 3 y’isi) noneho ibihugu bikarwanisha atomic bombs.Kubera ko bibaye isi yashira,bible ivuga ko Imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi,ndetse igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure,iyo urebye ukuntu ibihugu bikomeye bishyamiranye kurusha kera.

  • Where this world is heading to?Experts already predict a possible world war III.Shall we survive it if they use nuclear arms?Shall God come to rescue true christians when it happens?Most probably.Wait and see.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *