Perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa ategerejwe muri Ugunda mu mpera z’iki cyumweru mu muhango wo gusabira umuhungu we umugeni, ndetse azahita akwa ishyo ry’inka 100.

Uyu ni Andile Ramophosa uzashyingiranwa na Bridget Birungi Rwakairu
Umuhungu wa Perezida ugiye kuba umukwe wa Uganda, yitwa Andile Ramophosa naho uyu mukobwa w’imigisha yitwa Rwakairu Bridget.
Umugore wa Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ndetse akaba yariyamamarije kuyobora icyo gihugu agatsindwa amatora, amubereye nyina wabo.
Rwakairu Bridget w’imyaka 37, ni umukobwa wa nyakwigendera Shadrack Rwakairu na Peace Ruhindi batuye ahitwa i Kabale muri Uganda, uyu Peace Ruhindi, avukana na Jacquieline Mbabazi, umugore wa Amama Mbabazi.
Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gucunga umutungo, Business Administration (MBA) yakoreye muri Kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Beijing University of Science and Technology.
Afite n’indi mpamyabumenyi mu byo kwita ku bidukikije (BSC Environmental Engineering) nayo yakoreye muri kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Beijing Jiatong University.
Amashuri ye abanza yayize ahitwa Nyakisoroza Primary School.
Nk’uko bigenda mu mico ya kinyafurika, Umubyeyi w’umusore, ni ukuvuga Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa muri ubu bukwe, we n’abamuherekeje mu nshuti n’abavandimwe bategerejwe muri Uganda mu birori bijyanye n’ubukwe.
Itangazo ryasohowe n’umuryango w’umukobwa rivuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera ahitwa Kololo, mu mugi wa Kampala.
Ntabwo hatangajwe abanyacyubahiro bazitabira ubukwe, ariko umutekano wo urakajijwe ahazabera ubukwe kubera abanyacyubahiro mu nzego za Politiki bazaba bahari haba ku ruhande rwa Uganda n’urwa Africa y’Epfo.
Mu itangazo ry’umuryngo w’umukobwa bavuga ko bagendeye ku muco wabo hazabanza imihango yo gusaba bita ‘Okhusaba’ tariki 19 Gicurasi.
Imihango izabera ahitwa Nyanyi Gardens Kololo, mu rugo rwa Amama Mbabazi saa ine z’amanywa.
Mu muco w’abo mu Burengerazuba bwa Uganda, Umubyeyi w’umugabo aherekeza abandi bakajya gukwa, ibyo bita ‘Kuhingira’.
UMUSEKE.RW
9 _
“Rwakairu Bridget w’imyaka 37, …”?? Uyu mwana wo mu bisubizo ko numva bamurangaranye ra?
Ni gute ataje mu Rwanda kandi ngo dufite abakobwa beza ngo muri Africa yose?
Uratubeshye mba ndoga Museveni “kuhingira” bivuga gushyingira naho iyo ari umuhango wo gukwa ni “Kujuga”
ngo tugira abakobwa beza…ubwiza bwumukobwa bumugeza i bwami ariko ubwenge bwe nibwo bugena igihe ahamara……abakibwa bacu bahisemo kwimurika ngo ni beza ubupfura no kwiyumanganya birabacika knd nicyo kingenzi basigaye bahatanira ningagi umwanya w’ibyiza bitatse u Rwanda…gusa si bose knd ni igitekerezo gishingiye kubusesebguzi bwanjye
Hahahaaa!! Ramaphosa se ubwo azi uburyo abasajya bajya gusaba binjira mu rugo rwa Bamwana?!! Ku mavi!!! N’i Kampala nabonye babikora.
Burya iibintu bijya aho byahoze kabsa ibaze kuba Mwene wabo wa Former Uganda Prime Minister akaba abaye umukazana wa Perezida w;igihugu gikomeye kumugabane wacu wa Africa.
ABAKOBWA BEZA MU RWANDA NI FULL,ARIKO SI IHAME NGO UMWIZA WESE AJYE MURI SOUTH AFRICA! KDI NTITWIYIBAGIZE KO URUKUNDO NTA FORMULE RUGIRA POUR DIRE QUE RUGANA AHO RUSHAKA!!
Nange nziko “okuhingira” ari gushyingira hanyuma gukwa ni “okujuga”
Rwakairu is a mukiga and bakiga don’t Scot